Friday, 17 Jul 2026
  • My Feed
  • My Interests
  • My Saves
  • History
  • News
KINYARWANDA
ENGLISH
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Hot News
RDC: FARDC n’AFC/M23 Batangije Urwego Ruhuriweho Rugenzura Iyubahirizwa ry’Agahenge
RDC:Imirwano Muri Kivu y’Amajyepfo Yadindije Ubucuruzi Hagati y’u Burundi na RDC
Kigali Yinjiye Mu Ihuriro ry’Imijyi Ikomeye Yakira Inama ku Isi
Raporo: Trump Yaba Atangiye Guhindura Uko Abona Netanyahu?
Iran: Haravugwa Igitero cy’Abakurude Bashyigikiwe na Amerika, Imirwano Yongeye Gukaza Umurego ku Butaka bwa Iran
Font ResizerAa

RWANDA TRIBUNE

Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
RWANDA TRIBUNE > News > AMAKURU > Ubwongereza: Minisitiri w’Intebe Keir Starmer Yeguye
AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

Ubwongereza: Minisitiri w’Intebe Keir Starmer Yeguye

ICYITEGETSE Florentine
Last updated: June 22, 2026 11:52 am
ICYITEGETSE Florentine
Share
SHARE

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Keir Starmer, yatangaje ku mugaragaro ko yeguye ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe ndetse no ku buyobozi bw’Ishyaka ry’Abakozi (Labour Party), nyuma y’igihe yari amaze ahanganye n’igitutu gikomeye cyaturukaga mu bayobozi n’abadepite bo mu ishyaka rye.

Starmer yatangaje iki cyemezo kuri uyu wa Mbere imbere ya 10 Downing Street, icyicaro cya Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, avuga ko nubwo hari byinshi ubutegetsi bwe bwagezeho mu myaka ibiri ishize, yumvise ko ishyaka rye ritakimubonamo umuntu ukwiriye kuriyobora mu matora ataha.

Iyi nkuru ije nyuma y’amezi menshi Starmer asabwa kwegura n’abadepite benshi bo mu Ishyaka rya Labour, bakamushinja kutabasha guhangana n’ibibazo byugarije igihugu ndetse no gutakaza icyizere cy’abaturage.
Mu kwezi gushize, abadepite benshi bo muri Labour bari bamaze gusaba ko yava ku buyobozi, mu gihe bamwe mu bagize Guverinoma ye na bo bari baratangiye kwegura.

Mu minsi ishize kandi, bamwe mu bayobozi bakomeye ba Guverinoma ye, barimo uwari Minisitiri w’Ingabo, bari beguye bavuga ko batemeranya n’imiyoborere n’imikoreshereze y’ingengo y’imari ya Guverinoma.

Nyuma yo kwegura kwa Starmer, amaso menshi yahise yerekeza kuri Andy Burnham, wahoze ari Umuyobozi wa Greater Manchester akaba ari umwe mu banyapolitiki bafite igikundiro gikomeye muri Labour Party.

Burnham afatwa nk’ufite amahirwe menshi yo gusimbura Starmer nyuma yo gutsinda amatora yihariye aherutse kumugarura mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Bwongereza.

Amatora yo gushaka umuyobozi mushya wa Labour Party ateganyijwe gutangira muri Nyakanga 2026, mu gihe Starmer azakomeza gukora inshingano za Minisitiri w’Intebe kugeza igihe uzamusimbura azatorerwa.

Kwegura kwa Starmer byinjije u Bwongereza mu kindi gihe cy’ihindagurika rya politiki. Mu gihe cy’imyaka irindwi ishize gusa, igihugu kirimo kugana ku kubona Minisitiri w’Intebe wa gatandatu, ibintu abasesenguzi bavuga ko bishobora kongera urujijo muri politiki y’iki gihugu.

Nubwo Starmer yavuze ko asize igihugu cyateye imbere mu bukungu, cyongereye uburenganzira bw’abakozi ndetse n’ishoramari mu nzego zitandukanye, bamwe mu banyapolitiki n’abaturage bavuga ko Guverinoma ye yananiwe guhangana n’ibibazo by’ubukungu, ubuzima n’abimukira, ari na byo byatumye icyizere yari afitiwe kigabanuka.

Kwegura kwa Keir Starmer gufunguye igice gishya muri politiki y’u Bwongereza, mu gihe Ishyaka rya Labour rigiye gutangira urugendo rwo gushaka umuyobozi mushya uzarisubiza icyizere no kuritegura amatora ari imbere.
Amaso y’abaturage, abanyapolitiki n’amahanga ubu ahanzwe ku bazahatana muri aya matora y’imbere mu ishyaka, mu gihe igihugu gitegereje kumenya uzayobora Guverinoma mu minsi iri imbere.

Rwarinda Gaston

rwandatrubune.rw

Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Ni nde ugenzura Minembwe uyu munsi? FARDC irivuga ibigwi  ko yahafashe, AFC/M23 ntiyemera iyo nsinzi?
Next Article Minembwe-Point-Zéro: Urujijo rukomeye ese ni nde ugenzura irembo ryinjira muri Minembwe?
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You Might Also Like

AMAKURU

U Rwanda na AFC/M23 Bongeye Gufungura Umupaka wa Goma–Rubavu Nyuma y’Iminsi Myinshi Ufunzwe

By
ICYITEGETSE Florentine
UMUTEKANOAMAKURUMU MAHANGA

RDC: FARDC na AFC/M23 Batangiye Gushyira Mu Bikorwa Amasezerano ya Doha

By
ICYITEGETSE Florentine
AMAKURUMU MAHANGAUMUTEKANO

Rutshuru: Umuyobozi wa Sosiyete Sivile Yaburiwe Irengero, Abashimusi Basaba 8,000$ ngo Bamurekure

By
ICYITEGETSE Florentine
AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKEUMUTEKANO

New Pressure on Peace Talks: UN Extends Sanctions on DRC Until 2027

By
ICYITEGETSE Florentine
Facebook Twitter Youtube Rss Medium

About US

RWANDA TRIBUNE News: Your instant connection to breaking stories and live updates. Stay informed with our real-time coverage across politics, tech, entertainment, and more. Your reliable source for 24/7 news.

Top Categories
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Usefull Links

© RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.

© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?