Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burundi, Édouard Bizimana, yavuze ko umutwe wa FDLR umaze imyaka irenga 30 uvugwa nk’uhungabanya umutekano w’u Rwanda, ariko ko we atemera ko wigeze ugaba igitero ku Rwanda.
Bizimana yabivugiye mu kiganiro yagiranye na YouTube channel ya MAIN SWITCH 257, asubiza ku birego bimaze igihe bivugwa ko u Burundi bufasha cyangwa bukorana na FDLR.
Uyu muyobozi yavuze ko kuva mu 1996, abarwanyi b’uyu mutwe bagiye bahura n’ibitero bitandukanye by’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, rimwe na rimwe zifatanyije n’u Rwanda.
Ati: “FDLR ntiyigeze itera u Rwanda. Hashize imyaka irenga 30 bayivuga, ariko nta gitero uwo mutwe wigeze ugaba mu Rwanda.”
Bizimana yanavuze ko mu gihe Gen. (Rtd) James Kabarebe yari mu buyobozi bw’Ingabo za Congo Kinshasa, atigeze abona abarwanyi ba FDLR, ndetse avuga ko mu bihe bitandukanye habayeho ibikorwa bihuriweho n’u Rwanda na RDC byo kurwanya uyu mutwe.
Bizimana ahakana ubufatanye bw’u Burundi na FDLR
Minisitiri Bizimana kandi yahakanye amakuru avuga ko u Burundi bufasha FDLR, avuga ko igihugu cye nta nyungu cyaba gifite mu gufasha uyu mutwe.
Yavuze ko ibirego by’uko u Burundi bufasha FDLR bikunze kugaruka mu gihe cy’umwuka mubi w’umutekano mu karere k’Ibiyaga Bigari, ariko ko igihugu cye kitabona impamvu yo gukorana n’uyu mutwe.
Ati: “Twebwe FDLR ntayo dushobora gufasha, turabizi ko nta kamaro.”
Bizimana kandi yavuze ko amakuru avuga ko FDLR igifite abarwanyi mu bice bya RDC akwiye kurebwa mu buryo bwagutse, ashingiye ku bushakashatsi n’amakuru y’amaperereza mpuzamahanga.
Yavuze ko mu ntara esheshatu zavugwagamo ibikorwa bya FDLR, eshanu muri zo ziri mu bice bigenzurwa na AFC/M23.
Hari ibimenyetso bivuguruza ibyo Bizimana avuga
Nubwo Minisitiri Bizimana ahakana ko FDLR yigeze igaba ibitero ku Rwanda, amateka y’umutekano wo mu karere agaragaza ibitero byagiye bifitwamo uruhare n’imitwe ifitanye isano na FDLR.
Urugero rwatanzwe ni igitero cyo mu 2019 cyagabwe mu Karere ka Musanze n’abarwanyi ba RUD-Urunana, umutwe wiyomoye kuri FDLR. Icyo gitero cyahitanye abaturage 14, mbere y’uko bamwe mu bagabye igitero bicwa abandi bagafatwa.
Mu 2012, abarwanyi ba FDLR bambutse baturutse muri RDC bagaba igitero ku birindiro by’abarinzi b’inyamaswa mu Rwanda, aho umwe mu bari aho yishwe.
Mu 2022 na bwo, FDLR yashinjwe kuba yarafatanyije n’ingabo za RDC mu bikorwa by’imirwano byagejeje ibisasu mu gice cya Kinigi mu Karere ka Musanze, bigakomeretsa abaturage.
U Rwanda n’u Burundi ntibavuga rumwe ku ruhare rwa FDLR
Ibyo Minisitiri Bizimana yavuze bije mu gihe umubano w’u Rwanda n’u Burundi ukomeje kuzamo impaka ku birebana n’umutekano wo mu burasirazuba bwa RDC.
U Rwanda rumaze igihe rushinja u Burundi gukorana n’ingabo za RDC ndetse n’imitwe irimo FDLR mu mirwano ihanganishije izo ngabo n’umutwe wa AFC/M23.
Raporo n’amakuru atandukanye byagiye bivuga ko abarwanyi ba FDLR baba mu bice bimwe by’u Burundi ndetse ko hari abashobora kuba barakoranye n’ingabo z’iki gihugu.
Hari kandi ibirego bivuga ko abayobozi ba FDLR bagiye bagirira ingendo mu Burundi, aho bagirana ibiganiro n’abayobozi batandukanye ku bibazo by’umutekano wo mu karere.
Ibi birego ariko u Burundi bukomeje kubihakana, mu gihe ikibazo cya FDLR gikomeje kuba kimwe mu bibazo bikomeye biri mu biganiro by’amahoro bigamije guhagarika intambara yo mu burasirazuba bwa RDC.
Ku ruhande rw’u Rwanda, FDLR ifatwa nk’umutwe ugizwe ahanini n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kandi rukavuga ko kuba ugikorera muri RDC ari kimwe mu bibazo by’umutekano bikomeye ku gihugu.
Ku rundi ruhande, u Burundi buhakana ko bukoresha cyangwa bufasha FDLR, bugashimangira ko bugiye muri RDC mu rwego rwo gufasha ubutegetsi bwa Kinshasa guhangana n’umutekano muke uri mu burasirazuba bw’igihugu.
Rwandatribune.rw