Umunyapolitiki ukomeye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Moïse Katumbi, yashyigikiye amasezerano ari kuganirwaho hagati ya RDC na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ajyanye no guteza imbere urwego rw’amabuye y’agaciro, avuga ko ashobora kuba intambwe ikomeye mu guteza imbere ubukungu bw’igihugu.
Mu kiganiro yagiranye na DW Africa, Katumbi yavuze ko ubu bufatanye bushobora gufasha RDC gukoresha neza umutungo kamere kamere gifite, bukazana ishoramari ry’amahanga, ikoranabuhanga rigezweho ndetse n’amahirwe mashya y’akazi ku baturage.
RDC ni kimwe mu bihugu bikize ku mabuye y’agaciro akenerwa cyane ku isoko mpuzamahanga, arimo cobalt, coltan, lithium n’umuringa, akoreshwa cyane mu gukora ibikoresho by’ikoranabuhanga ndetse n’imodoka zikoresha amashanyarazi.
Muri iki gihe, Amerika n’ibindi bihugu byo mu Burengerazuba bw’isi bikomeje gushaka uko byabona ayo mabuye bitanyuze cyane ku masoko agenzurwa n’u Bushinwa.
Katumbi yavuze ko niba aya masezerano azubakwa ku mucyo no ku nyungu rusange z’Abanye-Congo, ashobora gufasha igihugu kongera agaciro k’umutungo wacyo imbere mu gihugu aho gukomeza kohereza amabuye adatunganyijwe mu mahanga.
Yagaragaje kandi ko ubufatanye nk’ubu bushobora kuba amahirwe yo kwihutisha iterambere rirambye no guteza imbere imibereho y’abaturage, ariko ashimangira ko hakenewe ingamba zikomeye zo kurinda inyungu z’igihugu no gukumira ruswa.
Mu gusoza, Katumbi yavuze ko ubufatanye mpuzamahanga bukwiye kuba umuyoboro wo kuzamura imibereho y’Abanye-Congo no kubafasha kungukira ku mutungo kamere wabo, aho kuba inzira yo kuwusahura.
“Ni ubufatanye bwiza cyane kandi bushobora kuzana inyungu zifatika ku gihugu no ku baturage,” Katumbi yavuze.
rwandatribune.rw
