Wednesday, 28 Oct 2026
  • My Feed
  • My Interests
  • My Saves
  • History
  • News
KINYARWANDA
ENGLISH
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Hot News
RDC: Sendugu Museveni Yamaganye Amakuru Amuvugwaho
Lt Lemba Lula Arnold Yavuye mu Ngabo Zishinzwe Kurinda Perezida Ajya muri ARC
Bamporiki Yongeye Kugirirwa Icyizere, Ahabwa Inshingano Nshya
Umujenerali wa FARDC Bivugwa ko Yaba Yarinjiye mu Mutwe wa FRN
Kivu y’amajyepfo :FRN Yatangaje ko Yafashe Umusozi wa Kadezi Nyuma y’Iminsi 5 y’Imirwano
Font ResizerAa

RWANDA TRIBUNE

Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
RWANDA TRIBUNE > News > Uncategorized > RDC: Imyigaragambyo yibasiye icyicaro cya CENCO i Kinshasa nyuma y’impaka ku Itegeko Nshinga
Uncategorized

RDC: Imyigaragambyo yibasiye icyicaro cya CENCO i Kinshasa nyuma y’impaka ku Itegeko Nshinga

Mwizerwa Ally
Last updated: June 27, 2026 1:15 pm
Mwizerwa Ally
Share
SHARE

None kuwa 26 Kamena 2026,ku cyicaro cy’inama nkuru y’Abepiskopi muri Congo Kinshasa  (CENCO) giherereye i Kinshasa cyibasiwe n’imyigaragambyo y’abagize umutwe witwa “Force du Progrès”, mu gikorwa cyakurikiye impaka zikomeje ku mushinga wo kuvugurura Itegeko Nshinga rya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Impamvu z’imyigaragambyo

Abigaragambya bavuga ko bashyigikiye ubutegetsi buriho, bakagaragaza ko batishimiye imvugo n’imyanzuro y’abepisikopi ba CENCO ku bijyanye n’ivugururwa ry’Itegeko Nshinga.

Ibi bije nyuma y’uko CENCO yari imaze iminsi igaragaje impungenge, ivuga ko iryo vugururwa rishobora gutera amakimbirane ya politiki no guhungabanya ituze ry’igihugu.

Uko imyigaragambyo yagenze

Ku wa 26 Kamena, abigaragambya bateraniye imbere ya Centre Interdiocésain i Gombe, aho CENCO ikorera:bacanye amapine mu muhanda,bagaragaza ibirango by’uyu mutwe wa “Force du Progrès”,basabaga Abepisikopi kureka “kwivanga muri politiki” no kubaha ubutegetsi buriho,abigaragambya kandi bashikirije ubuyobozi bw’iri huriro inyandiko isobanura ibyo basaba.

Amakuru aturuka i Kinshasa avuga ko imyigaragambyo yamaze amasaha menshi mbere y’uko inzego z’umutekano zitangira kuyisesa, nta makuru y’ihungabana rikomeye cyangwa ibyangiritse ku nyubako yatangajwe.

Polisi ya RDC yaje gutatanya abigaragambya, ibintu birangira hatabayeho imirwano ikomeye hagati y’impande zombi.

impaka ku Ivugururwa ry’Itegeko nshinga zikomeje gukaza umurego,umubano hagati y’Abayobozi ba politiki n’abayobozi b’amadini ukomeje kuzamo igitutu,ndetse hakaba impungenge ku mutekano w’imyigaragambyo mu murwa mukuru Kinshasa.

Mwizerwa Ally

Rwandatribune

Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Abanye-Congo Batangiye Gusubira i Goma Nyuma yo Gufatirirwa i Rusumo
Next Article Congo-Kinshasa:yareze u Rwanda mu Rukiko Mpuzamahanga rw’Ubutabera (ICJ)
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You Might Also Like

11

By
ICYITEGETSE Florentine

Ukraine yarashe ku bubiko bunini bw’ibikomoka kuri peteroli bw’i St Petersburg mu Burusiya

By
Mwizerwa Ally

Ubutabera:Urukiko rwatangiye kuburanisha urubanza Ikinyamakuru Imena kiregamo Green Party

By
Mwizerwa Ally

KINSHASA: Umunyamabanga Mukuru w’ishyaka riri ku butegetsi UDPS abatavuga rumwe na Leta umugambi wo guhirika ubutegetsi

By
Mwizerwa Ally
Facebook Twitter Youtube Rss Medium

About US

RWANDA TRIBUNE News: Your instant connection to breaking stories and live updates. Stay informed with our real-time coverage across politics, tech, entertainment, and more. Your reliable source for 24/7 news.

Top Categories
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Usefull Links
  • Privacy Policy
  • About Rwanda Tribune
  • Contact Rwanda Tribune
  • News

© RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.

© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?