Gen Moses Ali, umwe mu banyapolitiki n’abasirikare b’inararibonye muri Uganda, yitabye Imana ku wa Gatandatu tariki ya 18 Nyakanga 2026 afite imyaka 87. Yaguye mu bitaro bya Nakasero i Kampala aho yari amaze iminsi avurirwa.
Amakuru y’urupfu rwe yemejwe na Capt. Mike Mukula, Visi Perezida w’Ishyaka NRM mu Burasirazuba bwa Uganda, wavuze ko igihugu kibuze umwe mu bayobozi bacyo b’inararibonye bagize uruhare rukomeye mu mateka ya politiki n’umutekano wacyo.
Gen Moses Ali yari umwe mu banyapolitiki bamaze igihe kirekire bakorera Uganda. Mu buzima bwe bwa politiki yamaze imyaka irenga 50 ari mu nzego zitandukanye z’ubuyobozi.
Yabaye Visi Minisitiri w’Intebe wa Gatatu hagati ya 1989 na 1991, nyuma aza kuba Visi Minisitiri w’Intebe wa Mbere kuva mu 2016 kugeza mu 2021, mbere yo kuba Visi Minisitiri w’Intebe wa Kabiri kuva mu 2021 kugeza mu mpera za 2025. N’ubwo atongeye gushyirwa muri Guverinoma nshya, yakomeje kuba Umudepite uhagarariye Adjumani West mu Nteko Ishinga Amategeko ya Uganda.
Yavutse ku wa 5 Mata 1939 mu karere ka Adjumani, mu Majyaruguru ya Uganda.
Yize amategeko muri Kaminuza ya Makerere, akomereza muri Law Development Centre, aho yahawe impamyabumenyi imwemerera gukora umwuga w’ubunyamategeko.
Mu buzima bwe, Gen Moses Ali yagiye agaragara nk’umwe mu basirikare n’abanyapolitiki bagize uruhare rukomeye mu bihe bikomeye Uganda yanyuzemo kuva mu myaka ya za 1970.
Yabaye hafi ubutegetsi mu bihe bitandukanye, anahabwa inshingano zikomeye zirimo kuyobora Minisiteri ishinzwe ibiza n’impunzi.
Mu 1990 yigeze gufungwa akurikiranyweho ibyaha birimo ubugambanyi n’itunga ry’intwaro mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ariko nyuma yaje kugirwa umwere n’Urukiko Rukuru mu 1992.
Nyuma y’ibyo yagarutse muri politiki, atsindira kwinjira mu Nteko yateguye Itegeko Nshinga, akomeza urugendo rwamugejeje ku zindi nshingano zikomeye muri Guverinoma.
Gen Moses Ali yanabaye Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Uganda (FUFA), agaragaza uruhare rwe no mu iterambere rya siporo.
Urupfu rwe rusize icyuho gikomeye muri politiki ya Uganda, aho yari afatwa nk’umwe mu banyapolitiki bafite uburambe budasanzwe ndetse wagize uruhare mu byemezo byinshi byagize uruhare mu mateka y’igihugu.
Rwandatribune.rw