Abarwanyi ba AFC/M23 bigaruriye uduce twa Kikoma, Ngomashi na Karembera, two muri Groupement Nyamaboko 1er, muri Teritwari ya Masisi, nyuma yo gukura muri ibyo bice ingabo za FARDC n’abarwanyi ba Wazalendo, nk’uko isoko rya Rwanda Tribune riri muri Masisi ribitangaza.
Amakuru avuga ko nyuma yo kugenzura utwo duce, abarwanyi ba AFC/M23 bakomeje ibikorwa byabo berekeza ku murongo wa Katanga na Mulungu, mu gihe umutekano ukomeje kuba mubi muri aka gace.
Ibi bibaye mu gihe imirwano hagati ya AFC/M23 ku ruhande rumwe na FARDC ifatanyije n’abarwanyi ba Wazalendo ku rundi ruhande, ikomeje gutuma ibice bigenzurwa n’impande zombi bihindagurika muri Nyamaboko 1er.
Mu minsi ishize, aka gace kabayemo imirwano ikomeye, mu gihe buri ruhande rukomeje kugerageza kwagura cyangwa gukomeza ububasha ku bice rufiteho igenzura.
Kikoma kandi ifite amateka ajyanye na FDLR, kuko ari ho, nk’uko amakuru y’ibanze abivuga, hatangiye gushingwa ishuri ry’abasirikare batoza kuba ba ofisiye rizwi nka ESM, ahagana mu 1996.
Ku ruhande rwa FARDC, Rwanda Tribune yashatse kuvugana n’Umuvugizi w’ingabo za FARDC muri Kivu y’Amajyepfo, Liyetena Reagan Kalonji Mbuyu, kugira ngo agire icyo avuga ku makuru yatangajwe na AFC/M23, ariko kugeza igihe iyi nkuru yandikwaga ntacyo yari yatangaza kuri ayo makuru.
Amakuru yerekeye uko ibice bigenzurwa muri Masisi aracyakomeje gukurikiranwa, kandi Rwanda Tribune irakomeza gushaka ubuhamya bw’impande zombi.
Mwizerwa Ally
Rwandatribune.rw