Friday, 17 Jul 2026
  • My Feed
  • My Interests
  • My Saves
  • History
  • News
KINYARWANDA
ENGLISH
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Hot News
RDC: FARDC n’AFC/M23 Batangije Urwego Ruhuriweho Rugenzura Iyubahirizwa ry’Agahenge
RDC:Imirwano Muri Kivu y’Amajyepfo Yadindije Ubucuruzi Hagati y’u Burundi na RDC
Kigali Yinjiye Mu Ihuriro ry’Imijyi Ikomeye Yakira Inama ku Isi
Raporo: Trump Yaba Atangiye Guhindura Uko Abona Netanyahu?
Iran: Haravugwa Igitero cy’Abakurude Bashyigikiwe na Amerika, Imirwano Yongeye Gukaza Umurego ku Butaka bwa Iran
Font ResizerAa

RWANDA TRIBUNE

Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
RWANDA TRIBUNE > News > AMAKURU > Venezuela Yibasiwe N’Umutingito 32 Barapfa Abarenga 700 Bakomeretse
AMAKURUMU MAHANGA

Venezuela Yibasiwe N’Umutingito 32 Barapfa Abarenga 700 Bakomeretse

ICYITEGETSE Florentine
Last updated: June 25, 2026 9:49 am
ICYITEGETSE Florentine
Share
SHARE

Igihugu cya Venezuela cyahuye n’akaga gakomeye mu ijoro ryo ku wa 25 Kamena 2026, ubwo imitingito ibiri ikomeye yakurikiranaga mu gihe kitarenze umunota umwe, igahitana abantu benshi ndetse ikangiza ibikorwa remezo bitandukanye.

Amakuru atangwa n’inzego z’ubuyobozi agaragaza ko umutingito wa mbere wari ku gipimo cya 7.2 wibasiye hafi y’Umujyi wa Caracas ahagana Saa 01:00 z’ijoro ku isaha yo mu Rwanda.
Nyuma y’amasegonda 40 gusa, hakurikiyeho undi mutingito ukomeye kurushaho, wari ku gipimo cya 7.5, wibasiye agace ka Yumare.

Perezida w’inzibacyuho wa Venezuela, Delcy Rodríguez, yatangaje ko kugeza ubu abantu 32 bamaze kwitaba Imana bazize kugwirwa n’inyubako zasenyutse, mu gihe abarenga 700 bakomerekeye muri ibi biza.

Mu ijambo yagejeje ku baturage kuri televiziyo y’igihugu, Rodríguez yavuze ko ibikorwa byo gushakisha no gutabara abakiri munsi y’amatongo bikomeje n’imbaraga zose.

Yagize ati: “Inyubako nyinshi zasenyutse, kandi turi gukora ibishoboka byose kugira ngo turokore abantu benshi bashoboka. Turihanganisha imiryango yabuze ababo muri aya makuba.”

Yanatangaje ko amakipe y’ubutabazi aturutse mu bihugu bitandukanye ategerejwe muri Venezuela kugira ngo afashe mu bikorwa byo gutabara, anashimira Perezida wa Amerika, Donald Trump, wemeye gutanga ubufasha bwihuse.

Amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga yagaragaje ibyangiritse bikomeye ku Kibuga cy’Indege cya Simón Bolívar giherereye mu mujyi wa Maiquetía, hamwe n’izindi nyubako zangiritse bikomeye mu nkengero za Caracas.

Nubwo imibare y’abo umutingito wahitanye ikomeje kuba 32 kugeza ubu, Ikigo cy’Abanyamerika gishinzwe ubumenyi bw’Isi n’imiterere y’ubutaka (USGS) cyatangaje ko umubare w’abapfuye ushobora kwiyongera cyane, kuko hari abantu benshi bakomeje kuburirwa irengero ndetse n’abakekwaho kuba bagifunzwe munsi y’amatongo.

Venezuela ni kimwe mu bihugu biherereye mu gice gikunze kwibasirwa n’imitingito ikomeye. Mu mwaka wa 1812, umutingito ukomeye wahitanye abantu bagera ku 30.000 mu mijyi ya Caracas na Merida.
Mu 1967 na bwo, undi mutingito ukomeye wasenye inyubako nyinshi muri Caracas, usiga abantu 240 bahasize ubuzima.

Abasesenguzi bavuga ko iyi mitingito iherutse kuba ishobora kuba imwe mu iza mbere zikomeye Venezuela ihuye na zo mu myaka ya vuba, mu gihe ibikorwa byo gutabara no kubarura ibyangiritse bikomeje hirya no hino mu gihugu.

rwandtribune.rw

Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Burundi: Ese Urugendo rwa Ndayishimiye Rugiye Gukemura Ikibazo cy’Imishahara Y’Ingabo Ze Ziri Muri Congo?
Next Article Iminsi 14 Gusa Yari Ihagije ngo Umuherwe Musk Ave ku Ntebe ya Tiliyari
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You Might Also Like

AMAKURUPOLITIKE

Minisitiri Uwimana Yashimiye Abapolisikazi, Avuga ko Ari Icyitegererezo Ku Rwanda Rw’Ejo.

By
ICYITEGETSE Florentine
AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

Abiy Ahmed Yongeye Kwegukana Intsinzi Ikomeye mu Matora ya Ethiopia

By
ICYITEGETSE Florentine
MU MAHANGAPOLITIKE

Holden Roberto: Intwari Yaharaniye Ubwigenge Bwa Angola Ariko Ntayobore Igihugu

By
ICYITEGETSE Florentine
AMAKURUMU MAHANGA

Abanye-Congo Batangiye Gusubira i Goma Nyuma yo Gufatirirwa i Rusumo

By
ICYITEGETSE Florentine
Facebook Twitter Youtube Rss Medium

About US

RWANDA TRIBUNE News: Your instant connection to breaking stories and live updates. Stay informed with our real-time coverage across politics, tech, entertainment, and more. Your reliable source for 24/7 news.

Top Categories
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Usefull Links

© RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.

© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?