Monday, 7 Sep 2026
  • My Feed
  • My Interests
  • My Saves
  • History
  • News
KINYARWANDA
ENGLISH
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
  • Privacy Policy
  • About Rwanda Tribune
  • Contact Rwanda Tribune
Hot News
Uganda:Urupfu rwa King Oyo Rwongeye Kuzamura Ibibazo, Umuforomo Avuga ko Atishwe na Kanseri
RDC: Ishyaka rya Katumbi Ryamaganye Ifatwa ry’Umuyobozi Waryo
Ku myaka 27, Niyonshuti Ben Yerekeje mu Nteko Guhagararira Urubyiruko” Dore Ingamba Yinjiranye
Uvira: Mai-Mai Wiyita “Gen Fyeka Adui wa Congo” Yatawe Muri Yombi na FARDC
FIZI: Ifatwa rya Angulé Ryasize Mulima ku Gitutu cya AFC/M23
Font ResizerAa

RWANDA TRIBUNE

Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
  • Privacy Policy
  • About Rwanda Tribune
  • Contact Rwanda Tribune
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
RWANDA TRIBUNE > News > AMAKURU > Uganda n’u Burundi Byatangiye Ibiganiro ku Butumwa bw’Amahoro Muri Gaza
AMAKURUMU MAHANGAUMUTEKANO

Uganda n’u Burundi Byatangiye Ibiganiro ku Butumwa bw’Amahoro Muri Gaza

ICYITEGETSE Florentine
Last updated: August 24, 2026 11:16 am
ICYITEGETSE Florentine
Share
SHARE

Uganda n’u Burundi biri mu bihugu bya Afurika biri kureba uko byagira uruhare mu butumwa mpuzamahanga bushobora koherezwa mu Ntara ya Gaza, mu rwego rwo gushyigikira gahunda yo guhagarika imirwano no kongera kubaka aka gace ko muri Palestine.

Mu cyumweru gishize, intumwa z’abasirikare bakuru b’ibi bihugu byombi zagiriye uruzinduko muri Israel, aho zagiranye ibiganiro byibanze ku buryo ibihugu byazo byakwitabira gahunda y’ubutumwa bw’amahoro buteganyijwe muri Gaza.

Iyi gahunda iri mu murongo wa gahunda ya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, igamije gushaka uburyo imirwano yahagarara, hakabaho umutekano ndetse hakatangira ibikorwa byo gusana no guteza imbere Gaza.

Amakuru yatangajwe n’umuyobozi wo muri “Board of Peace”, urwego rufite uruhare mu kuyobora iyi gahunda, avuga ko Uganda igeze ku cyiciro cyo gutegura kohereza abasirikare, nyuma y’uko Inteko Ishinga Amategeko y’igihugu yemeye ko kigira uruhare muri ubu butumwa.

Uganda ishobora kohereza abasirikare bagera ku 1,200, mu gihe ibiganiro n’imyiteguro byakomeza kugenda neza. Iki gihugu gisanzwe gifite uburambe mu butumwa mpuzamahanga bwo kubungabunga amahoro mu bice bitandukanye bya Afurika.

Ku ruhande rw’u Burundi, umusirikare wo ku rwego rwo hejuru yavuze ko itsinda ry’abasirikare batatu bakuru ari ryo ryagiye muri Israel. Yemeje ko Bujumbura ishaka kugira uruhare muri gahunda ya Gaza, ariko avuga ko imyiteguro y’u Burundi ikiri ku ntambwe zo hambere.

Nubwo Uganda n’u Burundi byatangiye ibiganiro, haracyari ibibazo bitandukanye bitarasobanuka, birimo inshingano nyazo abasirikare babyo bazahabwa ndetse n’uburyo ubutumwa bwose buzashyirwa mu bikorwa.

Si ibi bihugu byombi gusa byagaragaje ubushake bwo kugira uruhare muri ubu butumwa. Maroc, Kosovo, Kazakhstan na Albania na byo biri mu bihugu bivugwa ko bishobora gutanga abasirikare.

Muri rusange, hateganyijwe ubutumwa bushobora kuba bugizwe n’abasirikare bagera ku 20,000. Bazaba bayobowe na General Major Jasper Jeffers wo muri Amerika.

Abasirikare bazoherezwa muri Gaza bazaba bafite inshingano zirimo gukurikirana iyubahirizwa ry’agahenge hagati ya Israel na Hamas, gufasha mu guhugura inzego z’umutekano z’Abanya-Palestine ndetse no gufasha ko imfashanyo zigera ku baturage bazikeneye.
Gusa, kohereza izi ngabo ntibiratangira.

Kugeza ubu haracyari mu cyiciro cy’imyiteguro, mu gihe ibiganiro bigamije kugera ku ihagarikwa rirambye ry’imirwano hagati ya Israel na Hamas bikomeje.

Rwandatribune.rw

Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Amasezerano ya Doha hagati ya RDC na AFC/M23: Ese iyi nshuro amahoro azava ku mpapuro ajye mu bikorwa?
Next Article Papa Léon XIV Yasabye Amahanga Kongera Imbaraga mu Kurwanya Ebola Muri RDC
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You Might Also Like

AMAKURU

Kuki Peteroli Ikirangamiwe Nubwo Isi Yerekeje ku Modoka z’Amashanyarazi?

By
ICYITEGETSE Florentine

BREAKING NEWS: TANZANIA LAUNCHES MASS CRACKDOWN ON UNDOCUMENTED FOREIGNERS

By
Mwizerwa Ally
AMAKURUMU MAHANGAUMUTEKANO

Danimarike Yohereje Bwa Mbere Abasirikare Batojwe Muri Greenland

By
ICYITEGETSE Florentine
AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKEUMUTEKANO

New Pressure on Peace Talks: UN Extends Sanctions on DRC Until 2027

By
ICYITEGETSE Florentine
Facebook Twitter Youtube Rss Medium

About US

RWANDA TRIBUNE News: Your instant connection to breaking stories and live updates. Stay informed with our real-time coverage across politics, tech, entertainment, and more. Your reliable source for 24/7 news.

Top Categories
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Usefull Links
  • Privacy Policy
  • About Rwanda Tribune
  • Contact Rwanda Tribune
  • News

© RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.

© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?