Impungenge ku mutekano wo mu nyanja ya Hormuz zongeye kwiyongera nyuma y’uko ubwato bw’imizigo bugabweho igitero mu mazi ya Oman, mu gace gafatwa nk’inzira y’ingenzi inyuramo peteroli n’ibicuruzwa byinshi byoherezwa ku masoko mpuzamahanga.
Amakuru yatangajwe n’Ikigo cy’u Bwongereza gishinzwe gukurikirana umutekano w’ubwikorezi bwo mu nyanja (UKMTO) avuga ko icyo gitero cyabereye hafi ya Dahit, aho ubwato bwakubiswe n’ikintu bikekwa ko cyari igisasu cyangwa indege nto itagira umupilote (drone), kigatera ibyangiritse ku gice kiyobora ubwato.
Abari muri ubwo bwato batangaje ko nta muntu wahakomerekeye cyangwa ngo ahasige ubuzima, kandi ko nta mwanda wangije ibidukikije watewe n’icyo gitero.
Iki gikorwa cyabaye mu gihe umwuka mubi ukomeje kuzamuka mu karere k’Uburasirazuba bwo Hagati, cyane cyane nyuma y’uko Iran yari imaze iminsi iburira amato anyura mu nyanja ya Hormuz kubahiriza amabwiriza yashyizeho ajyanye n’ubwikorezi bwo mu nyanja.
Nyuma y’icyo gitero, abayobozi babiri ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika babwiye ibiro ntaramakuru Reuters ko amakuru y’ibanze y’iperereza ryabo agaragaza ko Iran ishobora kuba ari yo yagabye icyo gitero.
Gusa, kugeza ubu nta bimenyetso birambuye cyangwa raporo yigenga iratangazwa ishimangira ibyo birego.Ku ruhande rwa Iran, nta tangazo rirashyirwa ahagaragara ryemeza cyangwa rihakana ibyo ishinjwa.
Tehran yakomeje gusa kuvuga ko ifite uburenganzira bwo kurinda umutekano no kugenzura urujya n’uruza rw’amato anyura muri Hormuz, kubera akamaro k’iyo nyanja ku mutekano w’igihugu.Abasesenguzi mu bya politiki mpuzamahanga bavuga ko hakiri kare kwemeza uwaba ari we nyirabayazana w’icyo gitero, kuko iperereza rikomeje kandi nta rwego mpuzamahanga ruratangaza imyanzuro yarwo.
Icyakora, iki gitero cyahise gitera impungenge ku masoko mpuzamahanga, aho ibiciro bya peteroli byongeye kuzamuka bitewe n’ubwoba bw’uko umutekano muke muri Hormuz ushobora guhungabanya ubwikorezi bw’ingufu ku rwego rw’isi.Inyanja ya Hormuz ni imwe mu nzira z’ingenzi ku isi, kuko inyurwamo igice kinini cya peteroli n’ibindi bicuruzwa biva mu bihugu byo mu Kigobe.
Ni yo mpamvu igitero icyo ari cyo cyose kibereye muri ako gace gihita gikurikirwa n’impungenge zikomeye ku bukungu n’ubucuruzi mpuzamahanga.
Mu gihe iperereza rigikomeje, amahanga akomeje gutegereza icyo Iran izatangaza ndetse n’ibyemezo bishobora gufatwa n’impande zitandukanye kugira ngo hirindwe ko umwuka mubi wakongera gukaza umurego muri aka karere.
Kugeza ubu, Amerika yavuze ko amakuru yayo y’ibanze agaragaza ko Iran ishobora kuba inyuma y’iki gitero, ariko ibyo birego ntibiraremezwa n’iperereza ryigenga cyangwa n’urwego mpuzamahanga
rwandatribune.rw