Urukiko Rukuru rwa Kenya rwatesheje agaciro ubusabe bw’umuryango w’Abarastafari wasabaga ko abanyamuryango bawo bemererwa gukoresha urumogi ku mpamvu z’imyemerere y’idini.
Urukiko rwavuze ko abatanze ikirego batagaragaje ibimenyetso bihagije byerekana ko amategeko abuza urumogi anyuranyije n’Itegeko Nshinga rya Kenya.
Abarastafari bari basobanuriye urukiko ko gukoresha urumogi ari kimwe mu bigize imyemerere n’imihango yabo y’idini, bityo ko kurubuzanya bibangamira uburenganzira bwo gusenga no kwisanzura mu myemerere, Kandi ko uburenganzira burengerwa n’Itegeko Nshinga.
Mu mwanzuro wasomwe n’Umucamanza Bahati Mwamuye, urukiko rwavuze ko impamvu zatanzwe zidahagije kugira ngo amategeko asanzwe abuza ikoreshwa ry’urumogi ahindurwe cyangwa ateshwe agaciro.
Icyakora, rwagaragaje ko iki kibazo gikwiye kuganirwaho ku rwego rw’igihugu.
“Iki kibazo si icy’umuryango wa Rastafari gusa ahubwo ni ikibazo kireba igihugu cyose n’umuryango mugari w’Abanyakenya,” ni ko Umucamanza Mwamuye yavuze, asaba ko hakomeza ibiganiro byafasha gusuzuma uko amategeko agenga urumogi yakomeza kunozwa.
Mu myaka ishize, muri Kenya hakomeje impaka ku kuba urumogi rwakwemererwa gukoreshwa mu buryo bwihariye, cyane cyane mu rwego rw’ubuvuzi no mu nganda.
Abashyigikiye iryo hindurwa ry’amategeko bavuga ko byatanga inyungu zirimo:
Guhanga imirimo mishya;
Kongera amafaranga ava mu misoro;
Guteza imbere inganda zitunganya urumogi;
Guteza imbere ubushakashatsi n’ubuvuzi bushingiye ku bimera.
Ku rundi ruhande, abatavuga rumwe n’icyo gitekerezo bavuga ko hakwiye gukomeza kwitonderwa ingaruka urumogi rushobora kugira ku buzima rusange, umutekano ndetse no ku rubyiruko.
Uko bimeze mu Rwanda
Mu Rwanda, muri Kamena 2021 hashyizweho amabwiriza yemerera ihingwa, itunganywa n’iyoherezwa mu mahanga ry’urumogi rugenewe ubuvuzi n’inganda, ariko ibikorwa byose bigakorwa mu buryo bugenzurwa cyane.
Leta y’u Rwanda yakomeje gushimangira ko uru rumogi rugenewe gusa ibikorwa by’ubuvuzi n’inganda, kandi ko rutemerewe gukoreshwa nk’ikiyobyabwenge.
Mu 2025 kandi, Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) rwatangaje ko ibikorwa byo kubaka uruganda rutunganya urumogi rwifashishwa mu buvuzi byari bigeze ku rugero rwa 83%.
Umwanzuro w’Urukiko Rukuru rwa Kenya ugaragaza ko, kuri ubu, gukoresha urumogi ku mpamvu z’idini bitaremerwa n’amategeko muri icyo gihugu. Icyakora, urukiko rwashimangiye ko impaka kuri iki kibazo zikwiye gukomeza kugira ngo harebwe niba amategeko akwiye kuvugururwa mu gihe kiri imbere.
Rwandatribune.rw
URUMOGI ni ikiyobyabwenge cyangiza ubuzima.Kandi ibiyobyabwenge byica abantu benshi.Urugero,report ya WHO (World Health Organisation) yerekana ko Itabi ryica abantu barenga 8 millions buli mwaka.Kandi n’imana itubuza kwangiza umubiri wacu yaduhaye.Niyo mpamvu abakristu nyabo batanywa itabi.Babifata nk’icyaha.