Saturday, 25 Jul 2026
  • My Feed
  • My Interests
  • My Saves
  • History
  • News
KINYARWANDA
ENGLISH
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Hot News
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Loni Muri Sudani y’Epfo Yasuye Abasirikare b’u Rwanda Bari mu Butumwa bw’Amahoro
Trump Ashinja EU Kwibasira Ibigo by’Abanyamerika, Ateguza Iperereza n’Imisoro Mishya
Bugesera Ibonye “Imbuto Hub” Izajya Itanga Serivisi ku Buntu ku Bana n’Urubyiruko
Moldova: Minisitiri Mushya Yeguye Ataramara Icyumweru
Perezida Paul Kagame Yayoboye Inama y’Abaminisitiri Yafashe Ibyemezo Bikomeye ku Iterambere
Font ResizerAa

RWANDA TRIBUNE

Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
RWANDA TRIBUNE > News > POLITIKE > Perezida Paul Kagame Yayoboye Inama y’Abaminisitiri Yafashe Ibyemezo Bikomeye ku Iterambere
POLITIKEAMAKURU

Perezida Paul Kagame Yayoboye Inama y’Abaminisitiri Yafashe Ibyemezo Bikomeye ku Iterambere

ICYITEGETSE Florentine
Last updated: July 24, 2026 10:26 pm
ICYITEGETSE Florentine
Share
SHARE

Inama y’Abaminisitiri yemeje ishyirwaho ry’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Kubungabunga Urusobe rw’Ibinyabuzima (Rwanda Nature Foundation – RNF), inafata ibyemezo bitandukanye bigamije guteza imbere ikoranabuhanga, ubukungu n’iterambere ry’u Rwanda.

Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa 24 Nyakanga 2026 muri Village Urugwiro, iyobowe na Perezida Paul Kagame, yafatiwemo imyanzuro itandukanye igamije kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’icyerekezo cy’iterambere ry’igihugu.

Mu byemezo byafashwe harimo ingamba zo guteza imbere ubukungu bushingiye ku bumenyi n’ikoranabuhanga.

Harimo gushinga Ikigo cy’u Rwanda cyigisha Ikoranabuhanga rya Mudasobwa (RIC), kuvugurura imiyoboro y’itumanaho ikava kuri 2G/3G ikagera kuri 4G/5G, ndetse no gutangiza urubuga rwa eKash ruzifashishwa mu kwishyurana hakoreshejwe ikoranabuhanga, hagamijwe koroshya ihererekanya ry’amafaranga no kwagura serivisi z’imari.

Inama yanemeje ishyirwaho rya Rwanda Nature Foundation (RNF), ikigo kizaba gifite inshingano zo kurengera, kubungabunga no gucunga mu buryo burambye urusobe rw’ibinyabuzima, cyane cyane ibinyabuzima byo mu gasozi n’ibyanya birinzwe.

Mu rwego rw’ubuhinzi n’ibiribwa, hemejwe Ingamba z’Igihugu zo Guhanga Ibishya mu by’Ibiribwa ndetse n’ishyirwaho ry’Ikigo cy’Ubufatanye mu Guhanga Ibishya mu rwego rw’ibiribwa.

Izi ngamba zigamije guteza imbere ishoramari, guhanga imirimo, kunoza amategeko agenga uru rwego no kongera ubushobozi bw’igihugu mu kwihaza mu biribwa no guteza imbere imirire myiza.

Inama yemeje kandi umushinga w’itegeko ryemeza burundu amasezerano y’inguzanyo y’inyongera ya kabiri hagati y’u Rwanda n’Ikigega Mpuzamahanga Gitsura Amajyambere (IDA), agenewe gufasha ibigo by’ubucuruzi kubona ubushobozi bwo kwiyubaka no kongera ubudahangarwa.

Mu zindi ngingo zemejwe harimo Iteka rya Minisitiri rigena impushya zirebana n’intambi cyangwa ibijyana na zo, gutanga ubwenegihugu Nyarwanda, amasezerano y’ubufatanye mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro hagati ya Guverinoma y’u Rwanda na Tau-Ken Samruk (TKS), amasezerano na InipasvalleyRw Ltd ku mushinga w’ibihingwa byifashishwa mu rwego rw’ubuvuzi, ndetse n’ivugururwa ry’amasezerano hagati ya EUCL na Nyirahindwe HPP ajyanye n’urugomero rwa Nyirahindwe I mu Karere ka Nyamasheke.

Hanemejwe kandi abahagarariye ibihugu n’imiryango mpuzamahanga, barimo Madamu Jirusaya Birananda nk’Ambasaderi wa Thailand mu Rwanda ufite icyicaro i Nairobi, Madamu Marie Goreth Nizigama nk’Uhagarariye UN Women mu Rwanda, na Bwana Anton Buttigieg usabirwa guhagararira inyungu z’u Rwanda muri Malta.

Ku bijyanye n’ibikorwa biteganyijwe imbere, Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu yatangaje ko Umunsi Mukuru w’Umuganura uzizihizwa ku wa 7 Kanama 2026.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi yavuze ko u Rwanda ruzakira Inama ya 26 y’Abaminisitiri b’Umuryango ESAAMLG kuva ku wa 31 Kanama kugeza ku wa 5 Nzeri 2026, mu gihe Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi yatangaje ko kuva ku wa 1 kugeza ku wa 4 Nzeri 2026 u Rwanda ruzakira Inama Nyafurika yiga ku biribwa (AFSF), izahurirana no kwizihiza imyaka 20 iyi nama imaze igira uruhare mu guteza imbere urwego rw’ibiribwa muri Afurika.

Rwandatribune.rw

Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article RDC mu Bukangurambaga Bwa Dipolomasi Bwo Gushaka Umuti w’Ikibazo Cya FDLR
Next Article Moldova: Minisitiri Mushya Yeguye Ataramara Icyumweru
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You Might Also Like

AMAKURUMU MAHANGAUMUTEKANO

Impuruza y’Ishimutwa Ry’Indege ya LOT Yatumye Israel Yohereza Indege z’Intambara

By
ICYITEGETSE Florentine
MU MAHANGAAMAKURUUMUTEKANO

Abagabo Babiri Batawe Muri Yombi Muri Malawi Bazira Amahembe y’Inzovu

By
ICYITEGETSE Florentine
MU MAHANGAAMAKURU

Muanda: Igisimba cyo mu Nyanja Cyasize Inkuru Idasanzwe Nyuma yo Gushyingurwa

By
ICYITEGETSE Florentine
AMAKURUMU MAHANGAUMUTEKANO

Minembwe: Haravugwa Kajugujugu Ebyiri za FARDC Zarasiwe ku Rugamba

By
ICYITEGETSE Florentine
Facebook Twitter Youtube Rss Medium

About US

RWANDA TRIBUNE News: Your instant connection to breaking stories and live updates. Stay informed with our real-time coverage across politics, tech, entertainment, and more. Your reliable source for 24/7 news.

Top Categories
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Usefull Links

© RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.

© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?