Monday, 7 Sep 2026
  • My Feed
  • My Interests
  • My Saves
  • History
  • News
KINYARWANDA
ENGLISH
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
  • Privacy Policy
  • About Rwanda Tribune
  • Contact Rwanda Tribune
Hot News
Umugabo wa Perezida wa Tanzania yapfuye
Uganda:Urupfu rwa King Oyo Rwongeye Kuzamura Ibibazo, Umuforomo Avuga ko Atishwe na Kanseri
RDC: Ishyaka rya Katumbi Ryamaganye Ifatwa ry’Umuyobozi Waryo
Ku myaka 27, Niyonshuti Ben Yerekeje mu Nteko Guhagararira Urubyiruko” Dore Ingamba Yinjiranye
Uvira: Mai-Mai Wiyita “Gen Fyeka Adui wa Congo” Yatawe Muri Yombi na FARDC
Font ResizerAa

RWANDA TRIBUNE

Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
  • Privacy Policy
  • About Rwanda Tribune
  • Contact Rwanda Tribune
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
RWANDA TRIBUNE > News > AMAKURU > Danimarike Yohereje Bwa Mbere Abasirikare Batojwe Muri Greenland
AMAKURUMU MAHANGAUMUTEKANO

Danimarike Yohereje Bwa Mbere Abasirikare Batojwe Muri Greenland

ICYITEGETSE Florentine
Last updated: August 20, 2026 8:00 pm
ICYITEGETSE Florentine
Share
SHARE

Ingabo za Danimarike zohereje bwa mbere itsinda ry’abasirikare bashya batojwe mu ntambara, bazwi nka conscripts, muri Greenland, mu rwego rwo kurushaho gukaza umutekano w’aka gace ko mu Majyaruguru.

Ingabo za Danimarike zatangaje ko aba basirikare bazitabira ku nshuro ya mbere ibikorwa bya gisirikare mu rwego rwa Operation Arctic Endurance, mu gihe bazakomeza imyitozo no kongera ubumenyi n’ubushobozi mu bya gisirikare.

Ni ubwa mbere itsinda ry’abasirikare binjiye mu gisirikare ku gahato cyangwa binyuze muri gahunda y’itangwa ry’abasirikare rihabwa inshingano muri Greenland.

Aba basirikare bagabanyijwe mu byicaro bibiri: bamwe boherejwe i Kangerlussuaq, abandi bashyirwa i Nuuk, umurwa mukuru wa Greenland. Muri ibyo bice byombi bazakora inshingano z’ingenzi zijyanye n’ibikorwa bya gisirikare.

Nyuma, bamwe mu bazaba bari i Kangerlussuaq bazoherezwa i Nuuk, aho bazasimbura bagenzi babo, mu gihe bamwe mu bari i Nuuk na bo bazajya i Kangerlussuaq.

Izi nshingano ziri mu rwego rwa gahunda yo kongera igihe abasirikare bakora muri gisirikare, yashyizweho muri gahunda y’ingabo za Danimarike y’imyaka 2024–2033.

Ibyo bifite ku rwego rwa politiki
Kohereza aba basirikare muri Greenland bifite n’igisobanuro gikomeye muri politiki mpuzamahanga, cyane cyane kubera ko Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, amaze igihe agaragaza ko ashaka ko Greenland iba mu maboko ya Amerika, avuga ko ari ikibazo kijyanye n’umutekano w’igihugu cye.

Mu ntangiriro z’uku kwezi, Danimarike yatangiye gahunda nshya yo kwinjiza abasirikare, aho abantu 1,600 bashyizwe muri gahunda nshya y’amezi 11.

Aba basirikare bazamara amezi atanu mu myitozo y’ibanze, akurikirwe n’andi mezi atandatu bakora imirimo ya gisirikare ijyanye n’imirwano.

Ingabo za Danimarike kandi zatangiye gushyiraho izindi gahunda zihariye mu gisirikare, zirimo umutwe w’abasirikare bakoresha indege zitagira abapilote (drones) uzaba uri mu rwego rushinzwe ibikorwa byihariye bya gisirikare.

Muri Danimarike, gahunda yo gutoranya abasirikare ishingiye ku buryo bwa tombola bukorwa mu rubyiruko rw’abafite nibura imyaka 18 kandi rwujuje ibisabwa mu buzima.

Nubwo bimeze gutyo, mu myaka myinshi ishize abenshi mu binjira mu gisirikare cya Danimarike babaga abitanze ku bushake, maze uburyo bwa tombola bugakoreshwa cyane cyane mu kuzuza imyanya yaba isigaye.

Kohereza abasirikare bashya muri Greenland rero bije mu gihe aka gace gakomeje kugira agaciro gakomeye ku mutekano n’imibanire ya Danimarike, Amerika ndetse n’ibihugu byo mu Majyaruguru y’Isi.

Rwandatribune.rw

Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article What Does Ndayishimiye’s Frequent Visits to Tshisekedi Mean?
Next Article Kuki Trump Ashaka Kongera Guhura na Kim Jong Un Kandi Pyongyang Ikaba Itabyizeye?
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You Might Also Like

UMUTEKANOAMAKURUMU MAHANGA

FARDC Yavuye i Kipupu, Abaturage Bibaza Icyo Igambiriye

By
ICYITEGETSE Florentine
IMYIDAGADUROAMAKURU

RIB Yohereje Shaddyboo Mu Kigo Gifasha Abantu Kureka Ibiyobyabwenge

By
ICYITEGETSE Florentine
AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

Nyuma y’Igihe Bihagaritswe, Ibitangazamakuru Bya Nation Media Group Byongeye Gukorera Muri Uganda

By
ICYITEGETSE Florentine
AMAKURUMU MAHANGAUMUTEKANO

Amerika na Iran Bateye Intambwe mu Biganiro by’Amahoro

By
ICYITEGETSE Florentine
Facebook Twitter Youtube Rss Medium

About US

RWANDA TRIBUNE News: Your instant connection to breaking stories and live updates. Stay informed with our real-time coverage across politics, tech, entertainment, and more. Your reliable source for 24/7 news.

Top Categories
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Usefull Links
  • Privacy Policy
  • About Rwanda Tribune
  • Contact Rwanda Tribune
  • News

© RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.

© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?