Ubushinwa bwihanangirije ibihugu bikomeye bikoresha ibihano, igitutu cya politiki n’imbaraga za gisirikare mu kwigarurira umutungo kamere w’ibindi bihugu, busaba ko habaho imiyoborere ishingiye ku butabera n’ubufatanye.
Ibi byatangajwe na Sun Lei, uhagarariye Ubushinwa mu Muryango w’Abibumbye, ubwo yitabiraga inama yo ku rwego rwo hejuru y’Akanama k’Umutekano ka Loni yari igamije kurebera hamwe uburyo umutungo kamere wakwifashishwa mu kubaka amahoro, umutekano n’iterambere rirambye.
Iyo nama yabaye ku wa 22 Nyakanga 2026, yabaye mu gihe RDC yari ifite inshingano zo kuyobora by’agateganyo Akanama k’Umutekano ka Loni mu kwezi kwa Nyakanga.
Yayobowe na Thérèse Kayikwamba Wagner, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa RDC, yitabirwa n’Umunyamabanga Mukuru wa Loni António Guterres ndetse n’abahagarariye ibihugu binyamuryango.
Sun Lei yavuze ko umutungo kamere ari impano ikomeye isi yahaye ikiremwamuntu, kandi ko ugomba gucungwa neza kugira ngo ugire uruhare mu kuzamura imibereho y’abaturage.
Yagize ati: “Kugira umutungo kamere mwinshi ntabwo bihita bituma igihugu gitera imbere. Iyo ucunzwe nabi ushobora ahubwo guteza amakimbirane, urugomo n’umutekano muke.”
Ubushinwa bushimangira ko amahoro ari umusingi wo gukoresha neza umutungo
Mu ijambo rye, Sun Lei yagarutse ku kibazo cy’ubucukuzi n’ubucuruzi butemewe bw’amabuye y’agaciro muri RDC, cyane cyane mu bice byibasiwe n’amakimbirane mu burasirazuba bw’igihugu.
Yavuze ko amahoro n’umutekano ari ingenzi kugira ngo umutungo kamere ugire uruhare mu iterambere ry’abaturage, aho kuba intandaro y’intambara.
Yasabye amahanga kongera ubufatanye mu kurwanya ubucukuzi butemewe, ubucuruzi bwa magendu bw’umutungo kamere no gushyiraho uburyo burushaho kugira umucyo mu micungire y’uruhererekane rw’ibicuruzwa by’amabuye y’agaciro.
Yongeyeho ko umutungo kamere udakwiye gukoreshwa nk’urwitwazo rwo guteza amakimbirane cyangwa ngo ubufatanye mu by’ubukungu n’ubucuruzi buhindurwe igikoresho cya politiki.
“Ibihugu bifite uburenganzira ku mutungo wabyo”
Uhagarariye Ubushinwa yashimangiye ko buri gihugu gifite uburenganzira busesuye bwo gukoresha umutungo kamere uri ku butaka bwacyo, nk’uko biteganywa n’amahame y’amategeko mpuzamahanga.
Ati: “Ibihugu bimwe bigomba guhagarika kwigarurira umutungo w’ibindi bihugu binyuze mu bihano, igitutu ndetse n’agahato ka gisirikare. Ntibikwiye gusubira mu buryo bwo gutegeka no kunyaga umutungo nk’uko byakorwaga mu gihe cy’ubukoloni.”
Yavuze ko ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere bifite uburenganzira bwo gukoresha umutungo wabyo kugira ngo biteze imbere ubukungu n’imibereho y’abaturage babyo.
Ubushinwa kandi bwamaganye politiki yo kugabanya ubufatanye hagati y’ibihugu mu rwego rwo gushyiraho amatsinda afunze, buvuga ko bishobora guhungabanya ubucuruzi mpuzamahanga.
Ubushinwa bushyira imbere iterambere rirambye
Sun Lei yavuze ko ikibazo cy’ubucukuzi butemewe bw’umutungo kamere gikunze guterwa n’ubukene, ubushomeri n’iterambere ridahagije.
Yasabye ibihugu byateye imbere kubahiriza ibyo byiyemeje mu gufasha ibihugu bifite umutungo kamere, binyuze mu guhererekanya ikoranabuhanga, guhugura abakozi no guteza imbere inganda z’imbere mu bihugu.
Yavuze ko ubu buryo bushobora gufasha kugabanya ubukene, gushyiraho imirimo no gutuma abaturage b’ibihugu bifite umutungo kamere babona inyungu zawo.
RDC iri mu bihugu bikomeje kwitabwaho kubera umutungo kamere
RDC ifite bimwe mu byigize umutungo kamere w’ingenzi ku isi, birimo cobalt, lithium n’andi mabuye akoreshwa mu gukora ibikoresho by’ikoranabuhanga rigezweho.
Nyamara iki gihugu gikomeje guhura n’ibibazo by’umutekano, cyane cyane mu ntara zo mu burasirazuba, aho ubucukuzi n’ubucuruzi butemewe bw’amabuye y’agaciro bikomeje kuvugwa nk’imwe mu mpamvu zitera amakimbirane.
Iyi nama ibaye mu gihe RDC ikomeje gushaka ubufatanye mpuzamahanga mu micungire y’amabuye y’agaciro y’ingenzi, harimo n’ubufatanye yagiranye na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse n’amasezerano ya Washington yashyizweho umukono hagati ya Kinshasa na Kigali.
Ubushinwa bwatangaje ko buzakomeza gukorana n’amahanga mu rwego rwo guhindura umutungo kamere igikoresho cy’iterambere, amahoro n’imibereho myiza y’abaturage.
Rwandatribune.rw