Urubuga Xtrafrica rwatangaje ko hari ibivugwa n’abaturage, bamwe mu bagize sosiyete sivile ndetse n’inzego z’umutekano muri Kivu y’Amajyepfo ko habaye ubwiyongere bw’abarwanyi ba AFC/M23 mu misozi miremire ya Minembwe, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Nk’uko Xtrafrica ibitangaza, haravugwa ko hari abarwanyi benshi ba AFC/M23 bageze muri ako gace, ndetse ko ibikorwa bya gisirikare byiyongereye ku bibuga by’indege bimwe na bimwe byo muri Minembwe no mu nkengero zaho.
Hari kandi abaturage bavuga ko babonye ubwiyongere bw’ikoreshwa rya drones, ibintu bavuga ko byakajije impungenge z’umutekano.
Urwo rubuga ruvuga kandi ko bamwe mu bayobozi b’abaturage n’imiryango itegamiye kuri Leta bagaragaje impungenge ko ibyo bivugwa bishobora kugira ingaruka ku mutekano w’abaturage no ku biganiro by’amahoro bikomeje gushakirwa umuti w’ibibazo byo mu burasirazuba bwa RDC.Twagerageje kuvugisha Umuvugizi wa Operasiyo Sokola II muri Kivu y’Amajyepfo, Lt. Reagan Kalonji, kugira ngo agire icyo avuga kuri aya makuru, ariko ntitwabashije kumubona kuri telefone.
Twanagerageje no kuvugana n’ubuyobozi bwa AFC/M23, ariko kugeza igihe iyi nkuru yategurwaga nta gisubizo twari twabona.
Kugeza ubu, nta tangazo ryemewe n’inzego za Leta ya RDC, ubuyobozi bwa AFC/M23 cyangwa urwego mpuzamahanga rwigenga riraremeza ibivugwa muri aya makuru.
Bityo, amakuru yatangajwe na Xtrafrica akwiye gufatwa nk’ibivugwa bitarabonera gihamya yigenga, mu gihe hagitegerejwe ibisobanuro by’impande zibirebwa.
Mwizerwa Ally
rwandatribune.rw