Matayo Ngirumpatse, wahoze ari Perezida w’ishyaka MRND wahamijwe ibyaha bya Jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu agakatirwa igifungo cya burundu, yongeye gusaba Urwego Mpuzamahanga rushinzwe imirimo y’insigarira y’inkiko mpanabyaha (IRMCT) kumufungura mbere y’igihe, ashingiye ku bibazo bikomeye by’ubuzima n’izabukuru.
Ngirumpatse, wabaye Perezida wa MRND kuva mu 1975 kugeza mu 1994, yahamijwe n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) uruhare mu gutegura Jenoside yakorewe Abatutsi, gushishikariza Interahamwe gukora Jenoside no gufata ku ngufu abagore n’abakobwa b’Abatutsi.
Ku wa 2 Gashyantare 2012 yakatiwe igifungo cya burundu, igihano cyaje kwemezwa n’urugereko rw’ubujurire ku wa 29 Nzeri 2014.
Kuva mu 2017, Ngirumpatse afungiye muri gereza ya Sébikhotane muri Sénégal, aho yimuriwe avanywe i Arusha muri Tanzania.
Mu ibaruwa yo ku wa 23 Nyakanga 2026, umwunganizi we mu mategeko, Me Frédéric Weyl, yasabye Perezida wa IRMCT, Graciela Gatti Santana, kurekura umukiliya we cyangwa se kugabanyiriza igihano.
Uyu munyamategeko yavuze ko Ngirumpatse w’imyaka 86 arwaye indwara zirimo diabete, Hepatite C, umuvuduko ukabije w’amaraso, stroke ndetse n’ibibazo by’amaso.
Yavuze kandi ko stroke yatumye adashobora kwihagurutsa cyangwa gukora ibikorwa bya buri munsi adafashijwe, ndetse ko agendera ku nkoni nyuma yo kugwa inshuro nyinshi.
Me Weyl yavuze ko Ngirumpatse atakibasha kwiyitaho, kuko afashwa n’undi mufungwa mu mirimo ya buri munsi irimo kuzana amazi, gusukura aho afungiye no guhindura ibisaswa.
Mu busabe bwe, Ngirumpatse yanagaragaje ko Sénégal ifite gahunda yo kudakomeza gufunga abantu bafite imyaka irenga 70, bityo akabona na we akwiriye kugirirwa impuhwe hashingiwe ku myaka ye n’ubuzima bwe.
Icyakora, amategeko ya IRMCT ateganya ko abakatiwe igifungo cya burundu bashobora gusaba gufungurwa ari uko baba barangije nibura bibiri bya gatatu by’igifungo, gihwanye n’imyaka 30 mu ibarura hashingiye ku gihano cy’imyaka 45. Bivuze ko Ngirumpatse ashobora kuba yujuje icyo gisabwa muri Kamena 2028.
Umwunganizi we avuga ko gutegereza kugeza icyo gihe bishobora kuba ikibazo gikomeye bitewe n’ubuzima bwe bukomeje kuzahara.
Nubwo asaba kurekurwa, Ngirumpatse akomeza kuvuga ko ari umwere, akemeza ko yahamijwe ibyaha ahanini bitewe n’uko yari Perezida wa MRND, nubwo yubaha imyanzuro ya nyuma yafashwe n’urugereko rw’ubujurire rwa ICTR.
Si ubwa mbere asabye gufungurwa mbere y’igihe. Mu 2024 na bwo yari yatanze ubusabe nk’ubwo, ariko IRMCT irabwangira ivuga ko atari yujuje igihe giteganywa n’amategeko kugira ngo asuzumirwe kurekurwa mbere y’igihe.
Rwandatribune.rw