Monday, 21 Sep 2026
  • My Feed
  • My Interests
  • My Saves
  • History
  • News
KINYARWANDA
ENGLISH
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Hot News
Burundi: Lt-Col Jules Bimazubute Yagizwe Ushinzwe Ubutumwa Bwihariye bwa Perezida Ndayishimiye
America: Trump Yahagaritse CNN, MS NOW na Politico Gukorera Muri White House
Amerika na Denmark Bumvikanye ku Mutekano wa Greenland Nyuma y’Igitutu cya Trump
Corneille Nangaa Asaba Ndayishimiye Gutuma Ubufasha bw’Ubutabazi Bugera i Minembwe
BREAKING NEWS/Minembwe: MRDP-Twirwaneho Ivuga ko Yasubije Inyuma Igitero cya FARDC n’Abafatanyabikorwa Bayo
Font ResizerAa

RWANDA TRIBUNE

Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
RWANDA TRIBUNE > News > AMAKURU > FPR Inkotanyi Yifatanyije na PL Mu Kababaro Ko Kubura Donatille Mukabalisa
AMAKURUAMATANGAZOPOLITIKE

FPR Inkotanyi Yifatanyije na PL Mu Kababaro Ko Kubura Donatille Mukabalisa

ICYITEGETSE Florentine
Last updated: July 31, 2026 1:02 pm
ICYITEGETSE Florentine
Share
SHARE

Umuryango FPR Inkotanyi watangaje ko wifatanyije mu kababaro n’Ishyaka Riharanira Ukwishyira Ukizana kwa Buri Muntu (PL) ndetse n’umuryango wa Nyakubahwa Senateri Donatille Mukabalisa, witabye Imana ku wa Kane tariki ya 30 Nyakanga 2026.

Mu butumwa bwatanzwe n’Umuryango FPR Inkotanyi, hagaragajwe ko wakiranye agahinda inkuru y’urupfu rwa Mukabalisa wari Perezida wa PL, unashimirwa uruhare yagize mu miyoborere y’u Rwanda no guteza imbere politiki ishingiye ku bumwe n’iterambere ry’Abanyarwanda.

FPR Inkotanyi yavuze ko yihanganishije abanyamuryango ba PL, inshuti n’abavandimwe ba nyakwigendera, ibifuriza gukomera muri ibi bihe bikomeye byo kubura umuntu wagize uruhare rukomeye mu buzima bwa politiki y’igihugu.

Donatille Mukabalisa yari umwe mu banyapolitiki bafite ubunararibonye mu Rwanda. Yabaye Umudepite kuva mu 2003 kugeza mu 2011, aza kugirwa Senateri mbere yo kongera gutorerwa kuba Umudepite mu 2013, aho yahise atorerwa kuyobora Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, umwanya yagumyeho kugeza mu 2024. Yanayoboraga Ishyaka PL kugeza Ku munsi we wa nyuma.

Amakuru yatangajwe na Sena y’u Rwanda agaragaza ko Mukabalisa yaguye mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal i Kigali, aho yari amaze iminsi arwariye. Gahunda yo kumusezeraho no kumushyingura izatangazwa mu minsi iri imbere.

Urupfu rwe rwakomeje kwakirwa n’ubutumwa bwinshi bw’ihumure buturutse mu nzego zitandukanye z’igihugu, mu mashyaka ya politiki ndetse no mu baturage bamumenye mu nshingano zitandukanye yagiye akorera igihugu.

Rwandatribune.rw

Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Abakoresha Imbuga Nkoranyambaga mu Rwanda Bakomeje Kwibaza Impamvu Batarabona Monetization?
Next Article Mali under pressure from militant attacks: Could Rwanda offer military support?
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You Might Also Like

MU MAHANGAPOLITIKE

Holden Roberto: Intwari Yaharaniye Ubwigenge Bwa Angola Ariko Ntayobore Igihugu

By
ICYITEGETSE Florentine
POLITIKEAMAKURU

Nduhungirehe: “Ibihano Ntibizahagarika Urugendo Rw’Amahoro Hagati y’u Rwanda na RDC”

By
ICYITEGETSE Florentine
POLITIKEAMAKURUMU MAHANGA

RDC: Ese AFC/M23 Izitabira Ibiganiro Bya Tshisekedi?

By
ICYITEGETSE Florentine
AMAKURUPOLITIKE

Perezida wa Bénin Romuald Wadagni Yunamiye Abazize Jenoside Yakorewe Abatutsi

By
ICYITEGETSE Florentine
Facebook Twitter Youtube Rss Medium

About US

RWANDA TRIBUNE News: Your instant connection to breaking stories and live updates. Stay informed with our real-time coverage across politics, tech, entertainment, and more. Your reliable source for 24/7 news.

Top Categories
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Usefull Links
  • Privacy Policy
  • About Rwanda Tribune
  • Contact Rwanda Tribune
  • News

© RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.

© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?