Monday, 21 Sep 2026
  • My Feed
  • My Interests
  • My Saves
  • History
  • News
KINYARWANDA
ENGLISH
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Hot News
Burundi: Lt-Col Jules Bimazubute Yagizwe Ushinzwe Ubutumwa Bwihariye bwa Perezida Ndayishimiye
America: Trump Yahagaritse CNN, MS NOW na Politico Gukorera Muri White House
Amerika na Denmark Bumvikanye ku Mutekano wa Greenland Nyuma y’Igitutu cya Trump
Corneille Nangaa Asaba Ndayishimiye Gutuma Ubufasha bw’Ubutabazi Bugera i Minembwe
BREAKING NEWS/Minembwe: MRDP-Twirwaneho Ivuga ko Yasubije Inyuma Igitero cya FARDC n’Abafatanyabikorwa Bayo
Font ResizerAa

RWANDA TRIBUNE

Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
RWANDA TRIBUNE > News > UMUTEKANO > RDC mu Bukangurambaga Bwa Dipolomasi Bwo Gushaka Umuti w’Ikibazo Cya FDLR
UMUTEKANOAMAKURUMU MAHANGA

RDC mu Bukangurambaga Bwa Dipolomasi Bwo Gushaka Umuti w’Ikibazo Cya FDLR

ICYITEGETSE Florentine
Last updated: July 24, 2026 2:48 pm
ICYITEGETSE Florentine
Share
SHARE

Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yatangiye ibikorwa bya dipolomasi bigamije gushaka inkunga mpuzamahanga kuri gahunda yo gusenya umutwe wa FDLR, mu gihe ibikorwa bya gisirikare byo kuwurwanya bitaragera ku musaruro wari witezwe.

Jeune Afrique dukesha iyi nkuru ivuga ko Minisitiri ushinzwe Ubufatanye n’Ubwiyunge bw’Akarere muri RDC, Floribert Anzuluni, amaze ibyumweru bibiri ari mu ruzinduko rwa dipolomasi rwamugejeje muri Uganda, Togo, u Burundi, Tanzania, u Bubiligi n’u Bufaransa.

Iki kinyamakuru kivuga ko nubwo ku mugaragaro uru ruzinduko rwibanze ku biganiro ku mutekano muke uri mu burasirazuba bwa RDC, hari indi ntego ikomeye iri inyuma yarwo: gushaka ko abafatanyabikorwa ba Kinshasa bashyigikira umushinga w’amasezerano agamije kwambura intwaro no gusubiza mu buzima busanzwe abarwanyi ba FDLR.

FDLR (Forces Démocratiques de Libération du Rwanda) ni umutwe witwaje intwaro ukorera mu burasirazuba bwa RDC, washinzwe n’abahoze mu ngabo z’u Rwanda n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bahungiye muri icyo gihe cyari Zaïre.

U Rwanda rumaze igihe rugaragaza ko uyu mutwe ukomeje kuba ikibazo gikomeye ku mutekano warwo, ndetse ko kuba ugikorera ku butaka bwa RDC ari imwe mu mpamvu zitera umwuka mubi hagati ya Kigali na Kinshasa.

Abasesenguzi mu by’umutekano wo mu karere bavuga ko iyi ntambwe ya Kinshasa ishobora kuba igaragaza ko ikibazo cya FDLR kiri kugenda gihinduka kimwe mu bibazo by’ingenzi mu biganiro bigamije gushaka amahoro arambye mu burasirazuba bwa RDC.

Bavuga ko kuba Guverinoma ya RDC ishaka ko iki kibazo kijyanwa ku rwego mpuzamahanga bishobora gufasha kubona uburyo bwo kugenzura no gukurikirana gahunda yo kwambura intwaro uyu mutwe.

Aba basesenguzi ariko bagaragaza ko intambwe izaba ikomeye atari ugushyiraho gusa gahunda ya politiki, ahubwo ari ukugira ubushake bwo kuyishyira mu bikorwa ku butaka, kuko FDLR imaze imyaka myinshi ikorera mu bice bitandukanye by’uburasirazuba bwa RDC.

Bavuga kandi ko umuti urambye uzasaba gukemura impamvu zitera imitwe yitwaje intwaro gukomeza kubaho, harimo ibibazo by’umutekano, imiyoborere n’ubushyamirane bwa politiki mu karere k’Ibiyaga Bigari.

Iyi gahunda ije mu gihe RDC n’u Rwanda biri mu nzira zo gushyira mu bikorwa amasezerano y’amahoro agamije kugabanya amakimbirane mu karere. Mu ngingo z’ingenzi ziganirwaho harimo n’ikibazo cy’imitwe yitwaje intwaro ikorera mu burasirazuba bwa RDC, harimo na FDLR.

Nubwo hakiri ibibazo ku buryo gahunda yo gusenya FDLR izashyirwa mu bikorwa ndetse n’uko abarwanyi bayo bazabyakira, intambwe ya Kinshasa yo kujya gushaka inkunga mu mahanga igaragaza ko ishaka ko ikibazo cy’uyu mutwe gikemurwa binyuze mu nzira za dipolomasi, politiki n’umutekano.

Rwandatribune.rw

Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Macky Sall na Bagenzi Be Batanu Biyamamarije Kuyobora Umuryango w’Abibumbye
Next Article Perezida Paul Kagame Yayoboye Inama y’Abaminisitiri Yafashe Ibyemezo Bikomeye ku Iterambere
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You Might Also Like

MU MAHANGAAMAKURU

Burundi:Haravugwa Radiyo Nshya i Ngozi Ishinjwa Gukwirakwiza Amacakubiri

By
ICYITEGETSE Florentine
AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKEUMUTEKANO

DRC: Catholic Bishops Criticize Government Plan to Amend the Constitution

By
ICYITEGETSE Florentine
AMAKURUMU MAHANGAUMUTEKANO

Trump Yaburiye Iran Nyuma y’Ibitero By’Aba-Houthis ku Mato ya Saudi Arabia

By
ICYITEGETSE Florentine
AMAKURUMU MAHANGAUMUTEKANO

UVIRA: Abasirikare b’u Burundi na Wazalendo Barasanye Bapfa Inyama z’Imvubu

By
ICYITEGETSE Florentine
Facebook Twitter Youtube Rss Medium

About US

RWANDA TRIBUNE News: Your instant connection to breaking stories and live updates. Stay informed with our real-time coverage across politics, tech, entertainment, and more. Your reliable source for 24/7 news.

Top Categories
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Usefull Links
  • Privacy Policy
  • About Rwanda Tribune
  • Contact Rwanda Tribune
  • News

© RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.

© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?