Umutekano ukomeje kuba muke mu gace ka Fizi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, cyane cyane ku murongo wa Point Zéro, nyuma y’amakuru avuga ko agace ka Angulé kafashwe, mu gihe abarwanyi ba AFC/M23 bakomeje kwegereza Mulima.
Amakuru aturuka muri aka gace kuri iki Cyumweru, tariki ya 6 Nzeri 2026, avuga ko ifatwa rya Angulé ryahinduye imiterere y’imirwano muri ako gace, aho abarwanyi ba AFC/M23 bivugwa ko bakomeje gusatira ahazwi nka Mulima.
Ibi byatumye abaturage bo mu bice bikikije Mulima bakomeza kugira impungenge z’umutekano, mu gihe imirongo y’abarwanyi ikomeje guhinduka kandi imirwano ikaba ishobora gukomeza gukwira mu bice bitandukanye bya Fizi.
Rwandatribune yagerageje kuvugana na Lt. Reagan Kalonji, Umuvugizi w’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) muri Kivu y’Amajyepfo, kugira ngo atange ibisobanuro ku makuru avuga ko AFC/M23 yegereye Mulima ndetse n’ay’ifatwa rya Angulé.
Icyakora, kugeza igihe iyi nkuru yatangazwaga, Lt. Reagan Kalonji ntiyabashije kuboneka kuri telefoni ngendanwa.
Kugeza ubu, amakuru ku buryo ibintu bihagaze muri Mulima n’andi makuru ajyanye n’ikorwa ry’imirwano muri aka gace aracyakurikiranwa.
Rwandatribune.rw