Mu gihe intambara ikomeje gufata indi ntera mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ikibazo cy’imishahara y’abasirikare b’u Burundi boherejweyo gikomeje guteza impaka.
Nyuma y’amezi umunani bavuga ko badahembwa, benshi bibaza niba uruzinduko Perezida Évariste Ndayishimiye yagiriye muri RDC rushobora kuba intangiriro y’umuti kuri iki kibazo.
Ku wa 22 no ku wa 23 Kamena 2026, Perezida w’u Burundi, Évariste Ndayishimiye, yagiriye uruzinduko rw’akazi rwa Leta muri RDC, aho yagiranye ibiganiro na Perezida Félix Tshisekedi.
Ibyo biganiro byibanze ku bibazo by’umutekano bireba ibihugu byombi, ubufatanye mu guhangana n’icyorezo cya Ebola, ndetse n’izindi gahunda z’ubufatanye bwa dipolomasi.
Imibereho ikomeje kuba mibi ku basirikare bari ku rugamba
Uru ruzinduko rubaye mu gihe abasirikare b’u Burundi boherejwe muri RDC, cyane cyane abo muri bataillons TAFOC, bakomeje kugaragaza ko bamaze amezi umunani badahembwa.
Bamwe muri bo bavuga ko ubuzima bwo ku rugamba burushaho kugorana kuko bakomeje gukora inshingano zabo mu bihe by’intambara, ariko badafite amafaranga y’imishahara yabo.
Mu byumweru bishize, amakuru atandukanye yagaragaje ko ingabo z’u Burundi ziri mu gace ka Minembwe zagize ibihombo bikomeye mu mirwano.
Hari amakuru avuga ko abasirikare barenga 20 bahasize ubuzima, mu gihe abarenga 50 bakomerekeye ku rugamba. Ibi byatumye bamwe muri bo bavuga ko batewe impungenge no kuba bashobora gutakaza ubuzima batarabona ibihembo by’akazi bakoze.
Hari kandi abavuga ko rimwe na rimwe ingabo za FARDC zisubira inyuma mu buryo bwa gisirikare buzwi nka repli tactique zitatangaje mbere iyo gahunda, ibintu bavuga ko bishobora kubashyira mu kaga ku rugamba.
Ubufatanye bw’umutekano bwongerewe imbaraga
Nyuma y’ibiganiro by’abakuru b’ibihugu byombi, Perezida Ndayishimiye na Perezida Tshisekedi batangaje ko biyemeje gukomeza gushimangira ubufatanye mu by’umutekano, by’umwihariko mu gusangira amakuru y’ubutasi no guhuza ibikorwa byo kurwanya imitwe yitwaje intwaro ikorera mu karere.
Nubwo bimeze gutyo, hari abasesenguzi bavuga ko uruhare rw’u Burundi mu bikorwa bya gisirikare biri kubera muri RDC rutagarukwaho cyane n’ubuyobozi bwa Kinshasa, nyamara ari kimwe mu bihugu byatanze umubare munini w’abasirikare bafasha ingabo za Congo.
Ibibazo byibajijwe ku bagize itsinda ryaherekeje Perezida
Nubwo uru ruzinduko rwiswe urwa Leta, hari bamwe mu bakurikirana politiki y’akarere bibajije impamvu bamwe mu bayobozi bakomeye b’inzego z’umutekano n’ububanyi n’amahanga batagaragaye mu itsinda ryaherekeje Perezida Ndayishimiye.
Mu batavuzwe muri uru ruzinduko harimo Minisitiri w’Ingabo, Umugaba Mukuru w’Ingabo, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Minisitiri w’Ubuzima ndetse n’abayobozi bakuru b’inzego z’ubutasi.
Bamwe mu basesenguzi babona ko uru rugendo rushobora kuba rwarimo n’ibiganiro byihariye ku mikoranire ya gisirikare hagati y’ibihugu byombi, nubwo nta makuru arambuye yabishyizwe ahagaragara.
Ikibazo cy’imishahara gikomeje kuba urujijo
Mu gihe ikibazo cy’imishahara gikomeje kuvugwa, hari amakuru akunze gutangazwa n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Burundi avuga ko amafaranga ajyanye n’ikorwa ry’akazi k’ingabo z’u Burundi muri RDC ashobora kuba atanyura mu nzira zisanzwe z’imari za Leta.
Icyakora, ayo makuru ntabwo arigeze ashyirwa ahagaragara mu buryo bwemewe cyangwa ngo yemezwe n’inzego zibifitiye ububasha. Nta raporo cyangwa ibimenyetso bifatika biratangazwa bishimangira ayo makuru.
Nubwo bimeze bityo, ikibazo cy’imishahara n’imibereho y’abasirikare b’u Burundi bari muri RDC gikomeje kuba ingingo ikomeye mu biganiro bya politiki n’umutekano. Kugeza ubu, nta tangazo ryihariye riratangazwa rigaragaza niba uruzinduko rwa Perezida Ndayishimiye rwaba rwatanze umuti kuri iki kibazo.
Icyakora, kuba iki kibazo kiri mu gihe intambara ikomeje gukaza umurego mu burasirazuba bwa RDC bituma benshi bakomeza kwibaza niba aba basirikare bazabona agahenge, haba ku rugamba no ku bibazo by’imibereho bavuga ko bamazemo amezi menshi.
Amos Twagiramungu
rwandatribune.rw