
Repubulika iharanira demokarasi ya Congo ,yareze uRwanda irushinja kurenga ku masezerano mpuzamahanga no kugira uruhare mu bibazo by’umutekano muke biri mu burasirazuba bwayo.
Mu itangazo rya Leta ya Congo, ivuga ko u Rwanda rwohereje ingabo mu butaka bwa RDC ndetse rukaba runashyigikira imitwe yitwaje intwaro ikora ibikorwa bya gisirikare muri icyo gihugu. Ivuga ko ibyo bikorwa byabaye nyuma ya Jenoside yo mu 1994.
Minisitiri w’Ubutabera wa RDC, Guillaume Andali, yavuze ko igihugu cye gishaka ko u Rwanda rubazwa ku byo rushinjwa birimo kurenga ku masezerano mpuzamahanga, harimo ayo kurinda jenoside, kurwanya ivangura rishingiye ku moko, no kubahiriza uburenganzira bwa muntu.
Ku ruhande rw’u Rwanda, ntacyo ruratangaza kuri iki kirego. Ariko rumaze igihe kinini ruhakana ibirego rushinjwa, cyane cyane ibyo gufasha imitwe irwanya Leta ya Congo.
Muri rusange, iki kirego kije mu gihe umutekano ukomeje kuba muke mu burasirazuba bwa RDC, aho hari imitwe yitwaje intwaro itandukanye ikomeje imirwano n’ingabo za Leta.
Mwizerwa Ally
Rwandatribune