Monday, 21 Sep 2026
  • My Feed
  • My Interests
  • My Saves
  • History
  • News
KINYARWANDA
ENGLISH
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Hot News
Minisitiri w’Intebe Justin Nsengiyumva Ayoboye Intumwa z’u Rwanda muri UNGA 81
Burundi: Lt-Col Jules Bimazubute Yagizwe Ushinzwe Ubutumwa Bwihariye bwa Perezida Ndayishimiye
America: Trump Yahagaritse CNN, MS NOW na Politico Gukorera Muri White House
Amerika na Denmark Bumvikanye ku Mutekano wa Greenland Nyuma y’Igitutu cya Trump
Corneille Nangaa Asaba Ndayishimiye Gutuma Ubufasha bw’Ubutabazi Bugera i Minembwe
Font ResizerAa

RWANDA TRIBUNE

Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
RWANDA TRIBUNE > News > POLITIKE > Macky Sall na Bagenzi Be Batanu Biyamamarije Kuyobora Umuryango w’Abibumbye
POLITIKEAMAKURUMU MAHANGAUMUTEKANO

Macky Sall na Bagenzi Be Batanu Biyamamarije Kuyobora Umuryango w’Abibumbye

ICYITEGETSE Florentine
Last updated: July 24, 2026 2:35 pm
ICYITEGETSE Florentine
Share
SHARE

Ku wa Kane habaye ikiganiro rusange (town hall meeting) cyahuje abakandida batandatu bahatanira kuyobora Umuryango w’Abibumbye (Loni), kibaha amahirwe yo kwisobanura imbere y’abaturage bo hirya no hino ku Isi.

Iki kiganiro cyateguwe na Perezida w’Inteko Rusange ya Loni, Annalena Baerbock, ku bufatanye n’ikigo cy’itangazamakuru Bloomberg, kikaba cyanyujijwe imbonankubone kuri UN Web TV no ku mbuga za Bloomberg.

Mu ijambo rifungura, Baerbock yavuze ko iki ari intambwe ikomeye mu guhitamo Umunyamabanga Mukuru mushya wa Loni.

Yagize ati: “Uyu munsi ni intambwe y’ingenzi mu guhitamo Umunyamabanga Mukuru mushya wa Loni, umwe mu myanya igoye cyane ariko nanone y’icyubahiro gikomeye ku Isi.”

Yakomeje avuga ko uzatoranywa atazaba gusa isura ya Loni, ahubwo azaba n’umurinzi w’amahame ayigenga, arimo kubungabunga amahoro n’umutekano, guteza imbere iterambere rirambye no kurengera uburenganzira bwa muntu, mu gihe Isi ihanganye n’ibibazo bikomeye ariko inafite amahirwe mashya.
Abakandida bitabiriye iki kiganiro ni:
Michelle Bachelet, wahoze ari Perezida wa Chile ndetse anayobora Ishami rya Loni ryita ku Burenganzira bwa Muntu;

Maria Fernanda Espinosa, wahoze ayobora Inteko Rusange ya Loni ndetse akaba yarabaye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’uw’Ingabo muri Ecuador;

Rafael Mariano Grossi wo muri Argentine, uyobora Ikigo Mpuzamahanga Gishinzwe Ingufu za Kirimbuzi (IAEA);

Rebeca Grynspan, wahoze ari Visi Perezida wa Costa Rica;
Carolyn Rodrigues Birkett, uhagarariye Guyana muri Loni;

Macky Sall, wahoze ari Perezida wa Sénégal.

Aba bakandida basubije ibibazo byabajijwe n’abayoboye ikiganiro ba Bloomberg ndetse n’abari bagikurikiye.

Mu gusoza, buri mukandida yasobanuye ibyo azashyira imbere mu minsi 100 ya mbere naramuka atorewe kuyobora Loni.

Umunyamabanga Mukuru wa Loni uriho ubu, António Guterres, manda ye izarangira mu mpera za 2026, naho uzamusimbura azatangira inshingano ku wa 1 Mutarama 2027.

Rwandatribune.rw

Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Guhanga Udushya mu Buhinzi n’Ubworozi ni yo Nzira yo Kongera Umusaruro – Dr. Ndabamenye
Next Article RDC mu Bukangurambaga Bwa Dipolomasi Bwo Gushaka Umuti w’Ikibazo Cya FDLR
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You Might Also Like

AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

Amerika na Denmark Bumvikanye ku Mutekano wa Greenland Nyuma y’Igitutu cya Trump

By
ICYITEGETSE Florentine
AMAKURUMU MAHANGAUMUTEKANO

Ubwato bw’Imizigo Bwagabweho Igitero Hafi Ya Hormuz, Amerika Ishinja Iran

By
ICYITEGETSE Florentine
POLITIKEAMAKURUMU MAHANGA

Diomaye Faye Yatangije Ishyaka Rishya, Umubano We na Sonko Urushaho Kuzamo Ingorane

By
ICYITEGETSE Florentine
AMAKURUMU MAHANGAUBUREZIUBUZIMA

Bukavu: Inkongi y’Umuriro Yahitanye Abantu 26, Amashuri na yo Arangirika

By
ICYITEGETSE Florentine
Facebook Twitter Youtube Rss Medium

About US

RWANDA TRIBUNE News: Your instant connection to breaking stories and live updates. Stay informed with our real-time coverage across politics, tech, entertainment, and more. Your reliable source for 24/7 news.

Top Categories
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Usefull Links
  • Privacy Policy
  • About Rwanda Tribune
  • Contact Rwanda Tribune
  • News

© RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.

© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?