Wednesday, 28 Oct 2026
  • My Feed
  • My Interests
  • My Saves
  • History
  • News
KINYARWANDA
ENGLISH
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Hot News
RDC: Sendugu Museveni Yamaganye Amakuru Amuvugwaho
Lt Lemba Lula Arnold Yavuye mu Ngabo Zishinzwe Kurinda Perezida Ajya muri ARC
Bamporiki Yongeye Kugirirwa Icyizere, Ahabwa Inshingano Nshya
Umujenerali wa FARDC Bivugwa ko Yaba Yarinjiye mu Mutwe wa FRN
Kivu y’amajyepfo :FRN Yatangaje ko Yafashe Umusozi wa Kadezi Nyuma y’Iminsi 5 y’Imirwano
Font ResizerAa

RWANDA TRIBUNE

Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
RWANDA TRIBUNE > News > MU MAHANGA > Abantu Umunani Bahitanywe n’Indege y’Intambara ya Amerika Yahanutse Imaze Guhaguruka
MU MAHANGAUncategorized

Abantu Umunani Bahitanywe n’Indege y’Intambara ya Amerika Yahanutse Imaze Guhaguruka

ICYITEGETSE Florentine
Last updated: June 16, 2026 6:28 pm
ICYITEGETSE Florentine
Share
SHARE

Abantu umunani barimo abakozi babiri ba sosiyete ikora indege ya Boeing, bapfiriye mu mpanuka y’indege y’intambara y’igisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yo mu bwoko bwa B-52, yahise ihanuka nyuma gato yo guhaguruka ku kibuga cya gisirikare cya Edwards Air Force Base, giherereye muri leta ya California.

Iyi mpanuka yabaye ku wa Mbere ahagana saa 11:20 ku isaha yo muri ako gace, ubwo iyo ndege yari iri mu gikorwa cy’igerageza gisanzwe gikorerwa kuri icyo kibuga.

Ababonye ibyabaye bavuga ko nyuma yo guhanuka kwayo, habaye iturika rikomeye ryakurikiwe n’umwotsi mwinshi wazamutse mu kirere, ku buryo washoboraga kugaragara kure cyane y’aho impanuka yabereye.

Umuyobozi wa gisirikare kuri icyo kibuga, Koloneli James Hayes, yavuze ko ari umunsi w’akababaro gakomeye, asobanura ko igihugu cyatakaje abantu umunani bari bafite uruhare rukomeye mu bikorwa bya gisirikare n’ibya leta.

Yagize ati: “Twagize igihombo gikomeye.Twabuze abantu umunani b’Abanyamerika bari bakora imirimo itandukanye irimo abasirikare, abakozi ba leta n’abakora ibikorwa by’ubwubatsi n’ubugenzuzi ku masezerano ya leta”.

Ubuyobozi bwa Edwards Air Force Base bwatangaje ko amakuru y’ibanze yagaragazaga ko nta muntu n’umwe washoboraga kurokoka iyo mpanuka, mu gihe iperereza ryatangiye kugira ngo hamenyekane icyayiteye.

rwandatribune.rw

Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Katumbi Ashyigikiye Amasezerano ya RDC na Amerika
Next Article Somaliland Yafunguye Ambasade i Yeruzalemu, Intambwe Ikomeye Mu Mubano Na Israel
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You Might Also Like

AMAKURUMU MAHANGAUMUTEKANO

Ibitero ku Mato Birakomeje, Iran Ikavuga ko Strait ya Hormuz Itazafungurwa

By
ICYITEGETSE Florentine

Ukraine yarashe ku bubiko bunini bw’ibikomoka kuri peteroli bw’i St Petersburg mu Burusiya

By
Mwizerwa Ally
UMUTEKANOAMAKURUMU MAHANGA

Uvira: Umuyobozi wa Wazalendo Yemera ko Amacakubiri Yatumye Batakariza Icyizere Leta ya RDC

By
ICYITEGETSE Florentine
AMAKURUMU MAHANGAUBUTABERA

Uganda: Uwahoze Ayobora CMI, Maj Gen James Mugabe Birungi, Yongeye Gufungwa by’Agateganyo

By
ICYITEGETSE Florentine
Facebook Twitter Youtube Rss Medium

About US

RWANDA TRIBUNE News: Your instant connection to breaking stories and live updates. Stay informed with our real-time coverage across politics, tech, entertainment, and more. Your reliable source for 24/7 news.

Top Categories
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Usefull Links
  • Privacy Policy
  • About Rwanda Tribune
  • Contact Rwanda Tribune
  • News

© RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.

© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?