Mu gisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) hakomeje kuvugwa impinduka zidasanzwe zishingiye ku basirikare bakuru bivana muri icyo gisirikare bakiyunga ku mutwe wa Forces Révolutionnaires (FRN), ufitanye isano na Joseph Kabila wahoze ari Perezida wa RDC.
Mu basirikare baheruka gutangaza ko bagiye muri uyu mutwe harimo Brigadier Général François Kamanzi, wari ushinzwe ibikorwa bya gisirikare mu Karere ka 12 ka Gisirikare, mu Ntara ya Kongo Central.
Undi ni Colonel Dem Umba Ndolo Ghislain, wari umwungirije ushinzwe ibikorwa bya gisirikare n’ubutasi muri Brigade ya 61 y’Ingabo zirwanira ku butaka, ikorera i Nyunzu.
Amakuru yatangajwe avuga ko aba basirikare bombi bahisemo kuva mu ngabo za Leta bakerekeza i Goma, aho bifatanyije na FRN.
Uku kwiyongera kw’abasirikare bakuru bivana na FARDC bakiyunga kuri FRN gushobora kugira ingaruka ku miterere y’ubuyobozi n’imikorere y’umutekano muri RDC, mu gihe igihugu gikomeje guhangana n’ibibazo by’umutekano muke n’umwuka wa politiki utifashe neza.
Rwandatribune.rw