Monday, 21 Sep 2026
  • My Feed
  • My Interests
  • My Saves
  • History
  • News
KINYARWANDA
ENGLISH
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Hot News
Burundi: Lt-Col Jules Bimazubute Yagizwe Ushinzwe Ubutumwa Bwihariye bwa Perezida Ndayishimiye
America: Trump Yahagaritse CNN, MS NOW na Politico Gukorera Muri White House
Amerika na Denmark Bumvikanye ku Mutekano wa Greenland Nyuma y’Igitutu cya Trump
Corneille Nangaa Asaba Ndayishimiye Gutuma Ubufasha bw’Ubutabazi Bugera i Minembwe
BREAKING NEWS/Minembwe: MRDP-Twirwaneho Ivuga ko Yasubije Inyuma Igitero cya FARDC n’Abafatanyabikorwa Bayo
Font ResizerAa

RWANDA TRIBUNE

Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
RWANDA TRIBUNE > News > AMAKURU > MIFOTRA Yahakanye Amakuru y’Izamuka Rusange ry’Imishahara y’Abakozi ba Leta
AMAKURU

MIFOTRA Yahakanye Amakuru y’Izamuka Rusange ry’Imishahara y’Abakozi ba Leta

ICYITEGETSE Florentine
Last updated: July 3, 2026 10:17 am
ICYITEGETSE Florentine
Share
SHARE

Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA) yatangaje ko impinduka ziherutse gukorwa mu mategeko agenga abakozi ba Leta zidasobanuye ko habayeho izamuka rusange ry’imishahara, ahubwo ko zari zigamije guhuza uburyo bwo kubara umushahara n’impinduka zakozwe ku misanzu y’ubwiteganyirize bwa pansiyo.

Ibi MIFOTRA yabigarutseho nyuma y’uko ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwiye amakuru yavugaga ko abayobozi n’abandi bakozi ba Leta bongerewe imishahara, ibintu byateje impaka n’ibitekerezo bitandukanye mu baturage.

Mu kiganiro n’itangazamakuru, Umunyamabanga Uhoraho muri MIFOTRA, Clément Kabiligi, yavuze ko ayo makuru atari ukuri, asobanura ko abantu benshi bitiranyije amategeko abiri atandukanye yasohotse mu bihe bya vuba.

Yavuze ko amategeko mashya atigeze ahindura uburyo imishahara igenwa cyangwa ngo yongere amafaranga abakozi ba Leta bahembwa buri kwezi. Ahubwo yasobanuye ko yahinduye imiterere y’ibice bigize umushahara kugira ngo bihuzwe n’izamuka ry’umusanzu w’ubwiteganyirize bwa pansiyo watangiye gukurikizwa kuva muri Mutarama 2025.

Kabiligi yagaragaje ko Leta yafashe icyemezo cyo kwishyura igice cy’inyongera ku musanzu wayo wa pansiyo, mu rwego rwo kurinda ko amafaranga umukozi atahana ku mushahara we agabanuka bitewe n’izamuka ry’uwo musanzu.

Yasobanuye kandi ko habaye impinduka ku ndamunite zitandukanye zirimo iz’icumbi, iz’urugendo n’izindi zigize umushahara, ariko ko ibyo bitavuze ko amafaranga yose umukozi ahembwa yiyongereye.
Yashimangiye ko amafaranga menshi abakozi bahembwaga mbere n’ayo bakomeza guhembwa ubu nta tandukaniro rikomeye ririmo.

MIFOTRA yanibukije ko inzego zifite sitati zihariye zikomeza kugena imishahara yazo hashingiwe ku mategeko azigenga, mu gihe izindi nzego za Leta zikurikiza imbonerahamwe y’imirimo n’imishahara yemezwa n’Inama y’Abaminisitiri.

Minisiteri kandi yatangaje ko kuri ubu u Rwanda rufite abakozi ba Leta bagera ku 180,000, nubwo uwo mubare ushobora guhinduka bitewe n’abakozi bakora ku masezerano y’igihe gito cyangwa ku mishinga yihariye.

MIFOTRA yasabye abaturage gukurikira amakuru atangwa n’inzego zibifitiye ububasha no kwirinda guha agaciro amakuru adafite ishingiro akwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga, cyane cyane ajyanye n’impinduka mu mishahara n’amategeko agenga abakozi ba Leta.

Rwandatribune.rw

Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article U Rwanda na AFC/M23 Bongeye Gufungura Umupaka wa Goma–Rubavu Nyuma y’Iminsi Myinshi Ufunzwe
Next Article Nduhungirehe: “Ibihano Ntibizahagarika Urugendo Rw’Amahoro Hagati y’u Rwanda na RDC”
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You Might Also Like

AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKEUBUKUNGU

U Rwanda na Oman Byongereye Imikoranire mu Buhinzi, Ishoramari n’Ubwikorezi

By
ICYITEGETSE Florentine
AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

RDC: Imyigaragambyo ya C64 Yatangiye i Kinshasa no mu Zindi Ntara

By
ICYITEGETSE Florentine
AMAKURUMU MAHANGAUMUTEKANO

RDC-Fizi: Imirwano Mishya Hagati y’Ingabo za FARDC na AFC/M23 Muri Kanguli, Masunga na Nakiehele Yakuye Abaturage mu Byabo

By
ICYITEGETSE Florentine
AMAKURUMU MAHANGAUBUREZIUBUZIMA

Bukavu: Inkongi y’Umuriro Yahitanye Abantu 26, Amashuri na yo Arangirika

By
ICYITEGETSE Florentine
Facebook Twitter Youtube Rss Medium

About US

RWANDA TRIBUNE News: Your instant connection to breaking stories and live updates. Stay informed with our real-time coverage across politics, tech, entertainment, and more. Your reliable source for 24/7 news.

Top Categories
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Usefull Links
  • Privacy Policy
  • About Rwanda Tribune
  • Contact Rwanda Tribune
  • News

© RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.

© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?