Ishyaka Rwanda National Congress (RNC) ryatangaje ko ryambuye inshingano abayobozi baryo batatu bakuru, ribashinja kutubahiriza amahame n’indangagaciro byaryo ndetse no kugira uruhare mu bikorwa byabangamiye imikorere y’ishyaka.
Abakuwe mu buyobozi ni Dr Emmanuel Hakizimana, Ali AbdoulKarim na Dr Etienne Mutabazi, bose bari bagize Komite Nshingwabikorwa ya RNC.
Mu itangazo ryashyizweho umukono na Visi Perezida wa Kabiri wa RNC, Cédric Ntwali, hamwe n’Umunyamabanga Mukuru Wungirije, Serge Ndayizeye, ubuyobozi bw’ishyaka bwavuze ko iki cyemezo cyafashwe nyuma y’isuzuma ryimbitse ku myitwarire n’ibikorwa by’aba bayobozi.
RNC ivuga ko abo bayobozi barenze ku mahame shingiro agenga ishyaka, arimo demokarasi, ubwubahane, ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda.
Iri shyaka rinavuga ko hari ibikorwa n’imyanzuro bamwe muri bo bagiye bafata byagaragaye ko binyuranyije n’amategeko n’amabwiriza arigenga.
Mu rwego rwo gukaza imicungire y’umutungo n’imikorere yaryo, RNC yanatangaje ko ibikorwa byose byo gukusanya amafaranga cyangwa indi mitungo mu izina ry’ishyaka bikorwa n’abatabifitiye ububasha bihagaritswe.
Yanahise itangira igenzura ku bikorwa byakozwe n’aba bayobozi mu gihe bari mu nshingano.
Ubuyobozi bwa RNC bwavuze ko bugamije gukomeza kubaka ishyaka rishingiye ku bumwe, ubunyangamugayo no guharanira impinduka za politiki zishingiye kuri demokarasi.
Bwanasabye abanyamuryango gukomeza gutuza no gukorera hamwe mu gihe iri hinduka rikomeje gushyirwa mu bikorwa.
Abasesenguzi ba politiki bavuga ko iki cyemezo gishobora kuba ikimenyetso cy’amakimbirane cyangwa kutumvikana biri mu nzego nkuru z’ubuyobozi bwa RNC, cyane cyane ko kireba abantu bari bafite imyanya ikomeye mu miyoborere y’ishyaka.
Gusa kugeza ubu, abayobozi bakuwe mu nshingano ntibaragira icyo batangaza ku mugaragaro ku byemezo byabafatiwe.
RNC yasoreje itangazo ryayo ishimangira ko izakomeza gukorera inyungu z’Abanyarwanda no gutanga amakuru ajyanye n’impinduka zikomeje kuba mu buyobozi bwayo.
rwandatribune.rw