Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, na Perezida wa Iran, Masoud Pezeshkian, bashyize umukono ku masezerano y’agateganyo agamije guhagarika intambara yari imaze igihe ihanganishije ibihugu byombi n’abo bifatanyije.
Aya masezerano yatangiye gushyirwa mu bikorwa ako kanya nyuma yo gusinywa, akaba akubiyemo ingingo zirimo kongera gufungura umuhora wa Hormuz, washyiriweho ikigega cya miliyari 300 z’amadolari yo gufasha Iran kongera kubaka ibikorwa byangijwe n’intambara, ndetse n’isezeranwa ry’uko Amerika izakuraho ibihano byose yari yarafatiye Tehran.
Nubwo habaye intambwe ikomeye mu gushaka amahoro, ikibazo cya gahunda ya Iran ya nikleyeri, cyakunze kuba ishingiro ry’amakimbirane hagati y’impande zombi, ntikirakemuka.
Biteganyijwe ko kizaganirwaho mu biganiro bizamara nibura iminsi 60, bishobora no kongerwa igihe bibaye ngombwa.
Trump yashyize umukono kuri aya masezerano ari mu Bufaransa, aho yari yitabiriye inama y’ibihugu bikize kurusha ibindi ku isi ya G7.
Yavuze ko aya masezerano ashobora gutuma ubukungu bw’isi bwongera gutekana, ariko anaburira ko Amerika ishobora kongera gufata ingamba zikomeye mu gihe ibiganiro bya nyuma byananirana.
Ku ruhande rwa Iran, Perezida Pezeshkian na we yemeje ayo masezerano, nubwo bamwe mu bayobozi bakuru b’icyo gihugu bagaragaje ko bagifitiye amakenga Amerika.
Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Iran, Mohammad Bagher Ghalibaf, yavuze ko igihugu cye kizakomeza kwitegura kwirwanaho igihe cyose byaba ngombwa.
Iyi ntambara yatangiye nyuma y’ibitero bikomeye byagabwe kuri Iran, maze iza gukomeza gukaza umurego, ihungabanya isoko mpuzamahanga ry’ingufu. Gufungwa k’umuhora wa Hormuz, unyuramo hafi 20% by’ibitoro na gaze bikoreshwa ku isi, byatumye ibiciro by’ingufu bizamuka ku rwego mpuzamahanga.
Abasesenguzi bavuga ko aya masezerano ashobora kuba intambwe ya mbere iganisha ku ihagarikwa burundu ry’imirwano no kugarura ituze mu karere k’Uburasirazuba bwo Hagati.
rwandatribune.rw