Monday, 7 Sep 2026
  • My Feed
  • My Interests
  • My Saves
  • History
  • News
KINYARWANDA
ENGLISH
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
  • Privacy Policy
  • About Rwanda Tribune
  • Contact Rwanda Tribune
Hot News
Umugabo wa Perezida wa Tanzania yapfuye
Uganda:Urupfu rwa King Oyo Rwongeye Kuzamura Ibibazo, Umuforomo Avuga ko Atishwe na Kanseri
RDC: Ishyaka rya Katumbi Ryamaganye Ifatwa ry’Umuyobozi Waryo
Ku myaka 27, Niyonshuti Ben Yerekeje mu Nteko Guhagararira Urubyiruko” Dore Ingamba Yinjiranye
Uvira: Mai-Mai Wiyita “Gen Fyeka Adui wa Congo” Yatawe Muri Yombi na FARDC
Font ResizerAa

RWANDA TRIBUNE

Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
  • Privacy Policy
  • About Rwanda Tribune
  • Contact Rwanda Tribune
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
RWANDA TRIBUNE > News > POLITIKE > FDLR:Gen Omega na Gen Kimenyi Nyembo barashinjanya gukorera mu kwaha kwa M23
POLITIKEUncategorized

FDLR:Gen Omega na Gen Kimenyi Nyembo barashinjanya gukorera mu kwaha kwa M23

Mwizerwa Ally
Last updated: August 16, 2026 4:33 pm
Mwizerwa Ally
Share
SHARE

Kuburirwa irengero kwa Maj Bizabishaka wari nimero ya 2 mu butasi bwa FDLR niko nyirabayazana w’umwuka mubi

Hasize iminsi uwari inking ya mwamba mu butasi bwa FDLR aburiwe irengero,uwo nta wundi ni Major Bizabishaka,mu nkuru ya Rwandatribune y’ubusize yo kuwa 24 Gicurasi 2026 yavuze ku kuburirwa irengero k’uwari Umuyobozi wungirije ushinzwe ubutasi mu mutwe wa FDLR,icyo gihe bamwe mu barwanyi ba FDLR bavuze ko yishwe abandi bavuga ko yaba yarashimuswe n’Abakomando  ba M23 mu gace ka Biruma.

Uyu Maj  Bizabishaka niwe wari Soma mbike wa Gen.Maj Omega ninawe yakoreshaga mu guha amarozi no kwica bamwe mu ba Ofisiye bakuru bo muri FDLR,ibi bikaba bimwe mu byakururiye urwango Maj Bizabishaka,ndetse rwaba ari narwo rwbaye ishingiro mw’ibura rye.

Amasoko ya Rwandatribune ari mu gace ka Biruma avuga ko uyu Maj Bizabishaka yaba yaragambaniwe n’abo ku ruhande rwa Gen.Kimenyi Nyembo Sebastien ushinzwe ishami ry’iperereza muri FDLR ndetse n’ubutumwa  bwa telegaramu(TG)bwakiriwe na Lt.Roger ushinzwe uburinzi bwa Gen.Omega mu buvuye mu barwanyi bo hasi muri CRAP buvuga ko Maj Bizabishaka yagambaniwe n’abantu bo hafi ya Gen.Kimenyi kandi ko hari ibimenyetso byinshi.

N’ubwo bimeze bityo kubo kuruhande rwa Gen Nyembo bo bavuga ko Maj Bizabishaka yaba yaragambaniwe n’abantu bo hafi ya Omega kubera ko Komanda FOCA atarakibona umusaruro muri Maj Bizabishaka,kandi ko uyu mu ofisiye hari amakuru yagaragazaga ko yaba afite umugambi wo guhungira mu mutwe wa FPP ,ku bw’uruhande rwa Gen Nyembo agasanga ariyo mpamvu Gen.Omega yaba yarashyizeho uburyo bwo kugambanira Maj.Bizabishaka kugira ngo atazagera mu zindi nyeshyamba akamena amabanga.

Uruhande rwa Nyembo kandi rwakomeje gushinja Gen Omega gukorana n’uwo bita umwanzi kubera ko abana be bose bari mu Rwanda ndetse n’umugore we bashakanye,aha abarwanya Gen.Omega bavuga ko hagiye haba ibikorwa byinshi byo kumufata bikozwe na M23 ariko hakabaho uburyo bwo kubanyura mu myanya y’intoki ,aha bavuga uko yacitse abarwanyi ba M23 mu birindiro by’ahitwa Paris n’ahandi bikaba byerekana ko Omega akoreshwa na M23 mu buryo butaziguye.

Abasesenguzi bavuga ko mu gihe ibivuga byafatwa nk’ukuri muri FDLR haba harimo ikibazo gikomeye cyane ko Maj.Bizabishaka Atari umuntu wo kubura cyangwa gufatwa nta ntambara ibaye kuko yabaga arinzwe n’abarwanyo bo muri CRAP,ikindi kandi yari umuntu uzi gushaka amakuru,bityo ibura rye ryaba rifitwemo uruhare mu buryo buziguye cyangwa butaziguye hagati ya Gen.Omega Komanda FOCA cyangwa Gen.Bgd Nyembo .

Mwizerwa Ally

Rwandatribune.rw

Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Miss Muyango Claudine na Kimenyi Yves batangiye kuburana ‘gatanya’
Next Article RDC: Ihuriro C64 ryatangaje ko hari imyigaragambyo karundura   ku wa 15 Nzeri yamagana ihindurwa ry’Itegeko Nshinga
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You Might Also Like

AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

AFC/M23 Yatangaje ko Yashyizeho Urwego Rushya Rushinzwe Ubutabera n’Uburenganzira Bwa Muntu Mu Bice Igenzura

By
ICYITEGETSE Florentine
POLITIKEAMAKURUMU MAHANGA

AFC/M23 Yatangije Igikorwa Cyo Gutera Ibiti i Goma, Col. Naanga aracyitabira

By
ICYITEGETSE Florentine
UMUTEKANOAMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

RDC: C64: Nta Biganiro Bizabaho Tshisekedi Ataretse Guhindura Itegeko Nshinga

By
ICYITEGETSE Florentine
Uncategorized

Expanding into Tshopo, Katanga and Maniema Is AFC/M23’s Only Path to Diplomatic Leverage, Says Prof. Mulumba Alex

By
Mwizerwa Ally
Facebook Twitter Youtube Rss Medium

About US

RWANDA TRIBUNE News: Your instant connection to breaking stories and live updates. Stay informed with our real-time coverage across politics, tech, entertainment, and more. Your reliable source for 24/7 news.

Top Categories
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Usefull Links
  • Privacy Policy
  • About Rwanda Tribune
  • Contact Rwanda Tribune
  • News

© RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.

© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?