Perezida w’u Rwanda Paul Kagame n’Umukuru wa Benin, Romuald Wadagni, bagarutse ku myitozo ngororamubiri mu buryo budasanzwe, ubwo ku mugoroba wo ku wa 16 Nzeri 2026 bakoze urugendo rw’amaguru mu gace ka Nyarutarama, mu Mujyi wa Kigali.
Aba bayobozi bakoresheje inzira izwi nka Nyarutarama Green Carpet, ahantu hagenewe ibikorwa bya siporo bikorerwa hanze, aho abaturage bashobora kugenda n’amaguru, kwiruka no gukora indi myitozo mu buryo bworoshye kandi butekanye.
Village Urugwiro yatangaje ko Perezida Kagame na Perezida Wadagni basangiye uru rugendo muri uyu mwanya wa siporo, mu rwego rwo gukoresha ibikorwa bisanzwe bifasha abaturage gukomeza kugira ubuzima buzira umuze.
Ibi byabaye nyuma y’ibiganiro byahuje Perezida Kagame na Wadagni muri Village Urugwiro, aho baganiriye ku buryo bwo gukomeza no kwagura umubano n’ubufatanye hagati y’u Rwanda na Benin.
Perezida Wadagni ari mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri. Uru ruzinduko rugamije guteza imbere kurushaho imikoranire y’ibihugu byombi mu nzego zitandukanye.
U Rwanda na Benin bisanzwe bifitanye ubufatanye mu bijyanye n’ubucuruzi n’ishoramari, ikoranabuhanga, ubuhinzi, igenamigambi ry’imijyi, ivugurura rya serivisi za Leta ndetse n’umutekano.
Mu mwaka wa 2023, ubwo Perezida Kagame yasuraga Benin, ibihugu byombi byashyize umukono ku masezerano 10 agamije guteza imbere ubufatanye bwabyo. Muri ayo masezerano harimo ajyanye no gukumira ikibazo cyo gusoresha kabiri.
Uru ruzinduko rwa Wadagni mu Rwanda ni rumwe mu ngendo ze za mbere kuva atangiye kuyobora Benin. Yatorewe kuyobora iki gihugu ku wa 12 Mata 2026, atsinda amatora ku majwi arenga 94%.
Ku wa 24 Gicurasi 2026 ni bwo yarahiriye imirimo ya Perezida wa Benin, asimbura Patrice Talon wari usoje manda ebyiri ziteganywa n’Itegeko Nshinga.
Mbere yo kuba Perezida, Wadagni yari amaze imyaka 10 ari Minisitiri w’Imari n’Ubukungu wa Benin. Ubu ayoboye igihugu muri manda y’imyaka irindwi.
Nubwo uru ari uruzinduko rwe rwa mbere mu Rwanda nk’Umukuru w’Igihugu, Wadagni yari asanzwe ahazi. Muri Nzeri 2023, ubwo yari akiri Minisitiri w’Imari n’Ubukungu, yaje mu Rwanda nk’intumwa yihariye ya Perezida Patrice Talon.
Rwandatribune.rw