Friday, 30 Oct 2026
  • My Feed
  • My Interests
  • My Saves
  • History
  • News
KINYARWANDA
ENGLISH
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Hot News
Green Party Yatsinzwe Urubanza Yaregwagamo na Imena News Ltd Itegekwa Kwishyura Arenga Miliyoni 6 Frw
Kigali: Hafunzwe by’Agateganyo Inyubako 5 Kubera Kutubahiriza Amabwiriza yo Kwirinda Inkongi
Tshisekedi Yasabye u Burusiya Gushyigikira Icyemezo cyo Gusaba u Rwanda Kuvana Ingabo muri RDC
Umugore Yishwe n’Isasu, Abandi 3 Bakomereka mu Mirwano Hafi ya Uganda
RDC: Abantu 5 Bakekwaho Igitero Cyahitanye Abarinzi ba SOFICOM
Font ResizerAa

RWANDA TRIBUNE

Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
RWANDA TRIBUNE > News > AMAKURU > Green Party Yatsinzwe Urubanza Yaregwagamo na Imena News Ltd Itegekwa Kwishyura Arenga Miliyoni 6 Frw
AMAKURUUBUTABERA

Green Party Yatsinzwe Urubanza Yaregwagamo na Imena News Ltd Itegekwa Kwishyura Arenga Miliyoni 6 Frw

ICYITEGETSE Florentine
Last updated: October 30, 2026 4:56 pm
ICYITEGETSE Florentine
Share
SHARE

Urukiko rw’Ubucuruzi rwa Kigali rwemeje ko ikirego cy’Ikinyamakuru Imena News Ltd cyareze Ishyaka Democratic Green Party of Rwanda gifite ishingiro, rutegeka iri shyaka kwishyura amafaranga arenga miliyoni 6.7 Frw akomoka ku bukode bw’imodoka zitishyuwe.

Ibi byemejwe kuri uyu wa 30 Ukwakira 2026, ubwo urubanza rufite inomero RS/SCPRCOM 00153/2026/TC rwasomwaga mu ruhame.

Uru rubanza rushingiye ku masezerano yo ku wa 12 Kamena 2024, aho Imena News Ltd na Green Party bumvikanye ku bukode bw’imodoka zirimo Coaster imwe na V8 imwe, ku mafaranga yose hamwe angana na 4.320.000 Frw.

Nyuma yo gusuzuma ikirego n’ibimenyetso byatanzwe n’impande zombi, urukiko rwemeje ko ikirego cya Imena News Ltd gifite ishingiro, rutegeka Green Party kwishyura amafaranga 4.320.000 Frw y’ubukode bw’izo modoka yari itarishyuwe.

Ku rundi ruhande, urukiko rwatesheje agaciro ikirego Green Party yari yatanze isaba kwishyurwa amafaranga 1.360.000 Frw yavugaga ko ari amafaranga y’ikirenga yishyuye Imena News Ltd, rutegeka ko icyo kirego nta shingiro gifite.

Uretse umwenda w’ubukode, Green Party yategetswe kwishyura inyungu z’amafaranga yari yaratinze kwishyura zingana na 1.626.767 Frw.

Urukiko rwategetse kandi iri shyaka kwishyura 100.000 Frw y’amagarama y’ikurikiranarubanza, 700.000 Frw y’igihembo cya avoka ndetse na 20.000 Frw yari ingwate y’amagarama yatanzwe na Imena News Ltd ubwo yatangaga ikirego.
Muri rusange, amafaranga yose Green Party yategetswe kwishyura Imena News Ltd angana na 6.766.767 Frw.

Uru rubanza rwari rushingiye ku makimbirane y’amasezerano y’ubucuruzi hagati y’impande zombi, aho Imena News Ltd yasabaga kwishyurwa amafaranga y’ubukode bw’imodoka ivuga ko itigeze yishyurwa, mu gihe Green Party yo yavugaga ko ahubwo yari yarishyuye amafaranga arenga ayo bumvikanyeho.

Rwandatribune.rw

Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Kigali: Hafunzwe by’Agateganyo Inyubako 5 Kubera Kutubahiriza Amabwiriza yo Kwirinda Inkongi
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You Might Also Like

AMAKURUMU MAHANGAUBUZIMA

Uganda:Hahagaritse Ikinyobwa Cyaturukaga mu Burundi Cyagaragayemo Sildenafil

By
ICYITEGETSE Florentine
MU MAHANGAAMAKURUUMUTEKANO

Iraki Irashinja Iran Gukoresha Intwaro Zirimo Fosifore y’Umweru, Isaba Iperereza Mpuzamahanga

By
ICYITEGETSE Florentine
AMAKURUPOLITIKEUMUTEKANO

Kigali Yakiriye Inama Nyafurika Yiga ku Burenganzira bw’Abagore n’Abana Bafunze

By
ICYITEGETSE Florentine
POLITIKEAMAKURUMU MAHANGA

Uganda: Gen Moses Ali Wari Umaze Imyaka Irenga 50 Muri Politiki Yapfuye

By
ICYITEGETSE Florentine
Facebook Twitter Youtube Rss Medium

About US

RWANDA TRIBUNE News: Your instant connection to breaking stories and live updates. Stay informed with our real-time coverage across politics, tech, entertainment, and more. Your reliable source for 24/7 news.

Top Categories
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Usefull Links
  • Privacy Policy
  • About Rwanda Tribune
  • Contact Rwanda Tribune
  • News

© RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.

© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?