
Amakuru aturuka ku rugamba rwo mu misozi miremire ya Minembwe aravuga ko hari urujijo rukomeye ku byabereye muri Point-Zéro, agace gafatwa nk’ingenzi cyane mu ntambara iri kubera muri Kivu y’Amajyepfo.
Umunyamakuru ukurikiranira hafi ibibazo by’umutekano muri RDC, Steve Wembi, yanditse ku rubuga X avuga ko hari “situation confuse” muri Point-Zéro, ibintu byatumye abantu benshi batangira kwibaza niba hari impinduka nshya zabaye ku rugamba rwa Minembwe.
Point-Zéro ni agace gafite akamaro gakomeye ku mpande zose zihanganye kuko ari imwe mu nzira z’ingenzi zihuza Minembwe n’ibindi bice bya Fizi na Uvira. Ugenzura aka gace aba afite amahirwe yo kugenzura urujya n’uruza rw’ingabo n’ibikoresho bya gisirikare muri kariya karere.
Mu mezi ashize, Point-Zéro yabaye imwe mu ndiri z’imirwano ikomeye hagati ya FARDC n’imitwe iyifasha ku ruhande rumwe, na Twirwaneho/AFC-M23 ku rundi ruhande. Kubera akamaro kayo mu bikorwa bya gisirikare, impinduka zose zihabera zikurikirwa cyane n’impande zose.
Icyakora, kugeza ubu amakuru ari gutangwa n’impande zitandukanye aracyavuguruzanya. Hari abavuga ko habayeho impinduka ku murongo w’urugamba, mu gihe abandi bavuga ko nta gihindutse ku buryo bugaragara. Ibi ni byo byatumye havuka urujijo ku miterere nyayo y’ibibera muri aka gace.
Abasesenguzi bavuga ko impamvu Point-Zéro ikomeje kuvugwaho cyane ari uko igenzura ibikorwa byinshi by’itumanaho n’ibikorwa bya gisirikare muri kariya karere. Uruhande rwaba ruyigenzura rushobora kubona inyungu zikomeye mu kugenzura inzira zihuza Minembwe n’utundi duce twa Fizi.
Mu rwego rwo gushaka kumenya neza ibyari biri kubera kuri Point-Zéro, twagerageje kuvugisha ku murongo wa telefone Lt. Reagan Mbuyi Kalonji, uvugira FARDC muri Sud-Kivu, kugira ngo agire icyo atangaza kuri aya makuru. Icyakora, kugeza igihe iyi nkuru yasohokaga, ntitwari twabasha kumubona ngo agire icyo abitangazaho.
Ku ruhande rwa AFC/M23 na Twirwaneho na bwo nta tangazo rirambuye bari batangaza kuri aya makuru mashya yavuzwe na Steve Wembi.
Kugeza ubu nta ruhande ruragaragaza ibimenyetso bifatika byemeza impinduka yaba yabaye kuri Point-Zéro, ibintu bituma hakomeza gutegerezwa amakuru yemewe ava ku rugamba ndetse n’itangazo ry’impande zihanganye.
Mu gihe imirwano ikomeje mu misozi ya Minembwe, ikibazo gikomeje kwibazwa n’abaturage ndetse n’abakurikirana umutekano mu Burasirazuba bwa RDC ni iki:
Ese Point-Zéro iri mu maboko ya nde muri aya masaha, kandi niba koko hari impinduka zabaye ku rugamba, bizahindura iki ku hazaza h’imirwano yo muri Minembwe?
Mwizerwa Ally
Rwandatribune