Mu gihe urubyiruko rw’u Rwanda rukomeje kwiyongera mu gukora ibikubiyemo (content creation) ku mbuga nkoranyambaga, ikibazo cyo kutabasha kwinjiza amafaranga binyuze muri serivisi za monetization gikomeje kuba kimwe mu bibazo bivugisha benshi. Mu minsi ibiri ishize, iki kibazo cyongeye gufata intera ku rubuga X, aho umwe mu bakoresha uru rubuga yasabye ibisobanuro ku cyerekezo cy’iki kibazo, ashimangira ko cyagakwiye kuba cyarakemutse.
Mu butumwa bwe, yavuze ko u Rwanda rwubatse izina mu guteza imbere ikoranabuhanga, internet yihuta kandi ihendutse, nyamara abakora ibikubiyemo bagikomeza kubura amahirwe yo kwinjiza amafaranga ku mbuga nka YouTube, TikTok, Instagram na Facebook. Yagaragaje ko ibi bituma urubyiruko rutabona imirimo rwari rwitezweho, anavuga ko ibihugu byinshi bituranye birimo u Burundi, Uganda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Kenya byo byamaze guhabwa ayo mahirwe.
Yasoje asaba inzego za Leta zirimo MINICT, Ibiro bya Minisitiri w’Intebe n’Inteko Ishinga Amategeko gusobanurira Abanyarwanda aho ikibazo kigeze n’impamvu gikomeje gutinda.
Ubu butumwa bwahise busubizwa na Minisitiri w’Urubyiruko, watangaje ko aherutse kuganira n’abakora ibikubiyemo ku mbuga nkoranyambaga, abasobanurira aho umukoro bahawe mu Nama y’Igihugu y’Umushyikirano ugeze. Yavuze ko kuba gutegereza ko YouTube ifungura gahunda ya monetization bikomeje gutinda, hatangiye gushakwa ibisubizo by’imbere mu gihugu bizwi nka local monetization, bifatanyije na Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo (MINICT).
MINICT na yo yahise itanga ibisobanuro birambuye ku cyerekezo cy’iki kibazo, igaragaza ko gukemura ikibazo cya monetization bisaba ubufatanye bw’inzego zitandukanye ndetse n’amasosiyete mpuzamahanga afite izo mbuga nkoranyambaga.
Minisiteri yavuze ko ibiganiro hagati yayo n’abahagarariye Google/YouTube byatangiye kuva mu mwaka wa 2021. Icyakora, YouTube yayimenyesheje ko yahagaritse gahunda yo kongera ibihugu bishya ku rutonde rw’ibihugu byemererwa monetization. MINICT yavuze ko yijejwe ko igihe iyo gahunda izongera gutangira, u Rwanda ruzasuzumwa kugira ngo na rwo rwongerwe kuri urwo rutonde.
Yanagaragaje ko hari imbuga zimwe na zimwe u Rwanda rusanzwe rwemereweho monetization, zirimo urubuga X na TikTok Live. Icyakora, yavuze ko hari abakora ibikubiyemo bahura n’imbogamizi zo kubona amafaranga bakoreye kuri izo mbuga cyangwa uburyo bwo kwishyurwa, ibasaba kubimenyesha kugira ngo bakurikiranirwe ikibazo.
MINICT yanatangaje ko, mu gihe ibiganiro n’ibigo mpuzamahanga bikomeje, yatangiye no kureba uburyo hakubakwa ibisubizo bishingiye mu Rwanda. Ibi birimo gukorana na ba rwiyemezamirimo bafite urubuga cyangwa porogaramu zikorera mu gihugu, hagamijwe gushyiraho uburyo bwafasha abakora ibikubiyemo kwinjiza amafaranga binyuze kuri izo platforms zo mu Rwanda.
Minisiteri yongeye gusaba abakora ibikubiyemo n’abafite ibitekerezo bishobora kwihutisha iki gikorwa kubigeza kuri MINICT, ivuga ko ubufatanye bwabo bushobora kugira uruhare mu gushaka ibisubizo birambye.
Iki kibazo si ubwa mbere kigeze ku rwego rwo hejuru. Mu Nama y’Igihugu y’Umushyikirano ya 2026, umuhanzi Bruce Melodie yari yabajije Perezida wa Repubulika ku kibazo cya monetization, agaragaza ko hari urubyiruko rwinshi rufite impano n’abakurikira benshi ku mbuga nkoranyambaga, ariko ntirubashe kubibyaza umusaruro nk’uko bimeze mu bindi bihugu.
Mu gusubiza icyo kibazo icyo gihe, Guverinoma y’u Rwanda yagaragaje ko ku ruhande rwayo yakoze ibisabwa, ariko ko icyemezo cya nyuma gishingira ku masosiyete atunze izo mbuga nkoranyambaga, ari yo agena ibihugu byemererwa gahunda zitandukanye za monetization.
Abasesenguzi bavuga ko niba iki kibazo gikemutse, gishobora gufungurira urubyiruko amahirwe mashya y’akazi, kongera umusaruro w’inganda z’ibihangano n’itangazamakuru rishingiye ku ikoranabuhanga, ndetse kikagira uruhare mu guteza imbere ubukungu bushingiye ku bumenyi.
Nubwo kugeza ubu YouTube, Facebook na Instagram zitarafungura gahunda zose za monetization mu Rwanda, ibisobanuro byatanzwe na MINICT bigaragaza ko ibiganiro bikomeje, ndetse no gushaka ibisubizo by’imbere mu gihugu byatangiye. Ibi biha icyizere abakora ibikubiyemo ko mu gihe kiri imbere bashobora kubona uburyo bwagutse bwo kubyaza umusaruro ibikorwa byabo.
RWARINDA Gaston
Rwandatrubune.rw