Tuesday, 11 Aug 2026
  • My Feed
  • My Interests
  • My Saves
  • History
  • News
KINYARWANDA
ENGLISH
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Hot News
KALEHE: Igisasu Cyahitanye Abaturage 5, FARDC na AFC/M23 baritana bamwana
Impamvu Impeta y’Ubukwe Yambarwa ku Rutoki Rwa Kane rw’Ikiganza cy’Ibumoso
Gisagara: Gitifu wa Kansi Yatawe Muri Yombi Akekwaho Guhishira Uruganda rw’Inzoga Zitujuje Ubuziranenge
Amerika: Abayobozi b’Ingabo Bibutse Abasirikare Bafite Ibikomere Bitagaragara
Ibigo bya RSB,FDA,RICA na MINISANTE byarihe kugirango havuke inganda zirenga 150 zenga inzoga zica Abaturage?
Font ResizerAa

RWANDA TRIBUNE

Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
RWANDA TRIBUNE > News > MU MAHANGA > Tanzania: Umurundi Akurikiranyweho Guhimba Indangamuntu ya NIDA n’Ikarita y’Itora
MU MAHANGAAMAKURU

Tanzania: Umurundi Akurikiranyweho Guhimba Indangamuntu ya NIDA n’Ikarita y’Itora

ICYITEGETSE Florentine
Last updated: July 17, 2026 10:17 am
ICYITEGETSE Florentine
Share
SHARE

Umunyagihugu w’u Burundi, Kabura Kossan w’imyaka 65, yagejejwe imbere y’Urukiko rwa Kisutu muri Dar es Salaam akurikiranyweho ibyaha bitandatu, birimo kuba muri Tanzania mu buryo bunyuranyije n’amategeko, guhimba indangamuntu ya NIDA n’ikarita y’itora, kuzikoresha nk’aho ari iz’ukuri, ndetse no guhisha inkomoko y’amafaranga akomoka ku byaha.

Ubushinjacyaha buvuga ko Kabura yafatiwe muri Tanzania ku wa 17 Nyakanga 2024 adafite ibyangombwa bimwemerera kuhaba. Buvuga kandi ko yahimbye indangamuntu ya NIDA n’ikarita y’itora byanditse ku izina rya Charles Ng’andu, nyuma akabishyikiriza abapolisi azi neza ko ari ibyangombwa by’impimbano.

Nanone akurikiranyweho guhisha inkomoko y’amafaranga akomoka ku byaha, aho ubushinjacyaha buvuga ko yakoresheje miliyoni umunani z’amashilingi ya Tanzania mu kugura ubutaka bungana na hegitari 100 mu Karere ka Mkuranga, azi ko ayo mafaranga akomoka ku bikorwa binyuranyije n’amategeko.

Kubera ko icyaha cyo guhisha inkomoko y’amafaranga akomoka ku byaha kitagenerwa ingwate muri Tanzania, urukiko rwategetse ko akomeza gufungwa by’agateganyo mu gihe iperereza rikomeje.

Urubanza rwasubitswe kugira ngo ruzongere kuburanishwa ku yindi tariki.

Mwizerwa Ally

Rwandatribune.rw

Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Loni Yafatiye Ibihano Bishya Nangaa n’Abayobozi Ba M23, FDLR, Twirwaneho na ADF
Next Article Perezida Kagame Yavuze ko Buri Munyarwanda Agomba Kugira Icyo Aha Igihugu Cye
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You Might Also Like

POLITIKEAMAKURUMU MAHANGAUMUTEKANO

Amerika na Arabiya Sawudite Byasinye Amasezerano Akomeye ku Ngufu za Kirimbuzi

By
ICYITEGETSE Florentine
AMAKURU

Kuki Peteroli Ikirangamiwe Nubwo Isi Yerekeje ku Modoka z’Amashanyarazi?

By
ICYITEGETSE Florentine
AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKEUMUTEKANO

Igitutu Gishya Ku Biganiro By’Amahoro:Loni Yongereye Ibihano Kuri RDC Kugeza 2027

By
ICYITEGETSE Florentine
POLITIKEAMAKURU

NLA: Abatunze Ubutaka Bagiye Kujya Boherezwa Ubutumwa Bubamenyesha Icyo Bugenewe Gukoreshwa

By
ICYITEGETSE Florentine
Facebook Twitter Youtube Rss Medium

About US

RWANDA TRIBUNE News: Your instant connection to breaking stories and live updates. Stay informed with our real-time coverage across politics, tech, entertainment, and more. Your reliable source for 24/7 news.

Top Categories
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Usefull Links

© RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.

© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?