Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Habimana Dominique, yatangaje ko Guverinoma ikomeje gushyira imbaraga mu kurwanya inzoga zitujuje ubuziranenge zikomeje guteza ingaruka zikomeye ku buzima bw’Abanyarwanda.
Yavuze ko kuva mu ntangiriro za 2026, abantu 50 bamaze kwitaba Imana bazize ibyo binyobwa, mu gihe abarenga 100 bakomeje kuvurwa ingaruka zabyo, harimo n’abahumye nyuma yo kubinywa.
Ibi Minisitiri Habimana yabigarutseho ku wa 29 Nyakanga 2026 mu nama yabereye i Kigali yahuje abayobozi b’uturere twose, ba Guverineri b’intara n’Umujyi wa Kigali, inzego z’umutekano, minisiteri zitandukanye n’izindi nzego za Leta.
Iyo nama yibanze ku bibazo byugarije umuryango nyarwanda, by’umwihariko ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge n’inzoga zitemewe cyangwa zitujuje ubuziranenge.
Minisitiri Habimana yavuze ko urugamba rwo kurwanya ibi binyobwa rudakwiye kugarukira ku kubifata no kubimena gusa, ahubwo rugomba kujyana no guhindura imyumvire y’abaturage, cyane cyane urubyiruko, ku ngaruka z’ubusinzi.
Yasobanuye ko ubusinzi butera ibibazo byinshi birimo amakimbirane yo mu miryango, kugwingira kw’abana, guta amashuri no kubura akazi, ndetse bukaba bunagira uruhare mu gutakaza indangagaciro nyarwanda.
Ati: “Kunywera ugasinda si umuco nyarwanda. Tugomba kurera urubyiruko rwumva ko kugira indangagaciro ari byo shingiro ry’iterambere ry’Igihugu.”
Yongeyeho ko abantu bakora ibinyobwa bigamije kwangiza ubuzima bw’abaturage bagamije inyungu z’amafaranga bakomeje guhigwa, kandi ko abazabifatirwamo bazahanwa by’intangarugero.
Minisitiri yavuze kandi ko inzego zitandukanye zemeranyije kunoza imikoranire kugira ngo hafatwe ingamba zikomeye zo gukumira ikorwa n’ikwirakwizwa ry’ibinyobwa byangiza ubuzima.
Hari kandi amakuru avuga ko bamwe mu bayobozi bo mu nzego z’ibanze bashobora gukurikiranwaho uruhare mu ikwirakwizwa ry’ibi binyobwa, na bo bakaba bashobora kubihanirwa nibaramuka babihamijwe.
Mu mezi hafi arindwi ashize ya 2026, hamaze kumenwa litiro zisaga ibihumbi 900 by’inzoga n’ibindi binyobwa byagaragaye ko bitujuje ubuziranenge.
Iyi nama yabaye nyuma y’uko hasohotse amabwiriza mashya agenga itunganywa ry’ibinyobwa gakondo nk’urwagwa, ubushera, umutobe n’ikigage. Ayo mabwiriza ateganya ko umuntu ushaka kubitunganya agamije ubucuruzi cyangwa kubitanga mu birori by’abantu benshi agomba kubanza kubona uruhushya, mu rwego rwo kurinda ubuzima bw’abaturage.
Leta ivuga ko ayo mabwiriza agamije gukumira impfu n’uburwayi byagiye biterwa n’ibinyobwa gakondo byateguriwe abantu benshi bidatunganyijwe hakurikijwe ibisabwa by’isuku n’umutekano w’ibiribwa.
Rwandatribune.rw