Inkongi y’umuriro yadutse ku wa Kane tariki ya 10 Nzeri 2026, mu gace ka Funu mu Mujyi wa Bukavu, muri Kivu y’Amajyepfo, yahitanye abantu benshi, abandi barakomereka, mu gihe amazu menshi n’ibigo by’amashuri na byo byangiritse.
Mu bigo by’amashuri byibasiwe n’iyi nkongi harimo amashuri abanza ya Furaha na Ujamaa.
Minisiteri y’Uburezi n’Ubwenegihugu Bushya muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatangaje ko umubare w’abahitanywe n’iyi nkongi ukiri uw’agateganyo, ukaba ushobora kwiyongera cyangwa ugahinduka nyuma yo kugenzura no guhuza amakuru yatanzwe n’inzego zitandukanye.
Iyo Minisiteri yavuze kandi ko impamvu yateye inkongi ndetse n’uko yatangiye bitaramenyekana, bityo ko hakenewe iperereza ryimbitse kugira ngo hamenyekane neza icyayiteye.
Minisitiri wa Leta ushinzwe Uburezi n’Ubwenegihugu Bushya, Raïssa Malu, yihanganishije imiryango yabuze ababo, anagaragaza ko yifatanyije n’abakomeretse ndetse n’abanyeshuri, abarimu n’abandi bakozi b’amashuri bagizweho ingaruka n’iyi mpanuka.
Minisiteri yavuze ko abanyeshuri n’abarimu baba mu bice by’igihugu biri mu bibazo by’umutekano bagikomeje gufatwa nk’abagize umuryango w’uburezi w’igihugu, kandi ko bagomba gukomeza kwitabwaho.
Minisitiri Malu yahaye amabwiriza inzego zibishinzwe muri Minisiteri ye kugira ngo zikore isuzuma rirambuye ry’ingaruka inkongi yagize ku bigo by’amashuri.
Zanasabwe kumenya ibikenewe byihutirwa ku banyeshuri, abarimu ndetse n’abaturage bagizweho ingaruka.
Minisiteri yatangaje ko izakorana n’inzego z’uburezi ndetse n’imiryango itanga ubufasha bw’ikiremwamuntu, hagamijwe gufasha abahuye n’ingaruka z’iyi nkongi no gushaka uburyo amasomo yakomeza.
Yasabye kandi ko iperereza ku cyateye inkongi ryakorwa mu buryo bwimbitse kandi bwigenga, kugira ngo hamenyekane ukuri ku byabaye ndetse hafatwe ingamba zikwiye zo kurinda ubuzima bw’abaturage n’ibikorwaremezo by’amashuri.
Iyi nkongi ibaye mu gihe Umujyi wa Bukavu umaze iminsi uhura n’izindi nkongi, zirimo izangije ibigo by’amashuri, bikagira ingaruka ku myigire y’abanyeshuri benshi.
Amakuru aturuka mu bice byibasiwe avuga ko abantu hagati ya 24 na 26 bamaze kumenyekana ko bahitanywe n’iyi nkongi, mu gihe abandi 29 bakomeretse, ndetse n’amazu menshi arashya.
Umwe mu bari aho yavuze ko bamwe mu bantu bahitanywe n’iyi nkongi bapfiriye mu kajagari kabayeho ubwo abaturage bageragezaga guhunga umuriro.
Kugeza ubu, iperereza rirakomeje kugira ngo hamenyekane neza icyateye iyi nkongi, mu gihe inzego zibishinzwe zikomeje gusuzuma ubukana bw’ingaruka yagize ku baturage n’ibigo by’amashuri.
Rwandatribune.rw