U Rwanda n’Ubwami bwa Oman byongereye umubano w’ibihugu byombi, nyuma yo gusinyana amasezerano agera Ku 10 agamije guteza imbere ubufatanye mu nzego zitandukanye.
Aya masezerano yasinywe kuri uyu wa Kabiri mu muhango wabereye mu Ngoro ya Al Hosn i Salalah, mu gihe Perezida Paul Kagame yari mu ruzinduko rw’iminsi ibiri muri Oman, rwatangiye ku wa Mbere tariki ya 7 Nzeri 2026.
Muri ayo masezerano harimo abiri y’ubufatanye ndetse n’andi atandatu y’ubwumvikane, agamije gufungura imiryango mishya y’imikoranire hagati y’ibihugu byombi.
Mu byemeranyijweho harimo amasezerano yerekeye korohereza abahabwa viza bafite pasiporo za dipolomasi, iza serivisi ndetse na pasiporo zidasanzwe. Hari kandi amasezerano agamije gukumira ikibazo cyo gusoresha inshuro ebyiri ku bikorwa by’ubukungu n’ishoramari hagati y’ibihugu byombi.
Ku rundi ruhande, amasezerano y’ubwumvikane yibanze ku nzego zitandukanye zirimo ubuhinzi, ubwikorezi, iterambere ry’ibyambu byo ku butaka, serivisi zijyanye no guhererekanya ibicuruzwa, ishoramari n’umurimo.
Ibihugu byombi kandi byemeranyije guteza imbere ubufatanye mu bintu by’ingenzi no gushyiraho uburyo bworohereza ishoramari, mu rwego rwo kurushaho guteza imbere imibanire n’imikoranire y’ubukungu.
Aya masezerano aje mu gihe u Rwanda na Oman bikomeje gushaka uburyo bwo kwagura umubano wabyo, by’umwihariko mu bucuruzi, ishoramari n’izindi nzego zifite uruhare mu iterambere ry’ibihugu byombi.
Rwandatribune.rw