Urwego rushinzwe kugenzura imiti muri Uganda, National Drug Authority (NDA), rwategetse ko ikinyobwa cyitwa ‘Boisson Énergétique Très Puissante’, cyaturukaga mu Burundi, gihagarikwa kugurishwa no kunyobwa muri Uganda.
Iki kinyobwa cyari ku isoko kivugwaho kongera ubushobozi bw’abagabo mu gukora imibonano mpuzabitsina, ariko NDA yatangaje ko ibizamini byacyo byagaragaje ko kirimo umuti wa sildenafil, utari wanditswe ku icupa ryacyo.
Umuvugizi wa NDA, Abiaz Rwamwiri, yavuze ko uwo muti wagaragaye mu isuzuma ryakorewe ku cyitegererezo cy’icyo kinyobwa. Sildenafil ni umuti ukoreshwa mu kuvura abagabo bafite ikibazo cyo kutabasha gukora imibonano mpuzabitsina uko bikwiye, akaba ari na wo muti uboneka muri Viagra.
NDA ivuga ko sildenafil ikwiye gukoreshwa ari uko umuntu yagiriwe inama n’umuganga kandi akayifata hakurikijwe amabwiriza y’ubuvuzi. Kuba yarasanze muri icyo kinyobwa kandi atanditse ku icupa, bituma umuntu ashobora kuwunywa atazi ko awufashe.
Rwamwiri yavuze ko gukoresha sildenafil umuntu atabigiriwemo inama bishobora gutera kugabanuka bikabije k’umuvuduko w’amaraso, ibibazo byo kubona neza ndetse n’igitsina gukomeza umurego igihe kirekire.
NDA kandi yagaragaje ko ibyago bishobora kurushaho kwiyongera ku bantu bafata imiti irimo nitrate, nka nitroglycerin.
Kuyivanga na sildenafil bishobora gutuma umuvuduko w’amaraso ugabanuka cyane, bikaba byanashyira ubuzima bw’umuntu mu kaga.
Kubera ibyo bibazo, NDA yasabye abaturage guhagarika kugura, kugurisha no kunywa icyo kinyobwa, mu gihe inzego zibishinzwe zikomeza kugifatira ingamba.
Abantu baba barakinyoye maze bakagira ibimenyetso bifitanye isano n’izi ngaruka, basabwe kwihutira kujya kwa muganga kugira ngo bahabwe ubufasha bukwiye.
Rwandatribune.rw