Friday, 17 Jul 2026
  • My Feed
  • My Interests
  • My Saves
  • History
  • News
KINYARWANDA
ENGLISH
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Hot News
RDC: FARDC n’AFC/M23 Batangije Urwego Ruhuriweho Rugenzura Iyubahirizwa ry’Agahenge
RDC:Imirwano Muri Kivu y’Amajyepfo Yadindije Ubucuruzi Hagati y’u Burundi na RDC
Kigali Yinjiye Mu Ihuriro ry’Imijyi Ikomeye Yakira Inama ku Isi
Raporo: Trump Yaba Atangiye Guhindura Uko Abona Netanyahu?
Iran: Haravugwa Igitero cy’Abakurude Bashyigikiwe na Amerika, Imirwano Yongeye Gukaza Umurego ku Butaka bwa Iran
Font ResizerAa

RWANDA TRIBUNE

Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
RWANDA TRIBUNE > News > MU MAHANGA > Uburundi: Inteko Ishinga Amategeko Isaba Kwemeza Jenoside y’Abahutu bo mu 1972
MU MAHANGAPOLITIKE

Uburundi: Inteko Ishinga Amategeko Isaba Kwemeza Jenoside y’Abahutu bo mu 1972

ICYITEGETSE Florentine
Last updated: June 17, 2026 3:59 pm
ICYITEGETSE Florentine
Share
SHARE

Inteko Ishinga Amategeko n’Inama Nkenguzamateka by’u Burundi byasabye Guverinoma gushyiraho urwego rwihariye rw’ubutabera ruzakurikirana abantu bakekwaho kugira uruhare mu bwicanyi bwakorewe Abahutu mu mwaka wa 1972, bwamaze kwemezwa na Komisiyo ishinzwe Ukuri n’Ubwiyunge (CVR) nk’icyaha cya jenoside.

Izi nzego zombi zanifuje ko hashyirwaho umunsi ngarukamwaka wo kwibuka abazize ayo mahano, kugira ngo amateka yabo atazibagirana.

Ibi byagarutsweho nyuma y’aho CVR ishyikirije raporo yayo ya nyuma ku byabaye mu 1972, ivuga ko ubushakashatsi bwakozwe mu myaka myinshi bwerekanye ko abasaga ibihumbi 300 b’Abahutu bishwe mu bikorwa byateguwe kandi bishyirwa mu bikorwa n’inzego za Leta z’icyo gihe.

Perezida wa CVR, Pierre Claver Ndayicariye, yavuze ko imyanzuro y’iyi raporo ishingiye ku buhamya bw’abarokotse, inyandiko z’ubutegetsi, ibinogo rusange byatabuwemo imibiri, ndetse n’ubuhamya bw’abemeye uruhare rwabo muri ayo mahano.

Raporo igaragaza ko ibikorwa byabaye mu 1972 byari bifite umugambi wo kurimbura igice kimwe cy’abaturage hashingiwe ku bwoko bwabo, bityo bikuzuza ibisabwa n’amategeko mpuzamahanga kugira ngo byitwe Jenoside.

CVR yanagaragaje ko bamwe mu bayobozi bakomeye b’icyo gihe, barimo uwari Perezida w’u Burundi, Michel Micombero, bagize uruhare rukomeye mu gutegura no gushyira mu bikorwa ayo mahano.

Nubwo raporo ya CVR yemeza ko Jenoside yakorewe Abahutu mu 1972, hari amashyirahamwe amwe n’amwe atabyemera.
Ayo mashyirahamwe avuga ko hakenewe iperereza mpuzamahanga ryigenga kugira ngo ukuri kwose ku byabaye kugaragare.

Ubwicanyi bwo mu 1972 bukomeje gufatwa nk’imwe mu mpamvu zikomeye z’amacakubiri n’ibikomere bya politiki byaranze u Burundi kuva bwabona ubwigenge mu 1962.

Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Amasezerano Hagati ya Amerika na Iran Yateje impaka Nyuma y’Inyandiko y’Ibanga Yasohotse
Next Article Kenya:Igiye Kubakira Raila Odinga Urwibutso Rudasanzwe Ruzatwara Miliyoni 30 z’Amashilingi
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You Might Also Like

UMUTEKANOAMAKURUMU MAHANGA

Iran: Haravugwa Igitero cy’Abakurude Bashyigikiwe na Amerika, Imirwano Yongeye Gukaza Umurego ku Butaka bwa Iran

By
ICYITEGETSE Florentine
AMAKURUMU MAHANGAUMUTEKANO

Impuruza y’Ishimutwa Ry’Indege ya LOT Yatumye Israel Yohereza Indege z’Intambara

By
ICYITEGETSE Florentine
UMUTEKANOAMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

Macron Yarokotse Igitero cy’Ibisasu i Damascus

By
ICYITEGETSE Florentine

New York :Akanama ka Loni kafatiye Congo Kinshasa ibihano byo kutagura intwaro

By
Mwizerwa Ally
Facebook Twitter Youtube Rss Medium

About US

RWANDA TRIBUNE News: Your instant connection to breaking stories and live updates. Stay informed with our real-time coverage across politics, tech, entertainment, and more. Your reliable source for 24/7 news.

Top Categories
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Usefull Links

© RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.

© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?