Friday, 30 Oct 2026
  • My Feed
  • My Interests
  • My Saves
  • History
  • News
KINYARWANDA
ENGLISH
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Hot News
Kigali: Hafunzwe by’Agateganyo Inyubako 5 Kubera Kutubahiriza Amabwiriza yo Kwirinda Inkongi
Tshisekedi Yasabye u Burusiya Gushyigikira Icyemezo cyo Gusaba u Rwanda Kuvana Ingabo muri RDC
Umugore Yishwe n’Isasu, Abandi 3 Bakomereka mu Mirwano Hafi ya Uganda
RDC: Abantu 5 Bakekwaho Igitero Cyahitanye Abarinzi ba SOFICOM
RDC: Abasirikare bakuru 2 ba FARDC Biyunze na FRN
Font ResizerAa

RWANDA TRIBUNE

Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
RWANDA TRIBUNE > News > AMAKURU > Tshisekedi Yasabye u Burusiya Gushyigikira Icyemezo cyo Gusaba u Rwanda Kuvana Ingabo muri RDC
AMAKURUPOLITIKE

Tshisekedi Yasabye u Burusiya Gushyigikira Icyemezo cyo Gusaba u Rwanda Kuvana Ingabo muri RDC

ICYITEGETSE Florentine
Last updated: October 30, 2026 9:39 am
ICYITEGETSE Florentine
Share
SHARE

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, yasabye u Burusiya gushyigikira ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro y’Akanama ka Loni gashinzwe Umutekano isaba ko ingabo z’u Rwanda ziva ku butaka bwa RDC.

Ibi yabigarutseho ku wa 29 Ukwakira 2026, ubwo yitabiraga inama ya gatatu ihuza u Burusiya n’ibihugu bya Afurika (Russia-Africa Summit), yabereye i Moscow mu Burusiya.

Mu ijambo rye, Tshisekedi yasabye u Burusiya, nk’igihugu gifite uburenganzira bwo gufata ibyemezo mu Kanama ka Loni gashinzwe Umutekano, gushyigikira ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro y’ako kanama n’imbaraga z’ubuhuza zigamije kugarura amahoro mu burasirazuba bwa RDC.

Yibanze ku myanzuro 2773 na 2808, avuga ko ikubiyemo ingamba zirimo guhagarika imirwano, gusaba umutwe wa M23 kuva mu bice ugenzura no guhagarika inkunga uwo mutwe ushinjwa guhabwa n’u Rwanda, ndetse no kuvana ingabo zarwo ku butaka bwa Congo.

Tshisekedi yanagarutse ku nshingano za RDC mu gushaka amahoro, ashimangira ko impande zose zigomba kubahiriza ibyo ziyemeje, harimo no guhagarika ubufasha buhabwa imitwe yitwaje intwaro no guhangana n’umutwe wa FDLR.

Yavuze kandi ko hakenewe kurindwa abasivili, koroherezwa ibikorwa by’ubutabazi no gufasha abavuye mu byabo n’impunzi gutaha ku bushake, mu mutekano no mu cyubahiro.

Iri jambo rya Tshisekedi rije mu gihe ibiganiro bigamije gukemura amakimbirane hagati ya RDC n’u Rwanda bikomeje kunyura mu nzira zirimo iza Washington na Doha.

Rwandatribune.rw

Best AI Transcription Device: What to Buy and Why

Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Umugore Yishwe n’Isasu, Abandi 3 Bakomereka mu Mirwano Hafi ya Uganda
Next Article Kigali: Hafunzwe by’Agateganyo Inyubako 5 Kubera Kutubahiriza Amabwiriza yo Kwirinda Inkongi
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You Might Also Like

AMAKURUMU MAHANGAUMUTEKANO

RDC:Abasirikare 2 Ba FARDC Bakatiwe Kubera Ubwicanyi n’Ifata ku Ngufu

By
ICYITEGETSE Florentine
MU MAHANGAAMAKURU

Tanzania: Umurundi Akurikiranyweho Guhimba Indangamuntu ya NIDA n’Ikarita y’Itora

By
ICYITEGETSE Florentine

FDLR:Gen Omega na Gen Kimenyi Nyembo barashinjanya gukorera mu kwaha kwa M23

By
Mwizerwa Ally
AMAKURUMU MAHANGAUBUREZIUBUZIMA

Bukavu: Inkongi y’Umuriro Yahitanye Abantu 26, Amashuri na yo Arangirika

By
ICYITEGETSE Florentine
Facebook Twitter Youtube Rss Medium

About US

RWANDA TRIBUNE News: Your instant connection to breaking stories and live updates. Stay informed with our real-time coverage across politics, tech, entertainment, and more. Your reliable source for 24/7 news.

Top Categories
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Usefull Links
  • Privacy Policy
  • About Rwanda Tribune
  • Contact Rwanda Tribune
  • News

© RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.

© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?