
kugira ngo AFC/M23 ibashe kugira ijambo rikomeye ku rwego mpuzamahanga no mu biganiro bya politiki, byasaba ko yagira ububasha kuri Katanga na Tchopo:Abasesenguzi
Amagambo aherutse kuvugwa na Perezida Félix Tshisekedi yongeye gukurura impaka ku cyerekezo igihugu cye gifite muri uwo mwuka w’amahoro muri Congo Kinshasa
Mu gihe ibiganiro by’amahoro biyobowe na Qatar i Doha ndetse n’ubuhuza bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika bikomeje gushakirwa umuti amakimbirane yo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), amagambo aherutse kuvugwa na Perezida Félix Tshisekedi yongeye gukurura impaka ku cyerekezo igihugu cye gifite muri uwo mwuka w’amahoro.
Ku wa 17 Kamena 2026, ubwo yavuganaga n’Abanye-Congo baba muri Houston muri Texas nyuma y’umukino ikipe y’igihugu ya RDC yanganyijemo na Portugal igitego 1-1 mu gikombe cy’isi, Perezida Tshisekedi yavuze ko ingabo za Congo zikomeje gutsinda ku rugamba kandi ko imijyi ya Goma na Bukavu izongera kugenzurwa na leta mu gihe cya vuba.
Aya magambo yatumye bamwe mu basesenguzi bibaza niba ubutegetsi bwa Kinshasa bukomeje gushyira imbere inzira ya gisirikare kurusha ibiganiro bya politiki biri gukorwa hagati ya leta n’umutwe wa AFC/M23.
Kwicinya icyara byaba biterwa n’ubufatanye buri hagati ya Kinshasa na Washingiton?
Abasesenguzi bamwe bavuga ko icyizere cya Kinshasa gishingiye no ku mubano wayo n’ibihugu by’iburengerazuba, cyane cyane Leta Zunze Ubumwe za Amerika, zifite inyungu mu mabuye y’agaciro ya RDC arimo cobalt, coltan n’umuringa akenerwa cyane mu ikoranabuhanga n’inganda z’ingufu zisubira.
Mu myaka ishize, Washington yakomeje gushimangira ubufatanye na Kinshasa mu rwego rwo gushimangira imiyoboro y’ibikoresho by’ingenzi ku isoko mpuzamahanga. Hari abasesenguzi bavuga ko uwo mubano ushobora guha leta ya RDC imbaraga za dipolomasi no kuyongerera icyizere mu biganiro biri kuba.
Ku rundi ruhande ariko, abandi bavuga ko inyungu z’ubukungu z’amahanga muri RDC zidakuraho akamaro k’ibiganiro bya politiki, kandi ko amahanga akomeje gusaba impande zose gukemura amakimbirane binyuze mu nzira y’amahoro.
AFC/M23 ntiyaba yaragonze urukuta mu kibazo cy’ubusumbane mu biganiro,ikaba yaranikiwe no muri Diplomasi ?
Ku ruhande rwa AFC/M23, abayobozi bayo bakunze kuvuga ko ikibazo cy’umutekano muke mu burasirazuba bwa RDC kidashobora gukemurwa n’intambara gusa, ahubwo gisaba ibiganiro bya politiki birimo gukemura ibibazo bavuga ko bimaze imyaka myinshi bititabwaho.
Uyu mutwe ukomeje kugenzura ibice bimwe byo mu Ntara za Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo, ariko leta ya Kinshasa ikavuga ko intego yayo ari ukubisubirana byose.
Abasesenguzi bamwe bavuga ko AFC/M23 ikiri mu kibazo cy’ubusumbane bwa dipolomasi n’ubukungu. Bavuga ko nubwo igenzura ibice bimwe byo mu burasirazuba bw’igihugu, leta ya Kinshasa igifite ububasha ku bice byinshi byinjiriza igihugu amafaranga menshi ndetse bikaba ari byo bifatiro by’ubufatanye mpuzamahanga.
Kuri abo basesenguzi, kugira ngo AFC/M23 ibashe kugira ijambo rikomeye ku rwego mpuzamahanga no mu biganiro bya politiki, byasaba ko yagira ububasha cyangwa nibura ijambo ku bice bifite akamaro gakomeye mu bukungu nk’Intara ya Katanga ikungahaye kuri cuivre na cobalt, Maniema ifite umutungo kamere mwinshi ndetse na Kisangani ifatwa nk’ihuriro rikomeye ry’ubwikorezi n’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro.
Bavuga ko kugera kuri bene ibyo bice byahindura uburyo amahanga n’abahuza babona uwo mutwe mu biganiro. Ariko hari abandi baburira ko kwagura intambara muri utwo duce byakurura umutekano muke urushijeho, bikongera umubare w’abahunga ndetse bikabangamira ubukungu bw’igihugu muri rusange.
Ese amahoro cyangwa intambara ni byo bizatanga igisubizo?
Mu isesengura ryatanzwe n’abakurikirana amakimbirane yo muri aka karere, hari abavuga ko kuba leta igenzura ibice byinshi by’ubukungu bw’igihugu biyongerera ubushobozi mu biganiro.
Abandi bo bavuga ko impande zombi zidashobora kugera ku ntsinzi ya gisirikare irambye, bityo ko ibiganiro ari byo byonyine bishobora gutanga umuti urambye ku bibazo bimaze imyaka myinshi mu burasirazuba bwa RDC.
Icyo amahanga asaba
Imiryango mpuzamahanga irimo Umuryango w’Abibumbye, Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe n’ibihugu bitandukanye bikomeje gusaba impande zose guhagarika imirwano no gukomeza inzira y’ibiganiro.
Abasesenguzi benshi bahuriza ku kuba amahoro arambye muri RDC atazashingira gusa ku ntsinzi ya gisirikare cyangwa ku gitutu cya dipolomasi, ahubwo azaterwa n’ubushake bwa politiki bw’impande zose bwo kuganira no gushaka ibisubizo byemerwa na buri ruhande.
Mu gihe ibiganiro bikomeje, ijisho ry’abaturage bo mu burasirazuba bwa RDC n’iry’umuryango mpuzamahanga rikomeje kureba niba amagambo akomeye ava ku mpande zose azahinduka ibikorwa byo gukomeza intambara cyangwa niba azasimburwa n’intambwe zigana ku mahoro arambye.
Mwizerwa Ally
Rwandatribune