Friday, 17 Jul 2026
  • My Feed
  • My Interests
  • My Saves
  • History
  • News
KINYARWANDA
ENGLISH
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Hot News
RDC: FARDC n’AFC/M23 Batangije Urwego Ruhuriweho Rugenzura Iyubahirizwa ry’Agahenge
RDC:Imirwano Muri Kivu y’Amajyepfo Yadindije Ubucuruzi Hagati y’u Burundi na RDC
Kigali Yinjiye Mu Ihuriro ry’Imijyi Ikomeye Yakira Inama ku Isi
Raporo: Trump Yaba Atangiye Guhindura Uko Abona Netanyahu?
Iran: Haravugwa Igitero cy’Abakurude Bashyigikiwe na Amerika, Imirwano Yongeye Gukaza Umurego ku Butaka bwa Iran
Font ResizerAa

RWANDA TRIBUNE

Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
RWANDA TRIBUNE > News > MU MAHANGA > Abantu Umunani Bahitanywe n’Indege y’Intambara ya Amerika Yahanutse Imaze Guhaguruka
MU MAHANGAUncategorized

Abantu Umunani Bahitanywe n’Indege y’Intambara ya Amerika Yahanutse Imaze Guhaguruka

ICYITEGETSE Florentine
Last updated: June 16, 2026 6:28 pm
ICYITEGETSE Florentine
Share
SHARE

Abantu umunani barimo abakozi babiri ba sosiyete ikora indege ya Boeing, bapfiriye mu mpanuka y’indege y’intambara y’igisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yo mu bwoko bwa B-52, yahise ihanuka nyuma gato yo guhaguruka ku kibuga cya gisirikare cya Edwards Air Force Base, giherereye muri leta ya California.

Iyi mpanuka yabaye ku wa Mbere ahagana saa 11:20 ku isaha yo muri ako gace, ubwo iyo ndege yari iri mu gikorwa cy’igerageza gisanzwe gikorerwa kuri icyo kibuga.

Ababonye ibyabaye bavuga ko nyuma yo guhanuka kwayo, habaye iturika rikomeye ryakurikiwe n’umwotsi mwinshi wazamutse mu kirere, ku buryo washoboraga kugaragara kure cyane y’aho impanuka yabereye.

Umuyobozi wa gisirikare kuri icyo kibuga, Koloneli James Hayes, yavuze ko ari umunsi w’akababaro gakomeye, asobanura ko igihugu cyatakaje abantu umunani bari bafite uruhare rukomeye mu bikorwa bya gisirikare n’ibya leta.

Yagize ati: “Twagize igihombo gikomeye.Twabuze abantu umunani b’Abanyamerika bari bakora imirimo itandukanye irimo abasirikare, abakozi ba leta n’abakora ibikorwa by’ubwubatsi n’ubugenzuzi ku masezerano ya leta”.

Ubuyobozi bwa Edwards Air Force Base bwatangaje ko amakuru y’ibanze yagaragazaga ko nta muntu n’umwe washoboraga kurokoka iyo mpanuka, mu gihe iperereza ryatangiye kugira ngo hamenyekane icyayiteye.

rwandatribune.rw

Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Katumbi Ashyigikiye Amasezerano ya RDC na Amerika
Next Article Somaliland Yafunguye Ambasade i Yeruzalemu, Intambwe Ikomeye Mu Mubano Na Israel
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You Might Also Like

MU MAHANGAPOLITIKE

Holden Roberto: Intwari Yaharaniye Ubwigenge Bwa Angola Ariko Ntayobore Igihugu

By
ICYITEGETSE Florentine
MU MAHANGAAMAKURU

Muanda: Igisimba cyo mu Nyanja Cyasize Inkuru Idasanzwe Nyuma yo Gushyingurwa

By
ICYITEGETSE Florentine
UMUTEKANOAMAKURUMU MAHANGA

Amerika Yongeye Gutera Irani

By
ICYITEGETSE Florentine
AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

Tshisekedi Yatangije RDC-Pass: Ese Umwirondoro wa Digitale Uzahindura Imikorere ya Leta muri RDC?

By
ICYITEGETSE Florentine
Facebook Twitter Youtube Rss Medium

About US

RWANDA TRIBUNE News: Your instant connection to breaking stories and live updates. Stay informed with our real-time coverage across politics, tech, entertainment, and more. Your reliable source for 24/7 news.

Top Categories
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Usefull Links

© RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.

© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?