Hakizimana Innocent, wamenyekanye cyane mu mwaka wa 2024 ubwo yashakaga kwiyamamariza umwanya wa Perezida wa Repubulika, yafashwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ku wa 30 Nyakanga 2026, aho akurikiranyweho ibyaha bitatu bifitanye isano no gukoresha ikoranabuhanga mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Hakizimana yari asanzwe ari umwarimu mu Ishuri ry’Imyuga n’Ubumenyingiro rya Mulinga TSS ryo mu Karere ka Nyabihu.
Amakuru atangwa n’ubugenzacyaha agaragaza ko akekwaho kubuza amahwemo hakoreshejwe mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa, gukwirakwiza amakuru y’ibihuha ndetse no gukangisha gusebanya.
Birakekwa ko ibyo bikorwa yabitangiye muri Nyakanga 2025, aho yashinjwa gukoresha imbuga nkoranyambaga mu guhohotera umwarimukazi, anamukwirakwizaho amakuru atari ukuri.
Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yavuze ko iperereza ry’ibanze ryerekana ko atari ubwa mbere Hakizimana aketsweho imyitwarire nk’iyi.
Yavuze ko hari n’abandi bakobwa bagera kuri 11 bivugwa ko yagiye abuza amahwemo mu buryo butandukanye, harimo gukwirakwiza amafoto yabo no kuyaherekesha amagambo asebanya cyangwa y’ibihuha.
Andi makuru yamenyekanye ni uko ku wa 4 Mata 2025, Urukiko rw’Ibanze rwa Mukamira rwari rwamukatiye igifungo cy’umwaka umwe n’amezi atandatu gisubitse mu gihe cy’imyaka ibiri, runamuca ihazabu ya miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda nyuma yo kumuhamya icyaha cyo gusenya inyubako.
Kuri ubu afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Jenda, mu gihe dosiye ye iri gutegurwa ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.
Amategeko ateganya ko icyaha cyo kubuza amahwemo hakoreshejwe mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa gihanishwa igifungo kiri hagati y’amezi atandatu n’imyaka ibiri, ndetse n’ihazabu iri hagati ya miliyoni imwe na miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda.
Gutangaza amakuru y’ibihuha byo bihanishwa igifungo kuva ku myaka itatu kugeza kuri itanu, hamwe n’ihazabu iri hagati ya miliyoni imwe na miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda.
Naho gukangisha gusebanya, amategeko ateganya igifungo kuva ku mwaka umwe kugeza ku myaka itatu n’ihazabu iri hagati y’ibihumbi 100 Frw n’ibihumbi 300 Frw.
RIB yasabye abantu gukoresha imbuga nkoranyambaga n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga mu buryo bwubahiriza amategeko, yibutsa ko ibikorwa byo kubuza abandi amahwemo, gukwirakwiza ibihuha cyangwa gukangisha gusebanya bishobora gukurikiranwa n’ubutabera.
Rwandatribune.rw