
André Ntagerura, wahoze ari Minisitiri w’Ubwikorezi n’Itumanaho muri Leta y’u Rwanda mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yitabye Imana i Niamey muri Niger, aho yari amaze imyaka atuye nyuma yo kugirwa umwere n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (TPIR).
Ntagerura yari umwe mu Banyarwanda boherejwe kuba muri Niger nyuma y’imanza zabereye muri TPIR n’Urwego Mpuzamahanga Rwasigariyeho Inkiko Mpanabyaha (IRMCT). Inyandiko za IRMCT zo mu 2025 no mu ntangiriro za 2026 zigaragaza ko yari akiri i Niamey kandi ko yari mu bari bagitegereje kwimurirwa mu kindi gihugu.
André Ntagerura ni muntu ki?
André Ntagerura yavukiye mu Rwanda ku wa 2 Kamena 1950. Yize amashuri makuru muri Québec muri Canada mbere yo kwinjira muri politiki y’u Rwanda. Yabaye umwe mu bayobozi bakomeye mu ishyaka MRND ryari ku butegetsi ku ngoma ya Perezida Juvénal Habyarimana.
Ntagerura yabaye Minisitiri mu nzego zitandukanye kuva mu myaka ya za 1970 kugeza mu 1994, aho Jenoside yakorewe Abatutsi yatangiriye ari Minisitiri w’Ubwikorezi n’Itumanaho.
Nyuma ya Jenoside, Ntagerura yafatiwe i Yaoundé muri Cameroun hamwe na Col. Théoneste Bagosora maze ashyikirizwa TPIR i Arusha muri Tanzania. Yaburanye imyaka myinshi ku byaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu.
Abashinjacyaha ba TPIR bamushinje kugira uruhare mu gutegura no gushyigikira Jenoside binyuze mu mikoranire ye n’abayobozi ba MRND ndetse n’Interahamwe.
Ku wa 25 Gashyantare 2004, Urugereko rwa mbere rwa TPIR rwamugize umwere ku byaha byose rwari rumukurikiranyeho, ruvuga ko ubushinjacyaha butabashije gutanga ibimenyetso bihagije bimushinja. Mu 2006, urubanza rw’ubujurire rwemeje uwo mwanzuro, aba umwe mu bayobozi bakomeye bagizwe abere n’iyo nkiko.
Imyaka myinshi mu buzima bw’icyo bamwe bise “ubwenegihugu butariho”
Nyuma yo kugirwa umwere, Ntagerura yamaze imyaka myinshi atuye mu nzu zicungwa n’inkiko mpuzamahanga i Arusha kubera ikibazo cyo kubona igihugu cyamwakira.
Mu 2021 yimuriwe muri Niger hamwe n’abandi Banyarwanda bari baragizwe abere cyangwa barangije ibihano byabo.