Kuri uyu wa 26 Kamena 2026, urubyiruko ruturutse mu nzego zitandukanye zo hirya no hino mu Rwanda rwahuriye muri Kigali Convention Centre mu Ihuriro ngarukamwaka ryateguwe na Imbuto Foundation, ryibanze ku gushakira hamwe ingamba zo gukumira no kurandura inda ziterwa abangavu.
Iri huriro ryari rifite insanganyamatsiko igira iti “Kwihutisha ibikorwa byo gukumira no kurandura inda ziterwa abangavu”, ryitabirwa n’abayobozi mu nzego za Leta, abafatanyabikorwa ndetse n’urubyiruko, baganira ku ruhare rwa buri wese mu guhangana n’iki kibazo gikomeje kugaragara mu gihugu.
Mu bitabiriye iri huriro harimo Madamu Jeannette KAGAME, washinze ihuriro Imbuto Foundation, hamwe n’abayobozi batandukanye barimo Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin NSANZIMANA, na Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango UWIMANA Consolée.
Mu ijambo rye, Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin NSANZIMANA, yagaragaje ko inda ziterwa abangavu zikomeje kuba ikibazo gikomeye cyugarije ubuzima n’iterambere ry’urubyiruko. Yavuze ko mu Rwanda buri mwaka abangavu barenga ibihumbi 23 baterwa inda, bingana n’abagera kuri 60 buri munsi.
Yongeyeho ko imibare y’Ubushakashatsi ku Baturage n’Imibereho mu Rwanda (RDHS 2025) igaragaza ko igipimo cy’abakobwa bafite hagati y’imyaka 15 na 19 batewe inda cyazamutse kiva kuri 5% mu 2020 kigera kuri 8% mu 2025, ashimangira ko hakenewe ubufatanye bw’inzego zose kugira ngo iki kibazo gikumirwe.
Dr. Nsanzimana yasabye urubyiruko gufata ibyemezo biboneye, gushaka amakuru yizewe ku buzima bw’imyororokere no kwirinda imyitwarire ishobora kubashyira mu kaga, anashimangira ko gukumira inda ziterwa abangavu atari inshingano z’urwego rumwe, ahubwo ari iya buri Munyarwanda.
Mu biganiro byatangiwe muri iri huriro, hagaragajwe ko kurwanya inda ziterwa abangavu bisaba uruhare rw’imiryango, amashuri, amadini, inzego za Leta n’abafatanyabikorwa, hagamijwe kurinda ubuzima bw’abana b’abakobwa no kubafasha gukomeza amashuri yabo no kubaka ejo hazaza heza.
Imbuto Foundation yavuze ko izakomeza gufatanya n’inzego zitandukanye mu gushyigikira gahunda zigamije kurinda abangavu no guteza imbere urubyiruko, binyuze mu bukangurambaga, uburezi n’ibiganiro bibafasha gufata ibyemezo biboneye.
Rwarinda Gaston
rwandatribune.rw