Monday, 21 Sep 2026
  • My Feed
  • My Interests
  • My Saves
  • History
  • News
KINYARWANDA
ENGLISH
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Hot News
Burundi: Lt-Col Jules Bimazubute Yagizwe Ushinzwe Ubutumwa Bwihariye bwa Perezida Ndayishimiye
America: Trump Yahagaritse CNN, MS NOW na Politico Gukorera Muri White House
Amerika na Denmark Bumvikanye ku Mutekano wa Greenland Nyuma y’Igitutu cya Trump
Corneille Nangaa Asaba Ndayishimiye Gutuma Ubufasha bw’Ubutabazi Bugera i Minembwe
BREAKING NEWS/Minembwe: MRDP-Twirwaneho Ivuga ko Yasubije Inyuma Igitero cya FARDC n’Abafatanyabikorwa Bayo
Font ResizerAa

RWANDA TRIBUNE

Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
RWANDA TRIBUNE > News > AMAKURU > Amanota y’Ibizamini Bisoza Amashuri Yisumbuye Azatangazwa Kuri Uyu wa 5
AMAKURUAMATANGAZOUBUREZI

Amanota y’Ibizamini Bisoza Amashuri Yisumbuye Azatangazwa Kuri Uyu wa 5

ICYITEGETSE Florentine
Last updated: September 10, 2026 8:53 pm
ICYITEGETSE Florentine
Share
SHARE

Abanyeshuri bakoze ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye mu mwaka w’amashuri wa 2025/2026 bagiye kumenya uko batsinze, kuko Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA) cyemeje ko amanota azatangazwa ku wa 11 Nzeri 2026.

NESA yabitangaje mu itangazo yashyize hanze ku wa 10 Nzeri 2026, ivuga ko amanota azashyirwa ahagaragara saa Munani z’amanywa.

Ni na bwo hazatangazwa amanota y’abanyeshuri basubiyemo ibizamini bisoza amashuri abanza.

Aba banyeshuri bazashobora kurebera amanota yabo kuri SDMS, banyuze ku rubuga rwa https://rne.sdms.gov.rw/.

Abanyeshuri 7,188 ni bo basubiyemo ibizamini bisoza amashuri abanza.

Ku rundi ruhande, ibizamini bisoza amashuri yisumbuye byakozwe guhera ku wa 15 Nyakanga 2026, aho imibare ya NESA igaragaza ko abanyeshuri 108,722 ari bo babikoze mu cyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye.

Itangazwa ry’aya manota ritegerejwe n’abanyeshuri, ababyeyi ndetse n’amashuri, cyane cyane abarangije amashuri yisumbuye bateganya gukomeza amasomo muri kaminuza n’andi mashuri makuru.

Mu Rwanda, abanyeshuri babonye amanota abemerera gukomeza mu mashuri makuru bashobora gutangira amasomo muri uwo mwaka w’amashuri, bityo ntibategereze undi mwaka kugira ngo bakomeze amashuri.

Umwaka ushize, abanyeshuri bakoze ibizamini bisoza amashuri yisumbuye batsinze ku kigero cya 89,1%. Abahungu batsinze ku kigero cya 93,5%, mu gihe abakobwa batsinze ku kigero cya 85,5%.

Amanota azatangazwa ku wa 11 Nzeri 2026, akaba ari yo azagaragaza uko abanyeshuri bakoze mu bizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye by’umwaka w’amashuri wa 2025/2026.

Rwandatribune.rw

Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Perezida Kagame Yitabiriye Inama Mpuzamahanga ku Isanzure Iteraniye i Paris
Next Article Nord-Kivu: AFC/M23 Yafashe Mindjendje, Imirwano Yegereza Pinga
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You Might Also Like

AMAKURU

NCBA Bank Rwanda Imaze Gutera Inkunga Imodoka Zirenga 100 z’Amashanyarazi

By
ICYITEGETSE Florentine
AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

ICRC Yashyikirije AFC/M23 Abantu 15 Bari Bafungiye muri RDC

By
ICYITEGETSE Florentine
AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKEUMUTEKANO

RDC: Angola Bivugwa ko Yohereje Abasirikare 1,500 Muri Lualaba

By
ICYITEGETSE Florentine
AMAKURUAMATANGAZOMU MAHANGA

DRC: Umupaka wa Petite Barrière i Goma Wongerewe Amasaha yo Gukora

By
ICYITEGETSE Florentine
Facebook Twitter Youtube Rss Medium

About US

RWANDA TRIBUNE News: Your instant connection to breaking stories and live updates. Stay informed with our real-time coverage across politics, tech, entertainment, and more. Your reliable source for 24/7 news.

Top Categories
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Usefull Links
  • Privacy Policy
  • About Rwanda Tribune
  • Contact Rwanda Tribune
  • News

© RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.

© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?