Friday, 17 Jul 2026
  • My Feed
  • My Interests
  • My Saves
  • History
  • News
KINYARWANDA
ENGLISH
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Hot News
RDC: FARDC n’AFC/M23 Batangije Urwego Ruhuriweho Rugenzura Iyubahirizwa ry’Agahenge
RDC:Imirwano Muri Kivu y’Amajyepfo Yadindije Ubucuruzi Hagati y’u Burundi na RDC
Kigali Yinjiye Mu Ihuriro ry’Imijyi Ikomeye Yakira Inama ku Isi
Raporo: Trump Yaba Atangiye Guhindura Uko Abona Netanyahu?
Iran: Haravugwa Igitero cy’Abakurude Bashyigikiwe na Amerika, Imirwano Yongeye Gukaza Umurego ku Butaka bwa Iran
Font ResizerAa

RWANDA TRIBUNE

Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
RWANDA TRIBUNE > News > Uncategorized > Ubwongereza:mu mvururu za Politiki: Keir Starmer Ari ku muryango wo Kwegura
Uncategorized

Ubwongereza:mu mvururu za Politiki: Keir Starmer Ari ku muryango wo Kwegura

Mwizerwa Ally
Last updated: June 21, 2026 7:28 pm
Mwizerwa Ally
Share
SHARE

Mu gihe hashize igihe gito Ishyaka Labour riyobowe na Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Keir Starmer, ryongeye kugera ku butegetsi, ubu Londre yongeye kuzamo umwuka wa politiki utavugwaho rumwe.

 Amakuru aturuka mu bitangazamakuru bikomeye byo mu Bwongereza aravuga ko Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza Starmer ari guhangana n’igitutu gikomeye imbere mu ishyaka rye, ndetse bamwe mu badepite ba Labour bakaba baratangiye gusaba ko ava ku buyobozi.

Ibi bibaye nyuma y’amezi menshi abaturage bagaragaza kutishimira uburyo guverinoma ye iri gukemura ibibazo birimo ubukungu, imibereho ihenze ndetse n’ikibazo cy’abimukira gikomeje kuba ingorabahizi.

Abasesenguzi bamwe bavuga ko kimwe mu byashyize Starmer mu kaga ari icyemezo yafashe cyo guhagarika gahunda yari yarashyizweho n’abamubanjirije yo kohereza bamwe mu basaba ubuhungiro mu Rwanda. Icyo gihe yavuze ko iyo gahunda itari gutanga ibisubizo birambye, ariko abatavuga rumwe na we bavuga ko kuva yayihagarika ikibazo cy’abimukira cyakomeje gukaza umurego.

Nubwo nta kimenyetso gifatika kigaragaza ko gahunda y’u Rwanda ari yo nyirabayazana mukuru w’ibibazo Starmer ari guhura na byo, ntawabura kubona ko icyo cyemezo gikomeje kuvugwa cyane mu mpaka za politiki ziri kubera mu Bwongereza.

Kugeza ubu, ibiro bya Minisitiri w’Intebe ntibiratangaza ko Keir Starmer yeguye cyangwa ko afite gahunda yo kubikora vuba. Gusa amakuru akomeje gucicikana agaragaza ko igitutu cya politiki kiri kwiyongera umunsi ku wundi, ibintu bituma benshi bibaza niba ashobora gukomeza kuyobora igihugu igihe kirekire.

Ese Keir Starmer azabasha guhangana n’iki gitutu no kugumana ubutegetsi, cyangwa Londre iri kwitegura kubona undi Muyobozi wa Guverinoma mu gihe cya vuba? Ni ikibazo kiri kwibazwa n’abatari bake muri iki gihe.

Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article KINSHASA: CENCO yamaganye umugambi wo guhindura itegeko nshinga
Next Article Haribazwa impamvu Kinshasa ishaka intsinzi ya gisirikare kuruta Ibiganiro?
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You Might Also Like

Minembwe: MRDP-Twirwaneho yigambye insinzi ivuga ko yirukanye FARDC n’abatanyabikorwa bayo

By
Mwizerwa Ally

Why Was President Ndayishimiye Not Invited to the G7 Summit While EAC President William Ruto Was Invited?

By
Mwizerwa Ally

BREAKING NEWS: TANZANIA LAUNCHES MASS CRACKDOWN ON UNDOCUMENTED FOREIGNERS

By
Mwizerwa Ally

Israel Refuses to Leave Lebanon: Are Trump’s Iran Peace Efforts Falling Apart Before They Begin?

By
Mwizerwa Ally
Facebook Twitter Youtube Rss Medium

About US

RWANDA TRIBUNE News: Your instant connection to breaking stories and live updates. Stay informed with our real-time coverage across politics, tech, entertainment, and more. Your reliable source for 24/7 news.

Top Categories
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Usefull Links

© RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.

© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?