Umunyagihugu w’u Burundi, Kabura Kossan w’imyaka 65, yagejejwe imbere y’Urukiko rwa Kisutu muri Dar es Salaam akurikiranyweho ibyaha bitandatu, birimo kuba muri Tanzania mu buryo bunyuranyije n’amategeko, guhimba indangamuntu ya NIDA n’ikarita y’itora, kuzikoresha nk’aho ari iz’ukuri, ndetse no guhisha inkomoko y’amafaranga akomoka ku byaha.
Ubushinjacyaha buvuga ko Kabura yafatiwe muri Tanzania ku wa 17 Nyakanga 2024 adafite ibyangombwa bimwemerera kuhaba. Buvuga kandi ko yahimbye indangamuntu ya NIDA n’ikarita y’itora byanditse ku izina rya Charles Ng’andu, nyuma akabishyikiriza abapolisi azi neza ko ari ibyangombwa by’impimbano.
Nanone akurikiranyweho guhisha inkomoko y’amafaranga akomoka ku byaha, aho ubushinjacyaha buvuga ko yakoresheje miliyoni umunani z’amashilingi ya Tanzania mu kugura ubutaka bungana na hegitari 100 mu Karere ka Mkuranga, azi ko ayo mafaranga akomoka ku bikorwa binyuranyije n’amategeko.
Kubera ko icyaha cyo guhisha inkomoko y’amafaranga akomoka ku byaha kitagenerwa ingwate muri Tanzania, urukiko rwategetse ko akomeza gufungwa by’agateganyo mu gihe iperereza rikomeje.
Urubanza rwasubitswe kugira ngo ruzongere kuburanishwa ku yindi tariki.
Mwizerwa Ally
Rwandatribune.rw