Princess Lindiwe, wari Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu muri Eswatini akaba n’umwe mu bagize umuryango w’ibwami, yitabye Imana nyuma y’uburwayi bwamujyanye kwivuriza muri Afurika y’Epfo.
Urupfu rwe rwemejwe ku mugaragaro na Guverinoma ya Eswatini ku wa Kane, tariki ya 17 Nzeri 2026, aho Minisitiri w’Intebe, Russell Mmiso Dlamini, yatangaje ko Princess Lindiwe yapfuye ari kuvurirwa muri Afurika y’Epfo.
Mu itangazo rya Guverinoma, Minisitiri w’Intebe yavuze ko Princess Lindiwe yitabye Imana nyuma y’uburwayi bugufi, anihanganisha Umwami Mswati III, Umwamikazi Mukuru, umuryango w’ibwami, abo mu muryango we, abo bakoranaga ndetse n’abari bamwazi.
Princess Lindiwe yari amaze imyaka umunani ayobora Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, kuko yashyizwe kuri uwo mwanya mu 2018, akomeza kuwugirirwa icyizere no muri Guverinoma yashinzwe mu 2023.
Iyo Minisiteri ishinzwe ibibazo birimo abinjira n’abasohoka, ubwenegihugu, impunzi ndetse no kwandikisha amakuru y’ingenzi y’abaturage, arimo amavuko, abashyingiranwa n’abitabye Imana.
Guverinoma ya Eswatini yavuze ko Princess Lindiwe yakoreye Igihugu n’Ingoma afite ubwitange, icyubahiro n’inshingano, inagaragaza ko yari umuyobozi wubashywe na bagenzi be muri Guverinoma.
Uretse inshingano za Leta, Princess Lindiwe yari azwi no mu bikorwa by’idini.
Guverinoma yavuze ko yari umuntu ufite ukwemera gukomeye kwa Gikristo ndetse akaba yaragize uruhare mu buyobozi bw’ibikorwa by’itorero.
Yari azwi ku izina rya “Umkhokheli”, aho yagiraga uruhare mu gutanga ubuyobozi n’ubujyanama mu by’umwuka.
Princess Lindiwe yari umukobwa w’Umwami Sobhuza II, akaba na mushiki w’Umwami Mswati III umaze gutegeka Eswatini kuva mu 1986.
Yatangiye umwuga mu 1985, akora nk’umukozi ushinzwe ubuyobozi mu Biro by’Igihugu bishinzwe imiyoborere muri Eswatini. Nyuma yaje gukora no mu bikorwa by’ubucuruzi.
Ku bijyanye n’amashuri, Princess Lindiwe yari afite impamyabumenyi ya Bachelor’s mu bijyanye n’Imicungire y’Ubucuruzi yakuye muri University of Akron muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Yari afite kandi Associate Degree mu bijyanye n’Imicungire y’Amahoteri yakuye muri Vincennes University muri Amerika.
Mu 2008, Umwami Mswati III yamushyize mu bagize Liqoqo, urwego gakondo rugira inama Umwami ku bibazo by’ingenzi by’Ingoma.
Mu 2018, yamushyize mu Nteko Ishinga Amategeko ndetse anamugira Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, inshingano yakomeje kugeza yitabye Imana.
Nubwo hari amakuru yari yabanje kuvuga ko Princess Lindiwe yari arwaye kanseri ndetse ko yari yajyanywe mu bitaro muri Afurika y’Epfo arembye cyane, Guverinoma ya Eswatini mu itangazo ryayo ntiyavuze ko kanseri ari yo yamuhitanye. Yavuze gusa ko yapfuye nyuma y’uburwayi yari amaranye igihe gito ari kuvurirwa muri Afurika y’Epfo.
Guverinoma yatangaje ko amakuru arambuye ajyanye n’imihango yo kumushyingura azatangazwa nyuma.
Rwandatribune.rw