Monday, 21 Sep 2026
  • My Feed
  • My Interests
  • My Saves
  • History
  • News
KINYARWANDA
ENGLISH
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Hot News
Burundi: Lt-Col Jules Bimazubute Yagizwe Ushinzwe Ubutumwa Bwihariye bwa Perezida Ndayishimiye
America: Trump Yahagaritse CNN, MS NOW na Politico Gukorera Muri White House
Amerika na Denmark Bumvikanye ku Mutekano wa Greenland Nyuma y’Igitutu cya Trump
Corneille Nangaa Asaba Ndayishimiye Gutuma Ubufasha bw’Ubutabazi Bugera i Minembwe
BREAKING NEWS/Minembwe: MRDP-Twirwaneho Ivuga ko Yasubije Inyuma Igitero cya FARDC n’Abafatanyabikorwa Bayo
Font ResizerAa

RWANDA TRIBUNE

Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
RWANDA TRIBUNE > News > AMAKURU > U Rwanda Rwamaganye Amasezerano ya RDC na FDLR, Ruvuga ko Anyuranye n’Intego z’Amasezerano ya Washington
AMAKURUPOLITIKEUMUTEKANO

U Rwanda Rwamaganye Amasezerano ya RDC na FDLR, Ruvuga ko Anyuranye n’Intego z’Amasezerano ya Washington

ICYITEGETSE Florentine
Last updated: July 29, 2026 11:40 am
ICYITEGETSE Florentine
Share
SHARE

Guverinoma y’u Rwanda yavuze ko amasezerano aherutse gusinywa hagati ya Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) n’umutwe wa FDLR adahuye n’ibikubiye mu Masezerano ya Washington, ashimangira ko ayo masezerano mpuzamahanga yashyizweho agamije gusenya no gukuraho burundu ubushobozi bwa gisirikare bw’uwo mutwe, aho kuwushyira mu biganiro bya politiki.

Ibi byatangajwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Jean Patrick Nduhungirehe, mu butumwa yashyize ku rubuga rwa X kuri uyu wa 29 Nyakanga 2026, asubiza ibyari byatangajwe na Guverinoma ya RDC ko amasezerano yagiranye na FDLR yubahiriza ayasinyiwe i Washington.

Guverinoma ya RDC yari yatangaje ko porotokole yasinyanye na FDLR igamije gushyira imbere ibiganiro, guhagarika imirwano, kwambura intwaro abarwanyi b’uwo mutwe, kubafasha gusubira mu buzima busanzwe no kureba uko bamwe bashobora kwinjizwa muri gahunda za politiki n’iterambere.

Icyakora, u Rwanda ruvuga ko ibyo bidahuye n’intego z’Amasezerano ya Washington, rwibutsa ko ayo masezerano yasinywe hagati y’u Rwanda na RDC ateganya ko FDLR isenywa burundu kandi ikamburwa ubushobozi bwose bwa gisirikare.

Amb. Nduhungirehe yavuze ko FDLR atari umwe mu bagize uruhare mu Masezerano ya Washington, ahubwo ko ari umutwe ugomba kurandurwa nk’uko ayo masezerano abiteganya.

Yavuze kandi ko kugirana amasezerano n’uwo mutwe bidashobora gufatwa nk’ishyirwa mu bikorwa ry’ibyemeranyijwe i Washington, ahubwo ko bishobora kudindiza ishyirwa mu bikorwa ry’inshingano RDC yemeye zo guhashya FDLR no kugarura umutekano mu Burasirazuba bw’icyo gihugu.

Minisitiri Nduhungirehe yanavuze ko kuva Amasezerano ya Washington yasinywa, RDC yakomeje gufasha FDLR mu buryo bwa gisirikare, avuga ko hari bamwe mu bayigize binjijwe mu ngabo za Congo, ndetse ikanayiha urubuga rwa politiki binyuze mu bantu batandukanye bayishyigikira.

Yashimangiye ko ibikorwa byo kuvuga ko ayo masezerano yubahiriza ay’i Washington bidashobora guhindura ibikubiye muri ayo masezerano mpuzamahanga, asaba ko hubahirizwa ibyo impande zombi ziyemeje kugira ngo amahoro n’umutekano birambye bigaruke mu karere.

Iyi ngingo ikomeje gukurikirwa n’amahanga, mu gihe hakomeje ibiganiro n’ingamba zigamije gushakira amahoro arambye mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

RWARINDA Gaston

Rwandatrubune.rw

Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Zelensky Strengthens Ties with Trump, Secures Senate Victory During Washington Visit
Next Article Loni yahaye u Rwanda miliyoni 2 z’Amadolari yo gukaza ingamba zo kwirinda Ebola
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You Might Also Like

MU MAHANGAAMAKURUUMUTEKANO

Sudan: Impamvu Amerika Isa n’Itagaragara Mu Ntambara Ikomeje Guhitana Abaturage

By
ICYITEGETSE Florentine
AMAKURU

Gisagara: Gitifu wa Kansi Yafunguwe Nyuma y’Iminsi Itanu Akurikiranwa n’Ubugenzacyaha

By
ICYITEGETSE Florentine
AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

Burundi: Ese Urugendo rwa Ndayishimiye Rugiye Gukemura Ikibazo cy’Imishahara Y’Ingabo Ze Ziri Muri Congo?

By
ICYITEGETSE Florentine
AMAKURUMU MAHANGA

Rwanda, DRC and UNHCR Sign New Agreement to Accelerate Voluntary Refugee Repatriation

By
ICYITEGETSE Florentine
Facebook Twitter Youtube Rss Medium

About US

RWANDA TRIBUNE News: Your instant connection to breaking stories and live updates. Stay informed with our real-time coverage across politics, tech, entertainment, and more. Your reliable source for 24/7 news.

Top Categories
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Usefull Links
  • Privacy Policy
  • About Rwanda Tribune
  • Contact Rwanda Tribune
  • News

© RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.

© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?