Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Shema Ngoga Fabrice, yitabye Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ku wa Kabiri tariki 22 Nzeri 2026, aho hasuzumwaga amasezerano y’ubwumvikane yagiranye n’Ubushinjacyaha ku birebana n’ibyaha akurikiranweho.
Urukiko rwemeje ayo masezerano, aho Ubushinjacyaha bwari bwemeye kumusabira igihano cy’igifungo cy’amezi atandatu gisubitswe mu gihe cy’umwaka umwe, hamwe n’ihazabu ya miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda.
Shema Ngoga, ukurikiranyweho gutanga sheki zitazigamiwe ndetse no kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, yagejejwe imbere y’Urukiko avuye mu Igororero rya Nyarugenge riherereye i Mageragere.
Nubwo yari ateganyijwe kwitaba Urukiko ku wa Gatatu, tariki 23 Nzeri, urubanza rwashyizwe imbere, bityo aburana kuri uyu wa Kabiri.
Mu masezerano yashyizweho umukono ku wa 21 Nzeri 2026, Shema Ngoga n’abamwunganira, barimo Me Rutagengwa Jean Damascène, Me Sangano Yves na Me Niyomugabo Christophe, bumvikanye n’Umushinjacyaha Tuyisenge Vestine ku buryo urubanza rwe rwakurikiranwa.
Muri ayo masezerano, Ubushinjacyaha bwiyemeje kuzageza Shema Fabrice imbere y’Urukiko bumushinja gutanga sheki itazigamiwe no kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, ariko bugasaba ko ahabwa igifungo cy’amezi atandatu gisubitswe mu gihe cy’umwaka umwe, ndetse n’ihazabu ya 3 000 000 Frw.
Ku ruhande rwe, Shema Fabrice yemeye kubahiriza ibikubiye muri ayo masezerano, birimo kwishyura amafaranga yose yagombaga guhabwa ABZL International General Trading LLC.
Nyuma yo gusuzuma no kwemeza ayo masezerano, Urukiko rwemeje igihano cyari cyumvikanyweho hagati y’impande zombi.
Shema Ngoga yahise asubizwa mu Igororero rya Nyarugenge i Mageragere, aho biteganyijwe ko hakurikizwa izindi gahunda zijyanye no kumurekura.
Ibi bivuze ko, nyuma y’iyemezwa ry’amasezerano n’Urukiko, Shema Ngoga ashobora gusubizwa mu buzima busanzwe, mu gihe yubahiriza ibisabwa n’amasezerano ndetse n’igihano cyasubitswe.
Rwandatribune.rw