Igisirikare cya Israel (IDF), gifatanyije n’urwego rw’ubutasi rwa Shin Bet, cyatangaje ko cyishe Talal al-Aal, umwe mu bayobozi bakuru b’umutwe wa Palestinian Islamic Jihad, mu gitero cy’indege cyagabwe mu majyepfo ya Gaza ku Cyumweru.
Mu itangazo IDF yashyize ahagaragara, yavuze ko Talal al-Aal yari ayoboye umutwe w’abarwanyi ba Islamic Jihad wagize uruhare mu gitero cyo ku wa 7 Ukwakira 2023 cyagabwe muri Israel, cyahitanye abantu benshi ndetse kigatuma abandi bafatwa bugwate bakajyanwa muri Gaza.
Igisirikare cya Israel kivuga ko Talal al-Aal yagize uruhare rukomeye mu gufata no gucunga bamwe mu Banyaisrael bashimuswe muri icyo gitero, ndetse ko yakomeje no gukora inshingano zitandukanye za gisirikare muri Palestinian Islamic Jihad mu gihe cy’intambara ikomeje kubera muri Gaza.
Nk’uko IDF ibivuga, kumwica biri mu bikorwa bigamije guca intege abayobozi b’imitwe yitwaje intwaro ikomeje guhangana na Israel muri Gaza.
Kugeza ubu ariko, umutwe wa Palestinian Islamic Jihad nturaremeza cyangwa ngo uhakane amakuru y’urupfu rwa Talal al-Aal. Nta n’itangazo uratangaza risubiza ibyo Igisirikare cya Israel cyavuze.
Iyi nkuru ije mu gihe imirwano hagati ya Israel n’imitwe yitwaje intwaro yo muri Gaza ikomeje gukaza umurego, mu gihe impande zombi zikomeje gutangaza ibikorwa bya gisirikare n’ibyo zigeraho ku rugamba.
Rwandatribune.rw