Guverinoma ya Kenya yatangiye gahunda yo guha icyubahiro cyihariye nyakwigendera Raila Odinga, umwe mu banyapolitike bagize uruhare rukomeye mu mateka y’iki gihugu, binyuze mu kubaka inzu yihariye izashyirwamo umurambo we ndetse n’ibindi bimenyetso by’amateka ye.
Ikigo cya Kenya gishinzwe inzu ndangamurage cyatangaje ko cyatangiye kwakira amasoko y’abashaka gukora uwo mushinga, uzatwara asaga miliyoni 30 z’Amashilingi ya Kenya, angana n’arenga miliyoni 344 z’amafaranga y’u Rwanda.
Raila Odinga, wabaye Minisitiri w’Intebe wa Kenya hagati ya 2008 na 2013, yitabye Imana mu Kwakira 2025 nyuma y’uburwayi. Yashyinguwe iwabo mu gace ka Bondo, mu Ntara ya Siaya.
Nyuma y’urupfu rwe, ubuyobozi bwa Kenya bwafashe icyemezo cyo kubaka urwibutso rukomeye ruzabika umurambo we ndetse rugafasha abazaza kumenya amateka n’umusanzu yatanze muri politiki y’igihugu.
Uyu mushinga uteganyijwe gutangira kubakwa mu mpera za Kamena 2026, ukazaba ugizwe n’ahashyirwa isanduku irimo umurambo wa Odinga, isomero, icyumba cy’ubushakashatsi ndetse n’ahantu hagenewe ibikorwa by’umuco n’amateka.
Raila Odinga yibukwa nk’umwe mu banyapolitike bagize ijambo rikomeye muri Kenya, cyane cyane mu ruhande rw’abatavuga rumwe n’ubutegetsi.
Nubwo yagerageje inshuro nyinshi kugera ku mwanya wa Perezida wa Kenya, ntiyigeze awutsindira, ariko yakomeje kugira uruhare rukomeye mu miyoborere n’ubuzima bwa politiki bw’icyo gihugu.