Leta ya Iran yatangaje ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika yamaze gukuraho ibikorwa bya gisirikare byari bigamije gukumira amato yinjira cyangwa asohoka ku byambu byayo, ibintu bishobora kuba intambwe ikomeye mu kuzahura umubano hagati y’ibihugu byombi.
Ibi byatangajwe n’abayobozi ba dipolomasi ba Iran mu gihe ibiganiro hagati ya Tehran na Washington bikomeje gutanga icyizere cyo gukemura amakimbirane amaze igihe hagati y’impande zombi.
Amakuru aturuka muri Iran avuga ko mu masezerano y’agateganyo ari kuganirwaho, iki gihugu cyemeye kugabanya bimwe mu bikorwa byacyo bya kirimbuzi ndetse no koroshya urujya n’uruza rw’ubucuruzi bunyura mu nyanja ya Hormuz.
Ku rundi ruhande, Amerika ngo yemeye koroshya ibihano ndetse no kugabanya ibikorwa byo kugenzura no gukumira Iran mu nyanja.
Nubwo Iran ivuga ko hari intambwe imaze guterwa, kugeza ubu Amerika ntiratangaza ku mugaragaro ko ibyo bikorwa byo gukumira ibyambu bya Iran byahagaritswe burundu.
Mu minsi yashize, igisirikare cya Amerika cyari cyatangaje ko ingamba zari zafashwe kuri Iran zagombaga gukomeza kubahirizwa kugeza igihe amasezerano ya nyuma hagati y’impande zombi azaba yasinywe.
Abasesenguzi mu bya politiki mpuzamahanga bavuga ko niba koko Amerika yatangiye gukuraho izo ngamba, bishobora gufasha Iran kongera ubucuruzi bwayo, cyane cyane ubushingiye kuri peteroli, ndetse bikoroshya urujya n’uruza rw’amato anyura mu nyanja ya Hormuz, ifatwa nk’imwe mu nzira z’ingenzi z’ubucuruzi bw’ingufu ku rwego rw’isi.
rwandatribune.rw