Tuesday, 11 Aug 2026
  • My Feed
  • My Interests
  • My Saves
  • History
  • News
KINYARWANDA
ENGLISH
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Hot News
KALEHE: Igisasu Cyahitanye Abaturage 5, FARDC na AFC/M23 baritana bamwana
Impamvu Impeta y’Ubukwe Yambarwa ku Rutoki Rwa Kane rw’Ikiganza cy’Ibumoso
Gisagara: Gitifu wa Kansi Yatawe Muri Yombi Akekwaho Guhishira Uruganda rw’Inzoga Zitujuje Ubuziranenge
Amerika: Abayobozi b’Ingabo Bibutse Abasirikare Bafite Ibikomere Bitagaragara
Ibigo bya RSB,FDA,RICA na MINISANTE byarihe kugirango havuke inganda zirenga 150 zenga inzoga zica Abaturage?
Font ResizerAa

RWANDA TRIBUNE

Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
RWANDA TRIBUNE > News > AMAKURU > Uwiyamamarije Umwanya wa Perezida mu 2024, Hakizimana Innocent, Ari Mu Maboko y’Ubugenzacyaha
AMAKURU

Uwiyamamarije Umwanya wa Perezida mu 2024, Hakizimana Innocent, Ari Mu Maboko y’Ubugenzacyaha

ICYITEGETSE Florentine
Last updated: July 31, 2026 6:58 am
ICYITEGETSE Florentine
Share
SHARE

Hakizimana Innocent, wamenyekanye cyane mu mwaka wa 2024 ubwo yashakaga kwiyamamariza umwanya wa Perezida wa Repubulika, yafashwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ku wa 30 Nyakanga 2026, aho akurikiranyweho ibyaha bitatu bifitanye isano no gukoresha ikoranabuhanga mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Hakizimana yari asanzwe ari umwarimu mu Ishuri ry’Imyuga n’Ubumenyingiro rya Mulinga TSS ryo mu Karere ka Nyabihu.

Amakuru atangwa n’ubugenzacyaha agaragaza ko akekwaho kubuza amahwemo hakoreshejwe mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa, gukwirakwiza amakuru y’ibihuha ndetse no gukangisha gusebanya.

Birakekwa ko ibyo bikorwa yabitangiye muri Nyakanga 2025, aho yashinjwa gukoresha imbuga nkoranyambaga mu guhohotera umwarimukazi, anamukwirakwizaho amakuru atari ukuri.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yavuze ko iperereza ry’ibanze ryerekana ko atari ubwa mbere Hakizimana aketsweho imyitwarire nk’iyi.

Yavuze ko hari n’abandi bakobwa bagera kuri 11 bivugwa ko yagiye abuza amahwemo mu buryo butandukanye, harimo gukwirakwiza amafoto yabo no kuyaherekesha amagambo asebanya cyangwa y’ibihuha.

Andi makuru yamenyekanye ni uko ku wa 4 Mata 2025, Urukiko rw’Ibanze rwa Mukamira rwari rwamukatiye igifungo cy’umwaka umwe n’amezi atandatu gisubitse mu gihe cy’imyaka ibiri, runamuca ihazabu ya miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda nyuma yo kumuhamya icyaha cyo gusenya inyubako.

Kuri ubu afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Jenda, mu gihe dosiye ye iri gutegurwa ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Amategeko ateganya ko icyaha cyo kubuza amahwemo hakoreshejwe mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa gihanishwa igifungo kiri hagati y’amezi atandatu n’imyaka ibiri, ndetse n’ihazabu iri hagati ya miliyoni imwe na miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda.

Gutangaza amakuru y’ibihuha byo bihanishwa igifungo kuva ku myaka itatu kugeza kuri itanu, hamwe n’ihazabu iri hagati ya miliyoni imwe na miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda.

Naho gukangisha gusebanya, amategeko ateganya igifungo kuva ku mwaka umwe kugeza ku myaka itatu n’ihazabu iri hagati y’ibihumbi 100 Frw n’ibihumbi 300 Frw.

RIB yasabye abantu gukoresha imbuga nkoranyambaga n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga mu buryo bwubahiriza amategeko, yibutsa ko ibikorwa byo kubuza abandi amahwemo, gukwirakwiza ibihuha cyangwa gukangisha gusebanya bishobora gukurikiranwa n’ubutabera.

Rwandatribune.rw

Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Nyambo Jesca Yasezeranye Mu Mategeko na Uwiragiye Richard Uba Muri Australia
Next Article Ingabo z’u Rwanda Zungutse Abasirikare Bashya Barangije Amahugurwa y’Ibanze Ya Gisirikare i Nasho
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You Might Also Like

POLITIKEAMAKURUMU MAHANGA

Diomaye Faye Yatangije Ishyaka Rishya, Umubano We na Sonko Urushaho Kuzamo Ingorane

By
ICYITEGETSE Florentine
POLITIKEAMAKURUMU MAHANGAUMUTEKANO

RDC: Museveni Yashyize Igitutu Kuri Tshisekedi cyo Kuganira na AFC/M23

By
ICYITEGETSE Florentine
AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

Abiy Ahmed Yongeye Kwegukana Intsinzi Ikomeye mu Matora ya Ethiopia

By
ICYITEGETSE Florentine
MU MAHANGAAMAKURUUMUTEKANO

RDC Ivuga Ko Iyirukanwa ry’Umusirikare Wayo i Goma Ryabangamiye Ishyirwa Mu Bikorwa ry’Amasezerano y’Agahenge

By
ICYITEGETSE Florentine
Facebook Twitter Youtube Rss Medium

About US

RWANDA TRIBUNE News: Your instant connection to breaking stories and live updates. Stay informed with our real-time coverage across politics, tech, entertainment, and more. Your reliable source for 24/7 news.

Top Categories
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Usefull Links

© RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.

© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?